Kuva mu myaka isaga ibiri ishize, umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi. U Rwanda rushinja umuturanyi warwo guta muri yombi abaturage barwo bahatemberera n’abakorerayo ubucuruzi bagakorerwa iyicarubozo, bakanirukanwa mu gihugu binyuranyije n’amategeko.
Mu mezi ashize, umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuzamo kidobya bigizwemo uruhare n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi.
Muri abo twavuga Giles Muhame ukorera igitangazamakuru Chimpreports uheruka kugaruka ku cyatumye umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo akangononwa; inyandiko ye igashimwa byimazeyo na Himbara David uri mu barwanya u Rwanda, wavuze ko ari ubusesenguzi bwimbitse.
Impamvu umwanditsi yatanze zirimo ko RwandAir yangiwe guhagarara ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe mu rugendo rugana mu Mujyi wa London; imvugo ya Gen James Kabarebe igaragaza ko Uganda ari umwanzi w’igihugu; umuhanda wa gari ya moshi Uganda yakatishirijwe muri Sudani y’Epfo aho kuwukomereza i Kigali nk’uko byari byemejwe hambere; ugutsindwa kwa Uganda ku kwagura umuyoboro w’amashanyarazi uva muri Ethiopia na Kenya ndetse n’ishimutwa n’iyoherezwa mu gihugu rya Mutabazi Joël.
Ibi byose byabonewe ibisubizo bikwiye, njye ntashobora gusubiramo byose.
Mu minsi ya vuba, Umunyamakuru Tom Collins yatangaje inyandiko mu kinyamakuru cyandika ku nkuru z’ubukungu cya ‘African business Magazine’ ivuga ko ‘Agatotsi mu mubano wa Uganda n’u Rwanda kashakirwa mu mibanire yihariye hagati ya Perezida Kagame na Museveni.’
Iyi mitekerereze ayisangiye n’abiyita inzobere zo mu Karere nka Filip Reynjens.
U Rwanda rushinja Uganda uruhare mu kwivanga mu bijyanye n’ubukungu, gushimuta no gukorera iyicarubozo ndetse no kwica Abanyarwanda batemberera muri iki gihugu.
Ibi bifitiwe gihamya kuko na Perezida Museveni ubwe yiyemereye ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Umutwe urwanya Leta y’u Rwanda, RNC, barimo Mukankusi Charlotte na Gasana Eugène.
Uganda ita muri yombi Abanyarwanda ivuga ko ari ba maneko n’intasi z’u Rwanda.
Mu ibaruwa Museveni yandikiye Perezida Kagame yemera uguhura kwe na Mukankusi na Gasana yavuze ko “….Ikitagenda neza ni uko u Rwanda rukorera inyuma ya Guverinoma ya Uganda. Nakiriye inkuru nyinshi ariko nzagira icyo nzivugaho ninibonera gihamya.’’
Wumvise amagambo ye, uhita wumva ko inkuru zitangazwa ko u Rwanda ruri kuneka Uganda ari impimbano zidafite ishingiro.
Umushinwa Mao Tse Tung waharaniye impinduramatwara yigeze kuvuga ko ‘Ukuri gushakirwa mu bimenyetso.’
Ibi bigaragaza ko ibirego by’uko u Rwanda rufite intasi muri Uganda ari ibinyoma bisa, mu gihe nta gihamya kibishimangira.
Intego yanjye ni ugusesengura umuzi w’impamvu yateje agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda.
Ibirego bya Guverinoma y’u Rwanda kuri Uganda ndetse n’inkuru Uganda itangaza ku Rwanda ni ibimenyetso bigaragaza ibibazo biri hagati y’impande zombi, ariko si umuzi w’amahari amaze iminsi muri ibi bihugu byahoze bibanye kivandimwe.
Iyo abaganga bari kuvura indwara bibanda cyane ku cyayiteye aho kwita ku bimenyetso byayo.
Ibi ni ko bimeze ku barimo abanyapolitiki, abahanga mu bya gisirikare, itangazamakuru, abanditsi n’abandi bafite ubumenyi ku mibanire mpuzamahanga, na bo bakwiye kwita ku muzi washibutseho ibibazo hagati y’u Rwanda na Uganda aho gutumbira gusa ibimenyetso bigaragara. Nibidakorwa hazaba hari intego yo gucubya ubukana bw’ikibazo aho kugikemura.
Ni byiza rero ko twasesengura ikibazo cy’agatotsi n’amakimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda twibanda ku muzi wacyo aho gukomeza kureba ibikorwa n’ibimenyetso byagishibutseho. [ Biracyaza ……]