Umunsi w’ejo wabereye mubi abiyita ingabo za Muhoozi (Muhoozi Army) zigizwe n’abantu batandukanye mu gihugu cya Uganda bashinzwe kwamamaza umuhungu wa Perezida Museveni ariwe Muhoozi Kainerugaba bategura abagande ko azaba Perezida wa Uganda mu kizwi nka Muhoozi Project.
Urubuga rwa Twitter rwasibye konti zigera kuri 418 mu gihugu cya Uganda kubera ibikorwa by’ubufatanye bwo gutaaka Perezida Museveni ndetse no kwamamaza umuhungu we Muhoozi Kainerugaba.
Izi konti kandi ntabwo ari ukwamamaza Muhoozi gusa, kuko izi konti zikoreshwa mu kwibasira Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange kandi ugasanga zishyigikira umutwe w’iterabwoba wa RNC.
Iyi nkuru y’inshamugongo yakiriwe nabi mu biro bya Perezida Museveni ubwo abashinzwe itangazamakuru mu biro bye bagaragaje ko umushinga wabo utakigezweho.
Perezida Museveni bakunze kwita Bosiko, ntabwo akunzwe na gato mu gihugu cya Uganda, cyane cyane muri Kampala iri mu bwami bwa Buganda.
Urubyiruko rwenshi muri Uganda ruri inyuma ya Bobi Wine dore ko yanamwibye mu matora. Mu rwego rwo kugarura isura ya Museveni, bashoye akayabo k’amafaranga bagura ibitangazamakuru bitandukanye harimo Chimp Reports ya Giles Muhame, Soft Power ya Sarah Kagingo uyu akaba ariwe muhuzabikorwa wuyu mushinga unahabwa amafaranga.
Sarah Kagingo yashoye mu rubyiruko rutandukanye aho bahabwa amafaranga bakurikije uko bakoze mu kwamamaza Muhoozi na Museveni. Muri konti ibihumbi bishyigikira Museveni, Twitter yasibye izisaga 418. Izi konti kandi nizo usanga zishinjwe kwangisha Abagande bagenzi babo b’Abanyarwanda no kubeshya ku ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.
Izi konti zafunzwe zikwirakwiza ko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi nyuma yaho umupaka wa Gatuna ufungiwe. Ariko ntibavuga impamvu wafunzwe nyuma y’uko Abanyarwanda amagana n’amagana bafashwe bagafungirwa ahantu hatazwi bamwe bakicwa abandi bagakorerwa ihohoterwa.
Iri tsinda ryiyita ko ari ingabo zo kuri Internet, zaje zigamije kugarura isura y’ubutegetsi bwa Perezida Museveni kubera kwica abo batavuga rumwe.
Ikindi ni uko abayobozi muri Uganda batandukanye bashatse kutishimira umushinga wo Kugira Muhoozi Perezida (Muhoozi Project) bagiye bigizwayo abanda baricwa. Urugero ni nka Maj Gen Aronda Nyakairima n’abandi benshi.