Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikari cya Uganda CMI rukaba ruri n’inyuma y’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ariwe Gen Abel Kandiho ntakura mu rujye mu mugambi wo guhohotera abanyarwanda b’inzirakarengane. Umwe mubaherutse kujugunywa ku mupaka wa Kagitumba ariwe Steven Mugwaneza agaragaza uburyo abanyamuryango ba RNC ya Kayumba Nyamwasa babayeho mu mudendezo nkaho ari mu rugo naho Abanyarwanda b’inzirakarengane bashimuswe na CMI bakomeje guhura n’iyicarubozo rikabije cyane.
Mu minsi ishije,Steven Mugwaneza , umwe mu banyarwanda batandatu bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba yemeje ko umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa (RNC), wongeye gusubukura ibikorwa byo gutegura ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda bo bakabyita gukina politiki.
Vuba aha, urubuga rwa Virunga post rwasohoye raporo y’iperereza yerekana uburyo abategetsi b’igihugu cya Uganda babinyujije ku buyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare (CMI), bakajije umurego mu kubaka umutwe w’abasirikare barwanya u Rwanda . Nk’uko Mugwaneza akomeza kubitangaza, Abanyarwanda bo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa baranezerewe cyane ndetse bahabwa ibyo bifuza byose kugirango bashyiremo imbaraga mu kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda. yagize ati: “Abanyamuryango ba RNC bamerewe neza muri Uganda bigatuma bumva bameze neza nk’abari mu rugo bikabatera n’imbaraga zo guhohotera abo batari mu murongo umwe cyangwa abo batavuga rumwe, kandi ntabwo bikiri ibanga n’umwana muto arabizi arabibona!”
Mugwaneza yashimuswe ku ya 17 Ukwakira 2020, arafatwa arafungwa nta rubanza ndetse n’ubundi burenganzira bureba imfungwa . Avuga uburyo abantu bambaye gisirikare bamushimuse apfutse mu maso atazi iyo yerekezwa. Bamuhambiriye mu modoka isa na tagisi ya Kampala,afunze n’amapingu, bamupfuka amaso. Avuga ko babanje kumujyana mu nzu bafungiramo zitemewe zizwi nka Safe house, hanyuma bamujyana ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya.
Abamufashe bamushinjaga “ubutasi” nk’ibisanzwe, biherekejwe n’iyicarubozo bamukoreraga we n’abo bari bafunganywe. Avuga ko yabwiye abamubajije ko atazi ibyo bamubaza atanabizi habe na mba. Mugwaneza avuga ko aho i Mbuya yagaragaje ko hakiri ibikorwa byinshi byakozwe na CMI hamwe n’abakozi ba RNC bakomeje gushakisha cyane abayoboke bo gutwara mu itsinda rya Kayumba Nyamwasa. Avuga ko yabonye ibimenyetso byinshi byibyo avuga ku cyicaro gikuru cya CMI aho yabonye abanyamuryango ba RNC benshi barimo gukora ibyo avuga ko ari imyitozo.
Mugwaneza yagize ati: “Niba umunyamuryango wa ‘nyawe’ wa RNC atabwa muri yombi ku bw’impanuka, agahita ahamagara abamukuriye kugira ngo arekurwe ntituzasiba natwe kwerekana ukuri k’uburyo CMI irekura abanyamuryango ba RNC mu gihe abapolisi bo akenshi bo batazi n’ibijya mbere mu by’ukuri ntibaba bazi ko CMI ibiri inyuma bucece ubwo ufashwe CMI ihita yitambika akarekurwa.
Mugwaneza avuga ko yamenye kandi ko Frank Ntwali, umuyobozi mukuru wa RNC uturuka muri Afurika y’Epfo akaba na muramu wa Nyamwasa Kayumba, ahorana itumanaho na CMI bivuganira indorane ababwira uko abyumva maze bagakomeza kumufasha kwica no gufata uwo ashaka wese, na RNC muri Uganda. Umwe mu bayobozi ba RNC ukora akazi ka CMI ‘vetting’ ko kumenya inkomoko ya buri munyamuryango yabwiye Mugwaneza ati: “Igihe cyose habaye ikibazo, Frank yohereza amafaranga yo kugikemura. Abashaka akazi nabo baragasaba bikamenyeshwa Frank Ntwali.
Inshuti ya Mugwaneza yitwa Fred bari bafunganywe yamweretse ubutumwa bwe bwo guhanahana amakuru na Ntwali bwanditse muri ubu buryo
(Yaranditse ati: “[CMI] baradufashe”. Ntwali asubiza, “hamagara Ayub”)
Mugwaneza avuga ko yamenye kandi ko benshi mu bashakishwa na RNC bakomoka mu nkambi y’impunzi ya Nakivale,hanyuma bakagabanywa mu matsinda mato y’abantu icumi. Abashaka akazi barafotorwa amafoto akabikwa ku buryo bidatinze, yatangaje ko RNC igomba gutangira guha indangamuntu abanyamuryango bayo indangamuntu ariko ubwo twayita Indangabwihebe.
Mugwaneza ntiyari azi neza niba “Fred” yashakaga kumushakamo amakuru ariko icyo yabonaga neza ni uko RNC rwose yamaze kwinjira no kwinjirirwa na CMI. Mugwaneza avuga ko ku biyita umutwe w’ingabo za RNC, ubuzima bwo mu kigo cya CMI bwari bworoshye. Ati: “Bafite terefone zigendanwa n’umuntu ubazanira ibiryo, kandi ntibakangishwa cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo”. Akomeza avuga ko hateye ubwoba akahagereranya ni ikuzimu!
“Twakorewe iyicarubozo, kandi ntitwemerewe kuvugana n’umuntu uwo ari we wese. ”
Mugwaneza avuga uko yari abayeho ndetse n’uburyo bamwicishije inzara iminsi atabara. Abanyamuryango ba RNC bo bafunganywe bahise barekurwa nyuma yo guhamagara Ntwali. Mugwaneza ibyo yatangaje bisa n’ibindi byavuzwe n’abandi banyarwanda barekurwa muri Uganda bavuga kuruhare rwa CMI mu guhohotera Abanyarwanda no gufasha RNC.