• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 

Umutwe w‘iterabwoba wa RNC ukomeje kwiyubaka muri Uganda ubifashijwemo n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu 

Editorial 06 Nov 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikari cya Uganda CMI rukaba ruri n’inyuma y’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ariwe Gen Abel Kandiho ntakura mu rujye mu mugambi wo guhohotera abanyarwanda b’inzirakarengane.  Umwe  mubaherutse kujugunywa ku mupaka wa Kagitumba ariwe Steven  Mugwaneza agaragaza uburyo abanyamuryango ba RNC ya Kayumba Nyamwasa  babayeho mu mudendezo nkaho ari mu rugo naho Abanyarwanda b’inzirakarengane bashimuswe na CMI bakomeje guhura n’iyicarubozo rikabije cyane.

Mu minsi ishije,Steven Mugwaneza , umwe mu banyarwanda batandatu bajugunywe ku mupaka wa Kagitumba yemeje ko umutwe w’iterabwoba wa Kayumba Nyamwasa (RNC), wongeye gusubukura ibikorwa  byo gutegura ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda bo bakabyita gukina politiki.

Vuba aha, urubuga rwa Virunga post rwasohoye raporo y’iperereza yerekana uburyo abategetsi b’igihugu cya Uganda babinyujije ku buyobozi bukuru bw’ubutasi bwa gisirikare (CMI), bakajije umurego mu kubaka umutwe w’abasirikare barwanya u Rwanda . Nk’uko Mugwaneza akomeza kubitangaza,  Abanyarwanda bo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa  baranezerewe cyane ndetse bahabwa ibyo bifuza byose kugirango bashyiremo imbaraga mu kurwanya ubuyobozi bw’u Rwanda. yagize ati: “Abanyamuryango ba RNC bamerewe neza muri Uganda bigatuma bumva bameze neza nk’abari mu rugo bikabatera n’imbaraga zo guhohotera abo batari mu murongo umwe cyangwa abo batavuga rumwe, kandi ntabwo bikiri ibanga n’umwana muto arabizi arabibona!”

Mugwaneza yashimuswe ku ya 17 Ukwakira 2020, arafatwa arafungwa nta rubanza ndetse n’ubundi burenganzira bureba imfungwa . Avuga uburyo abantu bambaye gisirikare bamushimuse apfutse mu maso atazi iyo yerekezwa. Bamuhambiriye mu modoka isa na tagisi ya Kampala,afunze n’amapingu, bamupfuka amaso. Avuga ko babanje kumujyana mu nzu bafungiramo zitemewe zizwi nka Safe house, hanyuma bamujyana ku cyicaro gikuru cya CMI i Mbuya.

Abamufashe bamushinjaga “ubutasi” nk’ibisanzwe, biherekejwe n’iyicarubozo bamukoreraga we n’abo bari bafunganywe. Avuga ko yabwiye abamubajije ko atazi ibyo bamubaza atanabizi habe na mba. Mugwaneza avuga ko aho i Mbuya yagaragaje ko hakiri ibikorwa byinshi byakozwe na CMI hamwe n’abakozi ba RNC bakomeje gushakisha cyane abayoboke bo gutwara mu itsinda rya Kayumba Nyamwasa. Avuga ko yabonye ibimenyetso byinshi byibyo avuga ku cyicaro gikuru cya CMI aho yabonye abanyamuryango ba RNC benshi barimo gukora ibyo avuga ko ari imyitozo.

Mugwaneza yagize ati: “Niba umunyamuryango wa ‘nyawe’ wa RNC atabwa muri yombi ku bw’impanuka, agahita ahamagara abamukuriye kugira ngo arekurwe ntituzasiba natwe  kwerekana ukuri k’uburyo CMI irekura abanyamuryango ba RNC  mu gihe abapolisi bo akenshi bo batazi n’ibijya mbere mu by’ukuri ntibaba bazi ko CMI ibiri inyuma bucece ubwo ufashwe CMI ihita yitambika akarekurwa.
Mugwaneza avuga ko yamenye kandi ko Frank Ntwali, umuyobozi mukuru wa RNC uturuka muri Afurika y’Epfo akaba na muramu wa Nyamwasa Kayumba, ahorana itumanaho na CMI bivuganira indorane ababwira uko abyumva maze bagakomeza kumufasha kwica no gufata uwo ashaka wese, na RNC muri Uganda. Umwe mu bayobozi ba RNC ukora akazi ka CMI ‘vetting’ ko kumenya inkomoko ya buri munyamuryango  yabwiye Mugwaneza ati: “Igihe cyose habaye ikibazo, Frank yohereza amafaranga yo kugikemura. Abashaka akazi  nabo baragasaba bikamenyeshwa Frank Ntwali.

Inshuti ya Mugwaneza yitwa Fred bari bafunganywe yamweretse ubutumwa bwe bwo guhanahana amakuru na Ntwali bwanditse muri ubu buryo
(Yaranditse ati: “[CMI] baradufashe”. Ntwali asubiza, “hamagara Ayub”)

Mugwaneza avuga ko yamenye kandi ko benshi mu bashakishwa na RNC bakomoka mu nkambi y’impunzi ya Nakivale,hanyuma bakagabanywa mu matsinda mato y’abantu icumi. Abashaka akazi barafotorwa amafoto akabikwa ku buryo bidatinze, yatangaje ko RNC igomba gutangira guha indangamuntu abanyamuryango bayo indangamuntu ariko ubwo twayita Indangabwihebe.

Mugwaneza ntiyari azi neza niba “Fred” yashakaga kumushakamo amakuru ariko icyo yabonaga neza ni uko RNC rwose yamaze kwinjira no kwinjirirwa na CMI. Mugwaneza avuga ko ku biyita umutwe w’ingabo za RNC, ubuzima bwo mu kigo cya CMI bwari bworoshye. Ati: “Bafite terefone zigendanwa n’umuntu ubazanira ibiryo, kandi ntibakangishwa cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo”. Akomeza avuga ko hateye ubwoba akahagereranya  ni ikuzimu!
“Twakorewe iyicarubozo, kandi ntitwemerewe kuvugana n’umuntu uwo ari we wese. ”

Mugwaneza avuga uko yari abayeho ndetse n’uburyo bamwicishije inzara iminsi atabara. Abanyamuryango ba RNC bo bafunganywe bahise barekurwa nyuma yo guhamagara Ntwali. Mugwaneza ibyo yatangaje bisa n’ibindi byavuzwe n’abandi banyarwanda barekurwa muri Uganda bavuga kuruhare rwa CMI mu guhohotera Abanyarwanda no gufasha RNC.

2020-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Burundi: Byinshi ku butegetsi bw’igitugu buri mu marembera  bwa Petero Nkurunziza bushimuta abantu umunsi ku wundi  

Editorial 12 Sep 2019
Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Umujenosideri Kabuga Felisiyani yavuniye ibiti mu matwi imbere y’abacamanza, nk’ amayeri yo gutinza urubanza ngo atazigera aburanishwa

Editorial 12 Nov 2020
Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Umubano hagati ya Kampala na Kigali ururushaho kujya I rudubi- Andre Mwenda

Editorial 05 Sep 2018
Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61

Menya Amateka ya Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 61

Editorial 23 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

‘Gutekereza ko ubutegetsi bwa Nkurunziza butemewe ni uguta umutwe’ -Mkapa
Mu Rwanda

‘Gutekereza ko ubutegetsi bwa Nkurunziza butemewe ni uguta umutwe’ -Mkapa

Editorial 10 Dec 2016
Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.
ITOHOZA

Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.

Editorial 03 Dec 2017
Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu
Amakuru

Urugendo rugoye rwo kugeza imbere y’ubutabera umwicanyi Vincent Murekezi,wari utunze intwaro mu gihugu cya Malawi anashyigikiwe n’abategetsi bo muri icyo gihugu

Editorial 12 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru