Intumwa 2 zoherejwe n’umuryango w’abibumbye kuva kuwa mbere tariki ya 6 Kamena, ziri mu Rwanda aho ziri kureba aho abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bagejeje imyiteguro.
Iki gikorwa kizamara icyumweru kikaba kibera mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Izo ntumwa ni Eko Budman waturutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) na Silviu Octavian waturutse mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe kubungabunga amahoro muri Haiti (MINUSTAH), bakaba bareba ubushobozi bw’aba bapolisi b’u Rwanda bitegura kuzajya gusimbura bagenzi babo muri ibi bihugu mu mezi ari imbere.
Itsinda rinini rigizwe n’abapolisi b’u Rwanda 240 bazajya gusimbura abandi nk’aba muri Sudani y’Epfo, mu gihe abandi 160 nabo bazajya gusimbura bagenzi babo nk’aba muri Haiti.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe amatsinda y’abapolisi yoherezwa mu butumwa bw’amahoro (Formed Police Unit) kabarizwa mu ishami rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Polisi y’u Rwanda (Peace Support Operations), Chief Superintendent of Police (CSP) Toussaint Muzezayo, yavuze ko kuza kureba aho aba bapolisi b’u Rwanda bageze bitegura ari bumwe mu buryo bukoreshwa n’umuryango w’abibumbye mbere y’uko bajya kubungabunga amahoro.
Aha yagize ati:”Baje kureba aho aya matsinda yombi ageze yitegura, bakareba n’ubushobozi bwabo bw’uko bazatunganya imirimo bazaba bashinzwe aho bazabungabunga amahoro.”
Yakomeje avuga ati:”Aba bapolisi bacu barahabwa ibizamini by’ururimi rwaba igifaransa cyangwa icyongereza, biterwa n’ururimi igihugu bazajya kubungabungamo amahoro gikoresha, bakazakora n’ibizamini byo kurasa, hakazarebwa n’ubushobozi bwabo mu guhangana n’abigaragambyo, ubushobozi bw’abashoferi batoranyirijwe uwo murimo n’ibindi.”
Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi 820 bari mu matsinda 5 y’abapolisi (FPU) mu bihugu 3, amatsinda 3 muri ayo 5 akaba ari mu gihugu cya Centrafrika (CAR).
RNP