Nyuma y’uko muri Kamena 2023 ahanishijwe gufungwa burundu amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki 04 Ukwakira 2024, mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa hatangiye kumvwa ubujurire bwa Hategekimana Biguma Philippe wiyise” Manier”.
Hagamijwe guha gasopo abunganizi n’abatangabuhamya b’ uregwa, Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Bwana Rodolphe Juy-Birmann, yavugiye mu rubanza rwa Hategekimana Manier ko kuva ubu urukiko rutazongera kwihanganira umuntu wese uzagaragaraho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Byari bimaze kuba umuco ko abanyamategeko b’abakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abaza kubashinjura, bahitamo kwemeza ko iyo jenoside ntayabaye mu Rwanda, ndetse kenshi abahohotewe muri iyo jenoside bakaba aribo bahindurwa abicanyi.
Ako gashinyaguro kagaragaye mu manza zose za jenoside zaburanishirijwe mu bihugu binyuranye, urugero ruheruka rukaba ari urubanza rwa Eugène Rwamucyo waburanishijwe i Paris mu Bafaransa mu kwezi gushize k’Ukwakira, ubwo ubwunganizi n’abatangabuhamya nka Yohani Kambanda na Augustin Ndindiriyimana birengaga bakarrahira ko nta mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi wigeze ubaho mu Rwanda.
Iyi mvugo iyobya uburari yanumvikanye cyane mu rubanza rwa Charles Onana narwo rwabaye mu kwezi gushize, uyu Mufaransa ufite inkomoko muri Kameruni nawe ubwe akaba aregwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi gasopo yatanzwe n’ Umushinjacyaha Mukuru Wungirije rero, irakoma mu nkokora abajenosideri n’ababashyigikiye, bahisemo kugoreka amateka no gutoneka ibikomere by’abo bagize imfubyi n”abapfakazi.
Uwashaka yavuga ko agahuru k’imbwa kagurumanye, kuko hari abibwiraga ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byabafasha kutazigera bakurikiranwa mu butabera, kuko nyine bavugaga ko batahanirwa icyaha kitigeze kibaho.
Tugarutse kuri Hategekimana Biguma Philippe” Manier”, twibutse ko yahamwe n’uruhare rutaziguye mu iyicwa ry’Abatutsi batabarika i Nyanza mu ntara y”Amajyepfo, no mu duce tuhegereye. By’umwihariko yahamwe no kwica Narcisse Nyagasaza wari Burugumesitiri wa Ntyazo, kimwe n’abandi benshi cyane, nk’abari bahungiye ku musozi wa Kabuye n’ahandi.
Hategekimana Biguma w’imyaka 67 y’amavuko, yahoze ari umujandarume ku gihe cya Leta y’abajenosideri, aho yari afite ipeti rya ” adjudant-chef”, ryanamufashije gutanga amabwiriza ndakuka muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yafatiwe muri Kameruni muw’2018, ajyanwa kuburanishirizwa mu Bufaransa kuko yari yaramaze guhabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu, ari nahonizina rya ” Manier” rikomoka.