Sebastian Kurz, Umuyobozi wa Autrichia, akaba na chairman wa E.U muri iki gihe, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.
Ibi byemejwe kuri uyu wa Gatatu na Ambasaderi mushya w’iki gihugu mu Rwanda, Christian Fellner nyuma yo gushyikiriza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, impapuro zimuha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye.
Ambasaderi Fellner ati: “Kuwa Gatanu, umuyobozi wanjye wa Guverinoma Sebastian Kurz araza gusura Kigali. Bombi (na Perezida kagame) bazaganira ku gikorwa kigiye kubera Vienna.”
Uyu muyobozi wa Autrichia ukiri muto kuko afite imyaka 32 y’amavuko, kuri ubu niwe chairman w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U). fellner akaba yemeje ko azazana n’itsinda ry’abanyemari, abagize inteko ishinga amategeko n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Autrichia.
Aba banyemari bazaba bahagarariye inzego z’ubuvuzi n’ingufu kimwe n’abakora mu bijyanye no gukora ibinyabiziga bigendera ku migozi (Cable Cars), bakazasura ahantu hatandukanye bareba aho bashora imari.
Kuwa 18 Ukuboza biteganyijwe I Vienna muri Autrichia hazateranira inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Afurika n’u Burayi (High-Level Forum Africa-Europe) izayoborwa na Perezida Kagame na mugenzi we wa Autrichia, Sebastian Kurz.
Izateraniramo abayobozi ba leta na za guverinoma, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, abayobozi b’ibigo n’ibigo bikomeye ku isi n’abandi. Ni inama izaba ifite insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: “Taking cooperation to the digital age”. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kujyana ubufatanye mu bihe bya digital.