• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Umunyamategeko Ndibwami Alain arasaba  ubuhungiro muri Canada

Editorial 14 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Kuva Me Ndibwami Alain atabwa muri yombi ukurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano, bivugwa ko zamuhaga uburenganzira bwo gukurikirana imutungo ya Rujugiro Ayabatwa Tribert, nyuma akaza kwiyambura ububasha bwose izo nyandiko zamuhaga, akarekurwa, ntawongeye kumuca iryera.

Me Ndibwami Alain bivugwa ko yahunze igihugu aciye Uganda yerekeza muri Amerika kuri ubu akaba arimo gusaba ubuhungiro mu gihugu cya Canada.

Mu mwaka w’2013 Ndibwami yatawe muri yombi kubera gutambamira igurishwa rya UTC, akoresheje inyandiko mpimbano, Ndibwami wagaragaje impapuro zamwemereraga kugira ububasha ku mitungo ya Rujugiro Ayabatwa Tribert uri mu buhungiro hanze y’igihugu, imbere y’umucamanza yatangaje ko ububasha yari yahawe abwiyambuye, ndetse ko n’uburenganzira bwose izo mpapuro zamuhaga nta gaciro bufite.

Ubushinjacyaha mu rubanza bwavuze ko inyandiko itanga uburenganzira ku mitungo yakozwe na Rujugiro ari mu birwa bya Maurice, akayoherereza Ndibwami Alain amuha uburenganzira bwo gusinya inyandiko zose zimureba. Ngo byagaragaye ko iyo nyandiko yakozwe ku wa 3 Kanama 2009 iriho umukono wa Rujugiro kandi yarashyizweho umukono na Noteri kuri iyo tariki.

Ubushinjacyaha buvuga ko inyandiko yakorewe mu mahanga, itanga uburenganzira bwo guhagararira umuntu kugira ngo igire agaciro, ikorerwa muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, hanyuma ikoherezwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, bikemezwa n’umukozi ubishinzwe.

Ubushinjacyaha bukavuga ko iyo nyandiko nubwo ibyo yaba ivuga byaba ari byo, idashobora gukoreshwa itanyuze mu nzira zemewe. Bityo impapuro ziriho umukono wa Rujugiro zitari kwemerwa mu gihe zitanyuze muri Ambasade y’u Rwanda iri aho zandikiwe.

 

Bunavuga kandi ko na kashe yateweho ndetse n’umukono byashyizweho bigaragaza ko ari ibya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ari ibihimbano, kuko bitanyuze mu nzira zizwi.Ubushinjacyaha bwongeraho kandi ko n’umukozi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bigaragara ko ariwe washyize umukono kuri izo nyandiko, yabihakanye ko atazizi.

Amakuru Rushyashya yabashije kumenya ni uko Me Ndibwami yoherejwe na Rujugiro muri Canada kugirango afatanye na David Himbara kurwanya leta y’u Rwanda, kuri ubu Ndibwami ategerejwe kujya imbere y’urukiko, asaba ubuhungiro, akaba yaragaragaye muri Canada, arikumwe n’umugore we ndetse na Tabita murumuna w’Adeline Rwigara nawe uba aho muri Canada.

Si igitangaza kumva ko Ndibwami yahunze kuko abantu benshi bamaze kubigira iturufu guhunga nyuma yo gukurikiranwa n’ubutabera bashinjwa ibyaha baba bakoze.

Mu nkuru zacu dukunda guca umugani uvuga ngo: “Nyereka inshuti zawe, ndakubwira uwuriwe” – ntibisaba gushishoza ngo umenye Impamvu yagiye Canada asanze ba himbara na ba Tabita!

Cyiza D.

2017-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda

Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda

Editorial 17 Sep 2019
Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Editorial 22 Feb 2018
Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI mu gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 25 May 2019
Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Editorial 10 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Editorial 20 Dec 2019
Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kayihura Yabajijwe Inkomoko Y’imbunda Zisaga 20000 N’uko Yazihaye Abasivili Basaga 7,000

Editorial 07 Jul 2018
Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo
HIRYA NO HINO

Minisitiri Mushikiwabo yanenze itangazamakuru rya Afurika kwima amaso ibibera iwabo

Editorial 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru