Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025 nibwo hakinwe agace ka 6 ka Tour du Rwanda kahagurutse mu karere ka Nyanza kerekeza mu mujyi wa Kigali kegukanwa na Araya ukomoka muri Eritrea.
Ni agace kakinwe nyuma yaho abasiganwa bari baraye mu Ntara y’Amajyepfo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Abasiganwa bahagurutse mu karere ka Nyanza ko mu ntara y’Amajyepfo ku isaha ya Saa Ine za mugitondo, ni kubagabo ntera ya 131.5km.
Ni agace kari gafite umwihariko ko abasiganwa banyura mu muhanda mushya uca mu karere ka Bugesera(Amayaga Stretch )berekeza Canal Olympia aho basoreza.
Ubwo abasiganwa bari bageze mu mujyi wa Kigali hafi mu bilometero 5 bya nyuma, abanyarwanda nibo bayoboye abandi, aha ninaho Mugisha Moise wa Team Rwanda na Niyonkuru Samuel wa Team Amani bari imbere bahise bafatwa na Ryno Schutte wa Afurika y’Epfo.
Aba bakinnyi bose bari basizeho igikundi amasegonda 20, nibwo Nahom Araya yabanyuzeho bose ubwo bariimp bazamuka ku i Rebero bagana kuri Canal Olympia aho aha gace kasorejwe.