• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, ategerejwe mu Rwanda

Umuyobozi wa Autrichia, Sebastian Kurz, ategerejwe mu Rwanda

Editorial 06 Dec 2018 POLITIKI

Sebastian Kurz, Umuyobozi wa Autrichia, akaba na chairman wa E.U muri iki gihe, ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ibi byemejwe kuri uyu wa Gatatu na Ambasaderi mushya w’iki gihugu mu Rwanda, Christian Fellner nyuma yo gushyikiriza Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, impapuro zimuha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye.

Ambasaderi Fellner ati: “Kuwa Gatanu, umuyobozi wanjye wa Guverinoma Sebastian Kurz araza gusura Kigali. Bombi (na Perezida kagame) bazaganira ku gikorwa kigiye kubera Vienna.”

Uyu muyobozi wa Autrichia ukiri muto kuko afite imyaka 32 y’amavuko, kuri ubu niwe chairman w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U). fellner akaba yemeje ko azazana n’itsinda ry’abanyemari, abagize inteko ishinga amategeko n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma ya Autrichia.

Aba banyemari bazaba bahagarariye inzego z’ubuvuzi n’ingufu kimwe n’abakora mu bijyanye no gukora ibinyabiziga bigendera ku migozi (Cable Cars), bakazasura ahantu hatandukanye bareba aho bashora imari.

Kuwa 18 Ukuboza biteganyijwe I Vienna muri Autrichia hazateranira inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza Afurika n’u Burayi (High-Level Forum Africa-Europe) izayoborwa na Perezida Kagame na mugenzi we wa Autrichia, Sebastian Kurz.

Izateraniramo abayobozi ba leta na za guverinoma, ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga, abayobozi b’ibigo n’ibigo bikomeye ku isi n’abandi. Ni inama izaba ifite insanganyamatsiko mu Cyongereza igira iti: “Taking cooperation to the digital age”. Ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kujyana ubufatanye mu bihe bya digital.

2018-12-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Ibirenge biva muri “Edeni” bijya muri Kongo, ko tutabibona bigaruka aho ni ubuhoro? 

Editorial 22 Jan 2025
Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Editorial 29 Jun 2024
Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’ababyeyi ahereye mu rugo iwe

Perezida Kagame yagaragaje akamaro k’ababyeyi ahereye mu rugo iwe

Editorial 14 May 2018
Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga

Fayulu utaranyuzwe n’ibyavuye mu matora agiye kujuririra urukiko rurinda Itegeko Nshinga

Editorial 12 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibivugwa kuri Tuyisenge Jacques wari Kapitani wa mavubi muri CHAN
IMIKINO

Ibivugwa kuri Tuyisenge Jacques wari Kapitani wa mavubi muri CHAN

Editorial 09 Mar 2016
Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera
IMIKINO

Dore ibyo warya bikakongerera ubwiza n’ubuzima bwawe bugakomera

Editorial 02 Jan 2016
Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Igitangazamakuru cya Uganda NTV mu bikorwa biyobya uburari mu bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 03 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru