• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Editorial 29 Sep 2016 Mu Mahanga

Urubyiruko rwo mu Itorero ry’Ivugabutumwa n’Isanamitima mu Rwanda (Evangelic Restoration Church), Paruwasi ya Nyarutarama rukomeje igiterane cy’ububyutse n’ivugabutumwa. Aho urubyiruko rusabwa kuba igitambo gishimwa n’Imana kandi rugatumbira Yesu Kristo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti “Boneza amaso imbere yawe ugumye uhatumbire kandi utunganye inzira z’ibirenge byawe, kugira ngo ube igitambo gihindura umuryango”, iyi nsanganyamatiko iri mu Imigani 4; 25- 27.

Iki giterane gikomeje kuzamo abavugabutumwa basizwe amavuta ndetse n’abahanzi bahimbaza Imana. Iki giterane cyatangiye tariki ya 25 Nzeri kugeza tariki ya 2 Ukwakira 2016, kibaba kibera i Nyarutarama hafi yo mu Kabuga ahari uru rusengero. Iki giterane cy’ububyutse kiba buri munsi kuva saa kumi kugeza saa moya n’igice z’ijoro mu minsi y’imibyizi ndetse no kuva saa munani z’amanywa kugeza saa moya n’igice z’ijoro mu minsi mu minsi y’isoza icyumweru (weekend).

Umushumba wa ERC Nyarutarama, Pastor Seruhungo Alphonse yavuze ko iki giterane gifite intego yo kwegereza urubyiruko Imana ndetse no kugira ngo urubyiruko rwegere Imana runakire agakiza babere ibitambo imiryango yabo nayo ihinduke.

Ubwo yatangizaga iki giterane ku mugaragaro, Apostle Masasu Joshua yavuze ko urubyiruko rufite imbaraga zihagije ku buryo babishatse bakorera Imana neza, aha kandi yatanze ubuhamya bw’uko yatangiye gukorera Imana akiri muto ku myaka gusa 22, aho yasenze akaba igitambo gishimwa n’Imana.

Apostle Masasu yagize ati “Nkirangiza icyiciro cya mbere cya kaminuza nari mfite gusa imyaka 22 nibwo natangiye gukorera Imana; namwe ndabasaba kwegera Imana no kuyikorera mukiri bato mufite imbaraga kandi muzabona imigisha myinshi mu buzima bwanyu.”

-4199.jpg

Umuyobozi w’urubyiruko rusengera kuri ERC Nyarutarama, Mwamini Zainabu avuga ko iki giterane kizakomeza kuba mu bihe bitandukanye kugira ngo urubyiruko rutandukanye rurusheho kubona umwanya wo kongera ubusabane bwabo n’Imana.

Abavugabutumwa basizwe babwirije urubyiruko barimo Apostle Joshua Masasu, Pastor Ngoga Innocent, Pastor Seruhungo Alphonse na Pastor Masasu Patrick, Pastor Ruzindana Jean Marie na Pascale Keza.

-4198.jpg

Abahanzi kandi bazataramira abazitabira igitaramo harimo Patient Bizimana, Gabby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Serge Iyamuremye, Nelson Mucyo, Arsene Tuyi na Kaneza Deborah. Ndetse hari n’abandi bahanzi benshi na worship teams zitandukanye harimo Total Praise worship team ya ERC Nyarutarama.

2016-09-29
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Umuhanda Kigali – Muhanga wabaye nyabagendwa, ujya i Musanze nawo wongeye gukora

Editorial 10 May 2016
Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Perezida Kagame aragaragaza ubushake buganisha ku mahoro mu Karere uruhare rwa Tshilombo nirwo rubura

Administrator 02 Nov 2025
Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Uganda: Ibinyamakuru bikorera kuri internet bigiye gucana umubano n’igipolisi kubera ifungwa ry’abayobozi ba Redpepper

Editorial 25 Nov 2017
Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Kagame Insitute of Good Governance!”-Edith Mukantagara

Editorial 16 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.
Amakuru

Mecky Kayiranga yashyize hanze indirimbo nshya yise Garuka mu kunzi asaba umugore we kugaruka bakubaka.

Editorial 27 Apr 2021
Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 
Amakuru

Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Editorial 18 Jul 2021
Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu
IMIKINO

Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Editorial 15 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru