Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), ku nshuro ya karindwi cyahembye abashoramari babaye indashyikirwa mu mwaka 2019, aho igihembo nyamakuru cy’umushoramari w’umwaka cyegukanywe na Master Steel Ltd rukora ibikoresho by’ubwubatsi.
Ibi bihembo bizwi nka 2019 RDB Business Excellence Awards, byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Mutarama 2020 mu gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre.
Muri rusange hatanzwe ibihembo icyenda. Igihembo cy’umushoramari w’umwaka cyahawe Master Steel Ltd, yahembwe kuzatembereza abakozi batanu b’iki kigo bakajya gusura Ingagi zo mu Birunga.
Rwiyemezamirimo w’umugore wahize abandi mu 2019 yabaye Bufcoffee Ltd, Ikigo cyagaragaje agashya mu byo gikora mu 2019, cyabaye sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, rwiyemezamirimo ukiri muto wa 2019 yabaye Awesomity Lab, wahawe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Rwiyemezamirimo ukora ubucuruzi buto n’ubuciritse yabaye EasyHatch Ltd, rwiyemezamirimo wasangije abandi ubumenyi agatanga n’amahugurwa ndetse n’akazi yabaye Banki ya KCB.
Rwiyemezamirimo wateje imbere ibyakorewe mu Rwanda hahembwe babiri, barimo Moshions na Agropy Ltd, rwiyemezamirimo wohereza ibicuruzwa mu mahanga bivuye mu Rwanda naho hahembwe babiri, harimo Multi-Sector Investment Group na Africa improved Foods, naho umushoramari mushya washoye imari mu Rwanda yabaye uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, witabiriye uyu muhango, yashimiye Urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwafatanyije na Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), mu gutegura ibi birori by’uyu munsi.
Yavuze ko abashoramari n’abacuruzi ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu cyerekezo u Rwanda rufite cyo kugera ku iterambere rirambye, kandi rihuriweho na bose mu 2024.
Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda irabashimira ko kugeza ubu ari mwe mutanga imirimo myinshi ku mubare munini w’Abanyarwanda, ibi kandi ni nabyo byagize uruhare mu kuzamuka ubukungu bw’u Rwanda nk’uko byagaragaye mu myaka ishize”.
Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko guverinoma y’u Rwanda ishimira uruhare rwa ba rwiyemezamirimo n’abashoramari mu kongera ingano y’ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Ati “Muri urwo rwego, ndashishikariza kandi ba rwiyemezamirimo n’ibigo by’ubucuruzi mu Rwanda kwitabira ishoramari rihuriweho”.
Mu 2019 ishoramari rihuriweho n’Abanyarwanda n’abanyamahanga ryihariye 44% y’ishoramari ryose, by’umwihariko ibigo bito n’ibiciriritse (SMEs).
Minisitiri w’Intebe ati “Ndabizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kunoza no korohereza ishoramari kugira ngo abashora imari imbere mu gihugu barusheho kwiyongera, guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyigikira no kongerera ubushobozi urubyiruko hagamijwe kurufasha kwihangira imirimo. “
Yashishikarije kandi ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye igihugu cyabahaye, kugira ngo barusheho guteza imbere ibikorwa n’imishinga yabo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Claire Akamanzi, yashimiye buri wese wagiye yitabira aya marushanwa kuva mu myaka yose irindwi ishize, avuga ko ari iby’agaciro.
Yagaragaje uburyo ishoramari ry’igihugu cyarazamutse riva kuri miliyari ebyiri z’amadorali ryariho mu 2018, rigera kuri miliyari 2.4 mu 2019.
Yavuze ko ibi byose byagiye bigirwamo uruhare na guverinoma iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, byatumye hashyirwaho uburyo bufasha ishoramari gukora neza.
Yagize ati “Ni muri ubwo buryo hari impinduka zatumye u Rwanda ruza mu bihugu by’imbere muri Afurika mu gufasha ishoramari kuko turi ku maywa wa kabiri, no ku mwanya wa 38 ku Isi, u Rwanda kandi nicyo gihugu cyonyine mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kigaragara mu bihugu 50.”
Akamanzi yavuze ko nka leta izakomeza gufasha abagitangira ubucuruzi n’ibigo binini kugira ngo bikomeze gutera imbere.
Uyu munsi bitwara gusa amasaha atandatu kugira ngo umuntu yandikishe ikigo, kandi abashoramari bashobora no gusura RDB buri wa gatanu hagati ya saa tatu kugeza saa sita, bakaba bafashwa gukemurirwa ahari ikibazo.