• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»ITOHOZA»UPDF yasabye kuyirekera ikibazo cya Gen Kayihura nyuma y’iminsi ishize afunze adashyikirizwa urukiko
Brig Richard Karemire, Umuvugizi wa UPDF

UPDF yasabye kuyirekera ikibazo cya Gen Kayihura nyuma y’iminsi ishize afunze adashyikirizwa urukiko

Editorial 26 Jun 2018 ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Abagande badakwiye kugira impungenge ku gitegereje Gen Kale Kayihura ufunzwe, kigasaba ko cyahabwa umwanya kikita kuri iki kibazo.

“Murekere ikibazo cya Gen Kayihura ubuyobozi bwa UPDF. Ubuyobozi buri kukitaho. Ni ikibazo kiri mu biganza byacu kandi kiri kwitabwaho uko bikwiye,” uwo ni umuvugizi wa UPDF, Brig Richard Karemire.

Yasubizaga ikibazo cy’ikinyamakuru Daily Monitor, dukesha iyi nkuru, ku mpamvu Gen Kale Kayihura n’abo bareganwa bakomeje gufungwa binyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko nshinga ko barengeje amasaha 48 batarashyikirizwa urukiko.

Nyuma y’iminsi 13 atawe muri yombi ku byaha kugeza ubu bitarasobanurwa neza, guverinoma ya Uganda ikomeje kuruca ikarumira ku bigiye gukurikira ifatwa rya Kayihura.

Ingingo ya 23 y’itegeko nshinga rya Uganda mu gika cyayo cya kane havugwamo ko umuntu utawe muri yombi mu gihe adahise arekurwa agomba gushyikirizwa urukiko vuba bishoboka bitarenze amasaha 48 uhereye igihe yaterewe muri yombi. Igisirikare cya Uganda kikaba cyarataye muri yombi Gen Kale Kayihura kuwa 13 Kamena n’abandi bantu basaga 10 bagaragaraga nk’abantu be ba hafi kuva icyo gihe bakaba bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye no mu zindi gereza.

Umunyamategeko Elison Karuhanga, wo muri Kampala Associated Advocates yunganira kayihura, kuri uyu wa mbere yatangaje ko Kayihura atarabasaba gutanga ikirego gisaba guverinoma kumushyikiriza urukiko. Yanze gusobanura impamvu Kayihura ntacyo bimutwaye kuba ataragezwa mu rukiko, avuga ko ari ibanga riri hagati y’umukiriya n’abajyanama be mu mategeko.

Karuhanga yakomeje avuga ko kugeza ubu 90% by’ibivugwa ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru atari byo kuko umukiriya wabo nta kirego aramenya ashinjwa.

Ni mu gihe minisitiri w’umutekano, Gen Jeje Odongo mu cyumweru gishize avugana n’itangazamakuru yatangaje ko Gen Kayihura afite dosiye agomba gusubiza.

2018-06-26
Editorial

IZINDI NKURU

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

­­Isomo urubyiruko rwakura kuri Turahirwa Moses ‘’Moshion’, wasubijwe mu gihome kubera Urumogi

Editorial 23 Apr 2025
Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Bomboli-Bomboli : Amacakubiri yongeye kwaduka muri RNC

Editorial 11 Sep 2019
Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda

Alain Jupé, Arasabwa Kwisobanura ku bihumbi n’ibihumbi by’abapfuye muri genocide mu Rwanda

Editorial 13 Apr 2016
Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Jean Luc Habyarimana aherutse guhunahuna muri Congo mu Guhuza Umubano wa FARDC na FDLR

Editorial 27 Aug 2024

2 Ibitekerezo

  1. MAOMBI jOHN
    June 27, 20182:40 pm -

    NONE SE KO MUBABAJWE NO GUFUNGWA KWA KAYIHURA NTIMUBONA KO NUMWANA MUTO AHITA ABONA ICYIHISHE INYUMA? NONE SE MUSEVENI NTIYABEMEREYE KO INGURUBE ZANYU INYENZI NKOTANYI IGIHE CYAZO CYAGEZE? UZIKO NTARINZI KO MURI ABASWA BINJIJI KUGEZAHO? MWIYUMVIRAKO IBYITSO BYANYU BITAZWI? IYO BIFASHWE MUVUZINDURU? MUZIVUGIRIZA NDE? NJYE NDI MWEBWE NAMWARA NKIYUMANGANYA NGACECEKA!!!! KUVUZINDURU KWANYU KWEREKANA KOKO KO MWAKORANAGA NIYO NGURUBE MUSEVENI YAFUNZE IKABA IRI KUMENA AMABANGA YANYU INYENZI!!!! HAHAHAHAHAHAHAAAAA KABABAYEHO SHA NARABABWIYE MWANGA KUMVA KO IMINSI YIGISAMBO ITARENGA MIRINGW………..

    Subiza
  2. rwaka
    July 4, 201811:29 am -

    ngo uri maombi ? keretse niba usenga Satani kuko urwango ufite uretse no kurukomora mu maraso y’ibiseekuru byawe warwonse no mu mashereka,nicyo gituma mutazongera kwicara mu Rugwiro kko ubu mu Rda turasenga kdi IMANA yo mw’ijuru yabony’umubabaro w’abanyarda itwunamurira igihugu ikibirukanamo mwa mashitani mwe murangwa n’urwango rwo mûri kamere

    Subiza

Leave a Reply to rwaka Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba
Amakuru

Abayisilamu bo mu Rwanda ntibazagwe mu mutego w’intagondwa zitwaza idini, zigategura ibikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Oct 2021
Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’
UBUKUNGU

Uburengerazuba: Abibumbiye mu makoperative beretswe inyungu iri mu kwizigamira muri ‘‘Ejo Heza’’

Editorial 17 Dec 2019
Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju
Amakuru

Tombola y’igikombe cy’Amahoro isize Rayon Sports izahura na Musanze FC naho APR FC izahura n’ikipe y’Amagaju

Editorial 01 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru