Kuva Me Ndibwami Alain atabwa muri yombi ukurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano, bivugwa ko zamuhaga uburenganzira bwo gukurikirana imutungo ya Rujugiro Ayabatwa Tribert, nyuma akaza kwiyambura ububasha bwose izo nyandiko zamuhaga, akarekurwa, ntawongeye kumuca iryera.
Me Ndibwami Alain bivugwa ko yahunze igihugu aciye Uganda yerekeza muri Amerika kuri ubu akaba arimo gusaba ubuhungiro mu gihugu cya Canada.
Mu mwaka w’2013 Ndibwami yatawe muri yombi kubera gutambamira igurishwa rya UTC, akoresheje inyandiko mpimbano, Ndibwami wagaragaje impapuro zamwemereraga kugira ububasha ku mitungo ya Rujugiro Ayabatwa Tribert uri mu buhungiro hanze y’igihugu, imbere y’umucamanza yatangaje ko ububasha yari yahawe abwiyambuye, ndetse ko n’uburenganzira bwose izo mpapuro zamuhaga nta gaciro bufite.
Ubushinjacyaha mu rubanza bwavuze ko inyandiko itanga uburenganzira ku mitungo yakozwe na Rujugiro ari mu birwa bya Maurice, akayoherereza Ndibwami Alain amuha uburenganzira bwo gusinya inyandiko zose zimureba. Ngo byagaragaye ko iyo nyandiko yakozwe ku wa 3 Kanama 2009 iriho umukono wa Rujugiro kandi yarashyizweho umukono na Noteri kuri iyo tariki.
Ubushinjacyaha buvuga ko inyandiko yakorewe mu mahanga, itanga uburenganzira bwo guhagararira umuntu kugira ngo igire agaciro, ikorerwa muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, hanyuma ikoherezwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, bikemezwa n’umukozi ubishinzwe.
Ubushinjacyaha bukavuga ko iyo nyandiko nubwo ibyo yaba ivuga byaba ari byo, idashobora gukoreshwa itanyuze mu nzira zemewe. Bityo impapuro ziriho umukono wa Rujugiro zitari kwemerwa mu gihe zitanyuze muri Ambasade y’u Rwanda iri aho zandikiwe.
Bunavuga kandi ko na kashe yateweho ndetse n’umukono byashyizweho bigaragaza ko ari ibya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ari ibihimbano, kuko bitanyuze mu nzira zizwi.Ubushinjacyaha bwongeraho kandi ko n’umukozi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bigaragara ko ariwe washyize umukono kuri izo nyandiko, yabihakanye ko atazizi.
Amakuru Rushyashya yabashije kumenya ni uko Me Ndibwami yoherejwe na Rujugiro muri Canada kugirango afatanye na David Himbara kurwanya leta y’u Rwanda, kuri ubu Ndibwami ategerejwe kujya imbere y’urukiko, asaba ubuhungiro, akaba yaragaragaye muri Canada, arikumwe n’umugore we ndetse na Tabita murumuna w’Adeline Rwigara nawe uba aho muri Canada.
Si igitangaza kumva ko Ndibwami yahunze kuko abantu benshi bamaze kubigira iturufu guhunga nyuma yo gukurikiranwa n’ubutabera bashinjwa ibyaha baba bakoze.
Mu nkuru zacu dukunda guca umugani uvuga ngo: “Nyereka inshuti zawe, ndakubwira uwuriwe” – ntibisaba gushishoza ngo umenye Impamvu yagiye Canada asanze ba himbara na ba Tabita!
Cyiza D.