Ikigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, giherutse kwakira abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR bagera kuri 550, ariko igiteye urujijo ni uko barimo Umurundi umwe n’Abanye-Congo batandatu, bavuga ko bazanywe ku ngufu n’ingabo za FARDC.
Mu mpera z’Ugushyingo umwaka ushize u Rwanda rwakiriye mu kivunge abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’imiryango yabo birukanwe ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
i Mutobo mu Karere ka Musanze, hari Umurundi witwa Nduwamungu Jean Claude n’Abanye-Congo batandatu bavuga ko bazanywe n’abanyarwanda bo muri FDLR, ku ngufu ariko bamwe bakaba basaba ko bahabwa ubuhungiro mu Rwanda abandi bagasaba gutaha nkuko Igihe cyabyanditse.
Nduwamungu avuga ko akomoka mu Majyepfo y’u Burundi mu Ntara ya Makamba, akaba yarahunze mu 2014 ahungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu 2015 yavuyeyo ajya gusura abavandimwe be mu nkambi ya Mahama, iherereye mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, asubiye muri RDC afatwa n’ingabo z’iki gihugu (FARDC), afungirwa hamwe n’abanyarwanda bo muri FDLR basaga 200.
Abanye-Congo barashaka gutaha
Kasisi Muhindo w’imyaka 27 y’amavuko ni umwe mu banye-congo avuga ko akomoka mu Ntara ya Équateur. Hamwe na bagenzi be bavuga ko bafashwe n’ingabo z’icyo gihugu bagafunganwa n’abo mu mutwe wa FDLR kugeza ubwo babazanye mu Rwanda ku ngufu, kuri ubu bamwe bakaba bifuza gusubizwa iwabo.
Hari abiyita aba FDLR ngo babone amafaranga
Ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko Abanye-Congo, batari bacye bamaze kuza mu Rwanda biyita Abanyarwanda bo muri FDLR, bagamije ko nibasoza amahugurwa yo gusubizwa mu buzima busanzwe bazahabwe imperekeza.
Iyo basezerewe buri wese agenerwa ibihumbi 180Frw mu byiciro bibiri, ku ikubitiro babaha ibihumbi 60 Frw, iyo hashize igihe gito ageze iwabo amaze kumenya icyo yakora bamugenera andi ibihumbi 120 FRW. Abafite ubumuga butandukanye bubakirwa inzu zo kubamo hari n’abagenerwa inkunga y’amafaranga ya buri kwezi bitewe n’ubumuga bafite.
Emmy
Ahaaa abatekamitwe babaye benshi Leta yacu ijye ikorana ubushishozi kandi iranabikora abo batekamitwe bamenye ko rutitaha igihugu cyacu kiri maso nta detaille nimwe ishobora kuducika.nabandi bazabigerageza bazafatwa tu.Komera Randa.