Iki ni igikorwa cyabaye ku rwego rw’igihugu, aho Polisi y’u Rwanda yasabye urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye aho ruri ku rugerero mu turere twose tw’igihugu aho rukangurirwa gufatanya n’inzego z’umutekano mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina , ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu ndetse n’ibindi byaha, bakabigiramo uruhare rugaragara hagamijwe kubikumira no kurirwanya.
Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi biciye mu bayobozi bayo mu turere dutandukanye,abashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu turere dutandukanye n’abandi bapolisi, kuri iki cyumweru itariki 17 Mutarama 2016, aho bigishijwe ku kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha twavuze haruguru.
Mu murenge wa Rusororo wo mu karere ka Gasabo, uru rubyiruko rwigishijwe n’umuyobozi wa Kominiti Polisingi muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Comissionner of Police(ACP) Damas Gatare nawe wagarutse ku nsanganyamatsiko yagenwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu munsi.
ACP Gatare yarusobanuriye ko ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ati:”Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere y’undi uwo ariwe wese. Mukwiye rero kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu”.
ACP Gatare yabwiye uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana ku mbaraga, ibi bikaba bijyanye n’insanganyamatsiko bari bihitiyemo ngo iyobore ibikorwa bari bategenyije uriya munsi yagiraga iti:” Dukangurire urubyiruko gukumira ibyaha n’ingaruka zabyo.”
Yabasobanuriye ko ibyo byaha biteza umutekano muke, bityo abasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abanywa, abatunda, n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abakora ibindi byaha.
Ku birebana n’icuruzwa ry’abantu, ACP Gatare nyuma yo kubasobanurira icyo ari cyo yagize ati:” Abakora bene ubwo bucuruzi bibasira urubyiruko, cyane cyane, urw’abakobwa. Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha akazi mu bihugu by’amahanga cyangwa bakabashakirayo amashuri meza .”
Yabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi, bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi, uburetwa n’imirimo ivunanye ndetse n’ibindi bibi kandi nta gihembo.
Avuga ku ruhare rwabo mu kurwana no gukumira iki cyaha, ACP Gatare yabwiye urubyiruko ruri ku rugerero ati:”Mu biganiro bitandukanye mujya mugirana n’urubyiruko rugenzi rwanyu, mujye murukangurira kwima amatwi umuntu waza arwizeza biriya bitangaza biba bihishe inyuma imigambi mibisha nk’iriya, ahubwo mu gihe rumenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, rugahita rubimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe.”
RNP