Nyuma y’iminsi 4 gusa Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa, ari narwo rwego rusumba izindi mu bucamanza bw’icyo gihugu, rutangaje ko nta mpamvu n’imwe igaragara yatuma haba urubanza rw’ihanurwa ry’indege Falcon 50 yari itwaye Yuvenali Habyarimana, umwe mu banyamategeko bunganiraga abaregwa, Me Bernard Maingain, yiyemeje kuvuga n’akarimurori, agashyira hanze amabanga yose yagizwe ubwiru mu myaka isaga 20 hatangijwe urugamba rwo gusenya u Rwanda n’abayobozi barwo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Me Bernard Maingain yavuze ko hari amakuru atarashoboraga gushyirwa hanze mu gihe uyu mwanzuro wo gukuraho burundu urubanza wari utarafatwa, kandi akaba asanga ubu noneho kuyavuga ari ingenzi, ukuri kose kukajya ahabona kandi kugafasha kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.
Mu ikubitiro, Me Bernard Maingain agaragaza amakosa yakozwe n’umucamanza Jean Louis Bruguiere watangiye iyi dosiye, ayakora abigambiriye kubera gukoreshwa n’abo mu muryango wa Habyarimana, ibyegera bye n’abanyamahanga babashyigikiye.
Icyari kigamijwe ngo ni uguhunga umugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, babeshya ko FPR-Inkotanyi yahanuye iyo ndege ya Habyarimana, bikaba imbarutso yo”gusubiranamo hagati y’Abahutu n’abatutsi”.
Me Bernard Maingain asanga uru rubanza rwari urucabana, urebye ibipapirano byari muri dosiye, nubwo bitashyizwe ahagaragara. Yatanze ingero.
Umujenosideri Tewonesiti Bagosora yifashishije Umubiligi Filip Reyntjens bakwiza ibinyoma ku isi yose!
Col Tewonesiti Bagosora yatangiye kwamamara cyane mu gihe cy’Amasezerano y’Amahoro ya Arusha, aho atakozwaga ibyo gusangira ubutegetsi hagati ya Leta ya Habyarimana na FPR-Inkotanyi.
Bagosora ubwe yivugiye ku mugaragaro ko azategurira Abatutsi imperuka, bityo ayo amasezerano ntashobore gushyirwa mu bikorwa. Bwarakeye biraba.
Me Maingain avuga ko ibimenyetso simusiga biri muri iyo dosiye y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bigaragaza ko ibyegera bya Habyarimana, birimo na Bagosora, aribyo ubwabyo byiyiciye Habyarimana wari umaze gusinya ayo masezerano ya Arusha, kugirango abe impfabusa. Bamaze gukora iryo shyano bashatse uwo barigekaho, maze babishyira ku mutwe wa FPR-Inkotanyi, babifashijwemo n’umwarimu muri kaminuza, Umubiligi Filip Rentjens.
Uyu Reyntjens yabaye inkoramutima y’ubutegetsi bwa Habyarimana, kugeza n’ubu akaba ari umwanzi ukomeye wa FPR-Inkotanyi. Kuba Reyntjens yarabaye igikoresho muri uwo mushinga mubisha, nabyo byagizwe ibanga, nyamara ngo bigaragara muri dosiye.
Umucamanza Bruguiere yahaye akazi k’ubusemuzi Fabien Singaye, abizi neza ko ari umwe mu bagize”akazu” ko kwa Habyarimana.
Me Bernard Maingain asanga iyi ari imwe mu nenge zikomeye nyamara itaramenywe n’abantu benshi. Bwana Maingain avuga ko n’ubwo abunganira abaregwa bagaragaje kenshi amakosa yo guha akazi Fabien Singaye muri iyi dosiye kandi abogamye, byirengagijwe akomeza kuba umusemuzi.
Me Maingain ati:”Namwe nimutekereze uko umuntu ufitanye isano ya hafi n’abaregera indishyi yasemuraga, mu rubanza nawe ubwe afitemo inyungu. Birumvikana ko yivugiraga ibijyanye n’amarangamutima ye.”
Abatangabuhamya bashinje ibinyoma, baza kwivuguruza.
Mu bashinjabinyoma muri iyo dosiye harimo Theoneste Bagosora uhamya ko FPR-Inkotanyi ariyo yishe “umubyeyi” Habyarimana, ikoresheje ibisasu bihanura indege, ngo byarasiwe i Masaka mu nkengero z’Umujyi wa Kigali.
Nyamara ubwo yaburanaga mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Bagosora ubwe yivugiye ko abasirikari ba FPR batashoboraga kugera aho i Masaka, kuko hari mu birindiro bikomeye bya EX-FAR.
Uku kwivuguruza no guhuzagurika kwa Bagosora ntikwamenywe n’abantu benshi.
Abitwa Abdul Ruzibiza na Emmanuel Ruzindana, batumijwe na Juji Bruguiere ngo bashinje FPR-Inkotanyi kuba ariyo yahanuye indege ya Habyarimana.
Nyamara baje kwisubiraho, Ruzibiza avuga ko atigeze agera aharasiwe ibisasu byahanuye iyo ndege nk’uko yabanje kubyemeza, naho Ruzindana avuga ko yashinje ibinyoma, abisabwe na Abdul Ruzibiza n’abo mu muryango wa Habyarimana.
Hari ibimenyetso ko aba bombi bijejwe amafaranga n’ibindi bitangaza ngo bashinje ibinyoma, babonye ntacyo bizafata, bahitamo kwivuguruza.
Izi ni zimwe mu ngero nke ariko zifatika Me Bernard Maingain yashyize ahagaragara z’ibyagizwe ibanga kandi ari amakuru abantu bose bagombaga kumenya, agasezeranya Abanyarwanda n’abandi bakunda ukuri kuzavuga n’ibindi byagizwe ubwiru, kuko asanga bizabafasha kubakira ubumwe n’ubwiyunge ku musingi ufatika.
Me Bernard Maingain yari afatanyije na Me Leon Forster mu kunganira Abanyarwanda 7 bagerekwagwaho umutwaro wo kwica Perezida Habyarimana n’abo bari kumwe, mu ijoro ryo ku itariki ya 06 Mata 1994.
Abo bari mu buyobozi bw’ingabo za FPR-Inkotanyi, aribo:
James Kabarebe, Jack Nziza na Sam Kanyemera batigeza bakandagira i Kigali mbere yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hari kandi Rose Kabuye washinjwaga kuba ariwe wari ubitse ibisasu byahanuye indege ya Habyarimana, ariko ntibavuge aho yari abibitse; Charles Kayonga na Jacob Tumwine wari umwungirije mu buyobozi bw’abasirikari ba FPR-Inkotanyi bari muri CND, na Frank Nziza waregwaga kurasa ibyo bisasu.
Umucamanza Marc Trevidic yagaragaje ko ibisasu byahanuye iyo ndege byarasiwe muri Camp Kanombe yari iri mu maboko y’ingabo za Leta, bivuze ko ingabo za FPR_Inkotanyi zitashoboraga kuhagera hatabaye imirwano.
Reka dutegereze andi mabanga tutamenye Me Bernard Maingain agiye kumena, icyo tuzi imizinga igiye kuvamo imyibano.