Umunyarwandakazi Annie Tabura wakoreraga MTN-Uganda akaba aherutse kwirukanwa nabi muri iki gihugu ashinjwa imigambi yo guhungabanya umutekano wa Uganda, yahishuye inzira yanyuzemo n’uko byamugendekeye kugeza yisanze mu ndege imusubiza mu Rwanda.
Mbere y’uko ajya gukorera MTN-Uganda muri Mata 2018, Annie Tabura, wabaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akiri umwana akiga mu gihugu cya Kenya, yabanje gukorera MTN-Rwanda imyaka 17.
Mu kwezi gushize, yavuye mu gihugu cya Uganda nabi we na bagenzi be bakoranaga, Olivier Prentout, wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza akaba akomoka mu Bufaransa, n’Umutaliyanikazi Elsa Mussolini, wari ukuriye ishami rya Mobile Money. Birukanwe muri Uganda bashinjwa kubangamira umutekano w’igihugu no gushyigikira ubugizi bwa nabi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The East African, Annie Tabura yasubiyemo uko byose byagenze.
Aragira ati: “Twari mu Rwanda kubw’inama ya MTN Group kuri Kivu Serena Hotel…Nari nafashe urugendo mu indege ya ninjoro na bagenzi banjye batatu dukorana kuwa Kane, itariki 17 Mutarama. Nyuma y’inama ku munsi wakurikiye, bwana Prentout nanjye twavuye aho ahagana saa 9:30 z’ijoro tugiye I Kigali, kuko twagombaga gufata indeye yo kuwa Gatandatu saa 8:50 za mugitondo.”
Yakomeje agira ati: “Ku munsi wakurikiye, twahagurutse twerekeza ku kibuga cy’indege. Tugeze Entebbe, twagiye ku murongo w’abaturage kuko twese twari dufite impushya”
Ku murongo bageze ku meza y’umukozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, umukozi yamubwiye ko hari ikintu kidasobanutse muri system ariko aza kumwemerera gutambuka nyuma yo kumusaba kugenzura passport ye n’uruhushya rwe rwo gukorera mu gihugu kandi rwari rugifite agaciro. Hagati aho ariko Umufaransa Prentout we yari yamaze kujyanwa mu biro.
Tabura ati: “Naramubajije nti urakora iki aho, aravuga ngo hari ikintu bari kugenzura. Naramubwiye nti ibi ntabwo bisanzwe, ariko arambwira ngo ni sawa kandi ko nta kintu gihari cyo guhangayikira. Yansabye kutamutegereza kuko twese twari dufite abashoferi bacu badutegereje.”
Tabura akomeza avuga ko yavuye ku kibuga cy’indege ariko nyuma yahamagara mugenzi we yasize inyuma ntiyitabe. Yarongeye arahamagara nyuma y’iminota micye, yumva telephone yavuyeho. Prentout yahise yoherezwa iwabo mu Bufaransa kuwa 19 Mutarama 2019.
Uko yatawe muri yombi n’abitwaje imbunda
Avuye ku kibuga cy’indege cya Entebbe, Tabura yahise ajya iwe mu gace ka Kololo, asiga imizigo ye arangije ajya ku kazi. Akaba yari afite inama iteganyijwe saa 4:30 z’umugoroba ku cyicaro cya MTN i Kampala.
Ku munsi wakurikiye, imodoka ebyiri za polisi zateye ku rugo rwa Tabura ariko ntizahamusanga.
Ati: “Narindi mu rugo rw’inshuti yanjye. Nasabye kuvugana n’abagabo kuri telephone, ariko baranga. Ku mugoroba, nagiye mu rugo maze kuvugana na Ambasaderi w’u Rwanda.”
Kuwa Mbere mu gitondo, ubwo yari avuye mu rugo yerekeje ku kazi, yabonye imodoka ebyiri za polisi ziparitse hafi aho arangije ahamagara umuyobozi we, CEO wa MTN Uganda aramubwira ati: “Birasa nk’aho polisi irimo kunshaka. Nari mfite ubwoba. Navuye ku biro byanjye njya ku biro bya BAT ku muhanda wa Jinja mu nama. Ubwo nari aho, nakiriye telephone ku murongo wanjye wa Uganda ivuye mu biro by’Umuyobozi wa MTN imbwira ko polisi irimo kunshaka.”
Ubwo yasubije ko aza kuhagera vuba, abayobozi be kuri MTN Uganda banamwizeza ko abamwunganira mu mategeko bahari. Ariko akigera muri parking, abantu bagera mu 10 bafite imbunda bahise bamuta muri yombi. Hari nka saa 9:15 za mugitondo.
Ati: “Umugabo wivuze ko ari komanda wungirije wa polisi yambajije niba ndi Annie. Nasubije nemera maze avuga ko ntawe muri yombi. Nabajije urupapuro runta muri yombi ariko ntibarunyereka. Bose bari mu myambaro ya gisivili ariko bafite imbunda.”
Yakomeje avuga ko yinjijwe mu modoka yari aho akabwirwa gushyira umutwe hagati y’amaguru ye, yicazwa hagati y’abagabo babiri kuri buri ruhande rumwe n’umugore umwe ku rundi.
Mu nzira bamutwaye, ngo abamufashe bagiye bahindura icyerekezo inshuro nyinshi ariko bagenda bavugira kuri telephone nk’uko avuga.
Ati: “Position yo kunama nari ndimo yarababazaga cyane. Bahagaze hafi ya kiosk bagiye kugura ibyo kurya, banagura imiswaro ibiri bafatanyije bampfuka amaso.”
Urugendo rw’amasaha ane
Muri icyo gihe nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ambasade y’u Rwanda yari yamaze kumenya ko Tabura yatawe muri yombi. Ambasaderi Frank Mugambage ati: “Twarabahamagaye ariko kugeza ubu ntibaratubwira impamvu bamutaye muri yombi bakamusubiza mu Rwanda, cyangwa ngo berekane ikimenyetso cy’ibirego bavuga.”
Tabura we akomeza avuga ko yakoreshejwe amasaha ane y’urugendo mbere y’uko agera aho bari bamujyanye. Ati: “Tuhageze, bankuyeho amapingu n’igipfukamaso maze mbonye aho ndi ngirango baranyica. Natangiye kuvuza induru.”
Nyuma yabwiwe n’umwe muri abo bagabo ko ari kuri Station ya Polisi ya Kireka. Aha yahafungiwe kugeza ahagana saa 6:30 z’umugororba ubwo hazaga imodoka ya polisi ikamufata ikamujyana Entebbe, aho bageze saa 9:00 z’ijoro.
Tabura ati: “Ku kibuga cy’indege bampereje passport yanjye, isakoshi yo mu ntoki na pass yo kwinjira banshira mu ndege ya Rwandair no mu Rwanda. Ngeze mu Rwanda niho honyine nasomye mu itangazamakuru ko njyewe, bwana Prentout na madamu Mussolini twirukanwe kubwo kubangamira umutekano w’igihugu.”
Abana be batatu babanaga muri Uganda nabo bahise bava muri iki gihugu ku munsi wakurikiye icyurwa rye nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.