Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II kuri uyu wa 04 Kamena yahaye Umunyarwandakazi Isabelle Kamariza igihembo cya Commonwealth Points of Light kubera ubwitange yagaragaje mu gufasha abarwayi mu bitaro byo mu Rwanda.
Isabelle Kamariza akaba yarashinze umuryango yise ‘Solid Africa’ ufasha abarwayi mu bitaro bitandukanye bya leta mu Rwanda, aho umuryango wahereye ku itsinda rito ry’urubyiruko rufite akazi rufasha abarwayi batanu, kuri ubu bakaba bafasha abarwayi bagera mu 1000 buri munsi.
Irangajwe imbere na Isabelle, Solid Africa yabaye umuryango wifashishije ufte gahunda zigera kuri 4 zitanga imfashanyo y’amafaranga ndetse ikishyurira abarwayi amafaranga yo kwivuza n’ay’ingendo, gutanga amazi meza mu bitaro, kugaburira abarwayi batifashije bahabwa indyo bategekwa na muganga n’ibindi.
Kuri ubu, Isabelle ngo arateganya kubaka igikoni kizajya kigaburira abarwayi 1000 inshuro 3 ku munsi mu bitaro bine muri Kigali.
Mu rwego rw’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth yabereye London mu minsi ishize, Umwamikazi w’u Bwongereza nk’umukuru wa Commonwealth akomeje gushimira abakorerabushake bo mu bihugu 53 bigize uyu muryango buri cyumweru mu gihe cy’imyaka 2 ikurikira iyi nama.
Isabelle aravuga iki?
Nyuma yo gushimirwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Isabelle kamariza yatangaje ko iteka ashimishwa no kubona ibyo bakora bishimwa kubera ko ngo nubwo kenshi ari we ugaragara muri uyu muryango yashinze, inyuma ye hari abandi bakorerabushake badahagarikwa batangiranye nawe n’abandi babiyunzeho baturutse mu bindi bihugu.
Ati: “Iki gihembo ni ikindi kimenyetso cy’uko tugomba gukora ikintu kiza. N’ubufasha bwanyu bukomeje, twiyemeje gukomeza imbaraga zacu kandi mu myaka iza, tuzazagura mu gihugu cyose ndetse no hanze y’u Rwanda, Imana nibishaka. Ndabashimiye na none biturutse mu ndiba y’umutima wanjye kandi ndabinginze munshimire Nyir’icyubahiro, Umwamikazi.”
Ibihembo bya Commnwealth Points of Light ni ibihembo bitangwa mu rwego rwo guha icyubahiro abakorerabushake usanga ibikorwa byabo bya buri munsi bigira uruhare mu guhindura ibintu aho baturuka kandi usanga amateka yabo yabera icyitegererezo abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije aho batuye no hanze yaho.
Isabelle abaye Umunyarwandakazi wa kabiri uhawe igihembo muri uru rwego nyuma ya Mary Balikungeri washinze umuryango Rwanda Women’s Network (RWN) uherutse Guhabwa igihembo nk’iki cya Commonwealth Points of Light kubera uruhare rwe mu guteza imbere imibereho y’ abagore.