Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, cyatangaje ko mu gihembwe cya mbere cya 2019, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wiyongereye ku rugero rwa 8.4 %, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka wabanje, ukava kuri miliyari 1987 Frw ukagera miliyari 2144 Frw.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NISR, Murenzi Yvan, yavuze ko umusaruro mbumbe wa serivisi wari 48% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 28% by’umusaruro mbumbe naho umusaruro w’inganda wari 17% by’umusaruro mbumbe w’igihugu wose.
Umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku kigero cya 4% mu gihembwe cya mbere cya 2019, uw’inganda wazamutse 18%, naho uwa serivisi uzamuka ku 8%.
Yakomeje avuga ko ‘mu buhinzi umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereye ku rugero rwa 4%, umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wagabanutseho 9% nyuma y’uko wiyongereye ku rugero rwa 46% mu gihembwe nk’iki cya 2019’.
Murenzi yasobanuye ko ukugabanuka k’umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu kwatewe no kuba ‘umusaruro ku cyayi waragabanutse ku rugero rwa 7% no ku bindi bihingwa byoherezwa hanze nk’indabyo n’ibireti ukaba waragabanutseho 19% byose bigatera kugabanukwa kwa 9%’. Icyakora umusaruro w’ikawa wo wiyongereyeho 2%.
Ati “Kugabanuka kw’icyayi biterwa n’ibiciro bihari ku isoko mpuzamahanga cyangwa igihe kuko imibare itwereka ko mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri ari ko bigenda ariko mu bindi bihembwe habamo ubwiyongere cyane.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi, Dr Uwera Claudine, yavuze ko hakiri kare kuvuga ko hari ingaruka iki gihembwe cyagira ku bukungu bw’igihugu kuko hakiri ibindi bihembwe bitatu kandi bigaragaramo impinduka zikomeye mu bukungu.
Ubwiyongere bw’umusaruro w’inganda watewe ahanini n’ibikorwa by’ubwubatsi byiyongereye ku rugero rwa 30%, umusaruro w’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri wiyongereye ku rugero rwa 12% naho uw’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wiyongera ku rugero rwa 8%.
Umusaruro wa serivisi z’ubwikorezi wazamutse 11% bitewe ahanini n’izamuka rya 21%, ry’umusaruro w’ubwikorezi bwo mu kirere, umusaruro w’ubucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereye ku rugero rwa 7%, umusaruro w’ibikorwa by’imirimo by’imirimo yo kuyobora no gucunga umutungo wazamutseho 15% uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi uzamukaho 14%.
Src : IGIHE