Umuryango wa René Rutagungira, Umunyarwanda ufungiye muri Uganda kubera ibyaha bitandukanye akekwaho, watakambiye Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu, uyisaba kugira icyo ikora ku iyicarubozo no kubuzwa uburenganzira bwe akomeje kubuzwa n’inzego z’umutekano.
Rutagungira afungiye muri gereza ya gisirikare ya Makindye, n’abandi bantu umunani barimo abapolisi bakuru, bakekwaho ibyaha birimo ubufatanye mu gushimuta uwahoze mu ngabo zirinda Perezida Kagame mu 2013, akagarurwa mu Rwanda agakatirwa igifungo cya burundu.
Mu ibaruwa yo ku wa 9 Gicurasi 2018, Umuryango wa Rutagungira ubinyujije mu bunganizi be bibumbiye mu cyitwa Kiiza and Mugisha Advocates, bandikiye uhagarariye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Loni muri Uganda, bashinja inzego z’umutekano z’iki gihugu iyicarubozo.
Muri iyi nyandiko, bagaragaza ko Rutagungira yafashwe muri Kanama umwaka ushize n’abasirikare bo mu rwego rushinzwe iperereza (CMI), bamukorera iyicarubozo ryo ku mubiri no mu mutwe, ririmo kumufungira ahantu he wenyine, kumubwira ko bamwica n’ibindi.
Daily Monitor, yanditse ko iyi baruwa inagaragaza ko Rutagungira yimwe uburenganzira bwo gusurwa n’umuryango we, abanyamategeko be n’umuganga. Bagasaba ko hagira igikorwa kuko ibi ari ibintu biteye impungenge umuryango we.
Igira iti “Turabasaba ko ku bw’imikorere yanyu myiza mwita kandi mukagira icyo mukora kuri iki kibazo, mugasaba ko iyicarubozo ryavuzwe rikorerwa Rutagungira n’irindi hohoterwa rihagarara.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru i Kampala, umunyamategeko Eron Kiiza, yasobanuye ko iyi baruwa igamije gusaba Umuryango w’Abibumbye, kugira icyo ukora nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare rwanze kumva ubusabe bw’umukiriya wabo.
Yagize ati “Uburenganzira bwo gusurwa k’umukiliya wacu ntabwo abuhabwa kandi abandi bakekwa barabuhabwa. Abavandimwe be, abana, umugore n’abanyamategeko be ntabwo bemerewe kumubona kuri gereza. Ibi ni ihohoterwa ry’uburenganzira bw’umuntu kandi birababaje kuri bo.”
Urubanza rwa Rutagungira na bagenzi be ruzatangira kuburanishwa ku wa 5 Kamena uyu mwaka.
Ku itariki ya 7 Kanama ahagana saa munani z’ijoro nibwo umushoramari René Rutagungira wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant yashimuswe ubwo yari mu kabari ka Bahamas gaherereye i Mengo asangira n’inshuti ze.
Rutagungira yahise atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse barimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.