• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Editorial 15 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ubwo hakinwaga umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda amakipe atatu amaze kwizera ko azakomeza mu makipe 8 ahatanira gutwara igikombe ariyo APR FC, AS Kigali na Marines, ni mugihe ikipe nka AS Muhanga itarabona inota na rimwe mu mikino itanu, Etincelles na Mukura zo zigomba guhatanira kudasubira mu kiciro cya kabiri.

Mu mikino yaraye ibaye kuri uyu wa gatanu, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Kiyovu Sport igitego kimwe kuri kimwe, ni umukino wabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera, muri uyu mukino Kiyovu SC niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa 29 w’umukino myugariro Mbogo Ali yatsinze igitego cya mbere cy’urucaca kiza kwishyura na Sugira Ernest ku munota wa 68.

Muri iri tsinda rya B undi mukino wahuje ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye kuri Sitade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, uyu mukino warangiye ikipe ya Gasogi United yitwaye neza itsinda igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Yamini Salumu ku munota wa 23 w’umukino.

Kugeza ubu ku munsi wa gatanu muri iri tsinda ikipe ya Rayon Sports irariyoboye n’amanota 8, Kiyovu SC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 7 inganya na Gasogi United naho ikipe ya Rutsiro yo iri ku mwanya wa kane n’amanota 5.

Mu itsinda A , kuri uyu wa Gatanu nabwo ikipe ya APR FC yaraye itsinze ikipe ya AS Muhanga ibitego bitatu kuri kimwe, ni ibitego byatsinzwe na Manishimwe Djabel ku munota wa 27 w’umukino ndetse na Tuyisenge Jacques watsinze bibiri ku munota wa 62 ndetse na 67, kimwe cya AS Muhanga cyatsinzwe na Duru ku munota wa 32.

I Bugesera ho ikipe ya Bugesera FC ytsindaga ibitego bibiri ku busa ikipe ya Gorilla FC, ni ibitego yatsindiwe na Bacca ndetse na Rucogoza Djihad.

Kugeza ubu muri iri tsinda ikipe ya APR FC irariyoboye n’amanota 15, irakurikirwa na Gorilla FC ifite amanota icyenda, ni mu gihe Bugesera FC ifite amanota atatu ariko ikaba isigaje imikino ibiri mu gihe andi makipe yo asigaranye umukino umwe, ku mwanya wa kane hari ikipe ya AS Muhanga yo nta nota narimwe ifite ikaba igomba kurwana no kutamanuka.

Ibyo wamenya byaranze umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’u Rwanda:

Hinjijwe ibitego 19, byatsinzwe n’abakinnyi 18,

Hatsinze abanyamahanga 5, batsinze ibitego 5,

Abanyarwanda 13 batsinze ibitego 14 harimo icyo bitsinze,

Ibitego 10 byinjiye mu gice cya mbere, 09 mu cya 2,

Habonetse Penaliti 3,
Mu mikino 8 habonetse intsinzi 7, harimo 4 z’amakipe yakiriye, 3 z’ayasohotse no kunganya 1,

Amakipe yari iwayo yinjije ibitego 11 ayari yasohotse yinjiza 8,

Jacques Tuyisenge niwe mukinnyi watsinze ibitego 2 mu mukino,

Habonetse amakarita ane (4) y’umutuku:
Dushimumugenzi Jean (Musanze FC) Osomba Olivier (Etincelles),

Aimable Nsabimana (Police FC) ,

Raphaël Osaluwe (Bugesera FC) ,

Nyuma yo gutsinda muri buri mukino, mu mikino ine yabanje Robert Saba ntiyigeze abona izamu kuri uyu munsi ,

Jacques Tuyisenge abaye umukinnyi wa 10 utsindiye APR FC kuva iyi shampiyona yatangira, APR imaze kwinjiza ibitego 14,
Umunsi wa gatanu ushize amakipe 3 (APR FC,
Marines FC & AS Kigali) zimaze kwizera kuzamuka mu 8 zihatanira igikombe,

Uyu munsi kandi usoze andi makipe 3 (AS Muhanga, Etincelles na Mukura VS) zimenye ko zizahatanira kutamanuka,

AS Muhanga ntirabona inota na rimwe ,

Houssein Shaban Tshabalala wa AS Kigali ayoboye ba Rutahizamu n’ibitego bitandatu,

Yaphes Mubiru Rutahizamu wa Sunrise yatsinze penaliti ya 3 (ibitego 3 byose amaze gutsinda ni penaliti).

2021-05-15
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDURA AMAZINA

Editorial 07 Feb 2022
Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Editorial 07 Aug 2017
APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2

APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2

Editorial 23 Nov 2022
Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Impinduka mu miyoborere ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu yatorewe kuyobora umuryango, Paul Muvunyi aba umuyobozi w’Ikirenga

Editorial 18 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside
Amakuru

Dr. Sosthène Munyemana yahamijwe Jenoside n’Urukiko rwa Paris — Minisitiri Bizimana Jean Damascène ashimangira ko ari intsinzi y’ubutabera ku mabi ya Jenoside

Administrator 24 Oct 2025
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025
Amakuru

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Editorial 22 Sep 2025
Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC
INKURU NYAMUKURU

Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Editorial 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru