Umuhanzi Kizito Mihigo agiye kuburana urubanza rw’ubujurire muri Gicurasi uyu mwaka nyuma y’imyaka itatu amaze muri gereza.
Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko urubanza ruteganyijwe tariki 14 Gicurasi 2018, aho ruzaburanishwa n’Urukiko rw’Ikirenga.
Kizito yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho.
Ku wa 27 Gashyantare 2015 nibwo Urukiko Rukuru rwamuhamijwe icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.
Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.
Nyuma yo gukatirwa igifungo yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe.
BB
n akazi ke!!!!azajurire cyangwa se abireke ntidukeneye kumenya ukoyaraye n uko yaramutse
Ingabe Muyoke
Nibyiza kuba urubanza rwa Kizito rugiye giye mu Bujurire. Gusa hari ibintu nka bitatu nashimye mu bintu byari bizengurutse urubanza rwa Kizito Mihigo. Ibyo ni (1) uburyo uburana (Kizito Mihigo) yitwaye haba mu rubanza rwe no muri gereza, (2) uburyo abantu benshi bagaye Kizito Mihigo kubw’ibyaha yishoyemo ariko bagakomeza kumuba hafi bamusabira kandi bamutakambira ku Mana ngo azakomeze yitandukanye n’ibyaha yakoze kubera ko aribyo birimo umuti kuruta kwinangira, kuruta kwitwara nabi muri gereza, kuruta gushaka kuba yatoroka n’ibindi, (3) uburyo umuryango we witwaye mu kibazo cya Kizito. Ndisobanura:
1) Uburyo uburana (Kizito Mihigo) yitwaye haba mu rubanza rwe no muri gereza: Mw’iburana rya Kizito yemeye ibyaha yaregwaga asaba n’imbabazi rugikubita. Abantu bazi iby’amategeko bemeza ko nta kintu kiruta kwemera icyaha no gusaba imbabazi iyo umuntu yakoze icyaha. Banavuga ko bigirira akamaro sosiyete ndetse na nyiri ukuburana. Gusaba imbabazi no kwemera icyaha bikaba biruta kure kwinangira no guhangana kandi warakosheje. Ibi jyewe narabishimye nkaba mwifuriza gukomeza kwitwara neza, gusenga, kwemera icyaha no gusaba imbabazi kubyo ashinjwa. Muri Gereza, Abantu benshi bamusuye bagiye batubwira uko basanze yitwara neza muri Gereza: Ngo basangaga ababajwe cyane n’ibyaha yakoze, abyicuza kandi yitwaye neza muri gahunda rusange zireba abafunze nkuko zigenwa na Rwanda Correctional Service haba igihe yari afungiye muri 1930 ku Muhima ndetse n’aho yimukiye I Mageragere. Ejo bundi mu cyumweru cy’icyunamo abamusuye ngo basanze afite uruhare rwiza cyane muri gahunda zo kwibuka zarebaga abakozi, n’abagenerwabikorwa batandukanye ba RCS I Mageragere muri Gereza.
2) Uburyo abantu benshi bakomeje kumusabira: Abantu benshi bazi Kizito baramugaye cyane kubera ibyaha yakoze. Gusa kubera ko abamuzi abenshi biganjemo abemera Imana bakomeje kumusabira bamutakambira ku Mana ngo azakomeze yitandukanye n’ibyaha yakoze kubera ko aribyo birimo umuti kuruta kwinangira, kuruta kwitwara nabi muri gereza, kuruta gushaka kuba yatoroka n’ibindi.
3) Uburyo umuryango we witwaye mu kibazo cya Kizito. Kizito Mihigo afite umuryango utari munini ariko urangwa n’ubupfura cyane byaba ubu ndetse na mbere ya Genocide. Abo mu muryango we bose baramugaye cyane kubera ibyaha yakoze. Ariko biyemeje kwitwara mu buryo buboneye budashyigikira kandi butabahuza mu buryo ubwo ari bwo bwose n’ibyaha by’umwana wabo. Ibi bikaba byarabafashije kutagerwaho n’ingaruka z’ibyaha Kizito yakoze. Icy’ingenzi ariko, umuryango wa Kizito ntiwigeza utakaza ishimwe uhorana kuri FPR yawurokoye Genoside yakorewe Abatutsi ndetse no kubyiza n’inkunga Leta y’u Rwanda yagiye ibagezaho mu buryo bwa bugufi cyangwa muri gahunda ngari yo kubaka igihugu. Yewe sindi umuvugizi w’uyu muryango gusa ndabazi kuko twaturanye muri Rukiri/Remera, ubaye ugirango ndabeshya uzabaze abaturanye cyangwa ababana nabo ni abantu b’imico myiza pe.
Ntekereza ko Kizito yumvise ingaruka z’ibyaha yakoze, ubanza uwamuha amahirwe yakwitwara neza cyane n’umusanzu we nk’umuhanzi ukarushaho kubyara umusaruro.