Umuryango wa Emmanuel Mageza, Umunyarwanda waguye mu bitaro bya Butabika, bivura indwara zo mu mutwe i Kampala muri Uganda, uri mu marira kubera iyi nkuru y’akababaro.
Mageza yapfuye nyuma y’igihe kijya kungana n’umwaka ari mu ibohero ry’Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI), riri i Mbuya.
Umuryango we wamenye urupfu rwe urubwiwe n’abayobozi b’u Rwanda na bo babikuye mu itangazamakuru rya Uganda, ryanditse ko amakuru ryayakuye ku mwunganizi w’abanyarwanda benshi bafatiwe muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko witwa Eron Kiiza.
Abayobozi ba Uganda ntibigeze bamenyesha Ambasade y’u Rwanda i Kampala, ku ifatwa ry’umuturage wayo. Ntibigeze kandi banayimenyesha uko ubuzima bwe bwangiritse kugeza aho arwaye mu mutwe akajyanwa i Butabika, akaza no kuhapfira.
Uko kutamenyesha ibyabaye ambasade y’u Rwanda nk’uko amategeko mpuzamahanga abibategeka, ni kimwe mu muco wo kudakurikiza amategeko kwa Uganda.
Ntibigeze bamenyesha ambasade y’u Rwanda na rimwe ko abanyarwanda bafatiwe muri Uganda. Mu nshuro zitabarika ambasade yarabandikiye nyuma y’uko umunyarwanda yari yavuze ko yafashwe n’inzego z’umutekano, ariko abayobozi ba Uganda babitera utwatsi mu mvugo.
Ku butegetsi bwa Uganda, ni nk’aho amategeko mpuzamahanga n’amasezerano asigara mu nyandiko gusa nta gushyirwa mu bikorwa.
Ikibabaje cyane ku muryango wa Mageza ni uburyo yapfuye. Ibi babimenye nyuma y’amezi y’iyicarubozo mu ibohero, iri yicarubozo rituma arwara mu mutwe ari nabwo yaje gupfa.
Mushiki we Françoise Kagoyire ndetse n’abavandimwe be Safari, Bahati na Philbert, bose bari mu gahinda ubwo baganiraga n’itangazamakuru mu rugo rwa Nyina mu mudugudu wa Byimana ku Gisozi.
Kagoyire arira yagize ati “Ni iki musaza wanjye yakoze ku buryo akorerwa ibikorwa bya kinyamaswa nka biriya. Musaza wanjye yashakishaga amahirwe yo gucuruza”.
Mu marira menshi, yakomezaga asubiramo ati “Musaza wanjye, musaza wanjye!”.
Kagoyire wigisha kuri Kigali Parent’s School, yibajije impamvu Guverinoma ya Uganda ikorera inzirakarengane z’abanyarwanda ibikorwa bya kinyamaswa, mu gihe n’aho akora hari ‘abanya-Uganda benshi bigisha ariko nta n’umwe urabahungabanyiriza amahoro habe na gato’.
Umwana wa gatatu muri uyu muryango witwa Safari, nyuma ya Mageza na Kagoyire, yagaragaje umubabaro utagira ingano ubwo yibukaga umunsi wa nyuma yabonye mukuru we.
Ati “Ubwo yagendaga umwaka ushize namusezeyeho muri gare Nyabugogo. Sinamenye ko ari ubwa nyuma tumubonye”.
“Ubungubu ndumva ngo yishwe n’iyicarubozo?, Mukuru wanjye utarigeze ajya muri politiki? Ni gute yafatwa agakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa, umuntu w’inzirakarengane?”.
Umuryango wa Mageza ukaba usaba Guverinoma y’u Rwanda kuwufasha umubiri we ukazanwa mu gihugu cye akaba ari ho ashyingurwa.
Mushiki we Kagoyire yagize ati “Ni cyo Guverinoma yacu yadufasha kuko nta n’umwe muri twe ushobora kujya muri Uganda”.
Mageza yafashwe n’abakozi ba CMI i Mbarara akuwe mu modoka yari imujyanye i Kampala. Yapfutswe igitambaro mu maso ajyanwa mu kigo cya gisirikare ahitwa Makenke muri Mbarara.
Aha hantu hahindutse ibwanzi kuko ari ho abanyarwanda bashimuswe bafungirwa bagakorerwa iyicarubozo nyuma bakajyanwa ku cyicaro cya CMI i Mbuya, aho noneho bakorerwa iyicarubozo ry’inkazi ribabaza umubiri.
Makenke hazwi nk’icyicaro cya Division ya Kabiri ya UPDF, ndetse n’aho ibikorwa byayo byo kurwanya ubutasi bw’urundi ruhande bikorerwa. Iki kigo kiyobowe na Maj. Mushambo nicyo gifungirwamo abanyarwanda benshi.
Babakoresha ibazwa ry’ubugome riherekejwe no gukubitwa ubudatuza. Abafashwe kandi bacucurwa utwabo turimo amafaranga, telefoni n’ibindi.
Abanyarwanda babiri Emmanuel Rwamucyo na Augustin Rutayisire ni abahamya ndetse n’abakorewe iyicarubozo mu kigo cya gisirikare cya Makenke ariko babashije kurihonoka.
Aba bacuruzi babiri bakaba n’inshuti, bafatanywe na Mukama Moses Kandiho, ukorera urwego rw’ubutasi muri ako gace akaba n’umuvandimwe wa Brig. Abel Kandiho uyobora CMI.
Aba bagabo bombi bacucuwe utwabo, aho Rwamucyo yibwe arenga ibihumbi 48 by’amadolari. Ibi kandi byanabaye kuri Mageza ubwo yajyanwaga Makenke.
Kuva ubutegetsi bwa Kampala bwatangira guhiga abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo byose byihishwe inyuma n’umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa, ndetse n’abandi barwanya u Rwanda, abanyarwanda b’inzirakarengane bagiye bafatwa ku mpamvu zitandukanye.
Bashimuta abana n’abandi bafite imbaraga bakabahatira kujya muri RNC, ababyanze bakorerwa iyicarubozo ry’inkazi.
Abahagarariye RNC bakorana bya hafi na CMI, mu gushaka abayoboke ngo batange imisanzu yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Iki nacyo benshi baracyanze babaza ikibi guverinoma y’u Rwanda yakoze. Ibi byatumye bisanga batawe muri yombi bagerekwaho ibyaha ndetse bakorerwa iyicarubozo.
Ibi byaha byabaga birimo; ubutasi, gutunga intwaro mu buryo butemewe, kwinjira muri Uganda bitemewe ndetse no gushimuta. Ntibigeze berekana igihamya cy’ikirego na kimwe cyangwa ngo bajyane abo bafashe mu rukiko biregure.
Abarwanya u Rwanda kandi bakoresha indi turufu yo guta muri yombi abo babona bafite ubushobozi kugira ngo babone icyuho cyo kubacucura. Ibi bikorwa na Moses Kandiho werekana abafite amafaranga, bakabiba, hanyuma bakabafunga babagerekaho gutunga imbunda no kuba intasi z’u Rwanda.
Mageza yarwaye mu mutwe nyuma y’iyicarubozo yakorewe i Mbuya. Abahonotse iri yicarubozo bavuga ko bakubitishijwe amashanyarazi, banyweshejwe amazi, kuryamishwa mu mazi, gukubitwa buri munsi n’ibindi.
Bivugwa ko ubusanzwe ukorewe iyicarubozo agatakaza ubwenge burundu CMI iramurasa ikajugunya umurambo. Gusa kuri Mageza, ntabwo ari ko byagenze kuko umunyamategeko Eron Kiiza, yahozaga ku nkeke CMI ngo imwerekane, byatumye imujyana Butabika batekereza ko ashobora gukira hanyuma akamubona.
Ntabwo ari ko byagenze kuko kuwa 21 Mutarama uyu mwaka yapfuye hanyuma CMI ifata igiye cyo guhimba inkuru izanyuza muri Daily Monitor, yahindutse umunwa w’ibinyoma by’uru rwego. Iki gitangazamakuru cyanditse inkuru iyobya kiyiha umutwe ugira uti “Umunyarwanda watawe muri yombi yagaragaye yapfuye”.
Umwe mu basomyi yatanze igitekerezo anenga, avuga ko byanditse nk’aho umunyarwanda yaguye agapfa.