• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze

Urukiko rutegetse ko Laforge na Abega bahoze muri FDLR baburana bafunze

Editorial 11 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Mata 2019, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruteye utwatsi icyifuzo cya Nkaka Ignace (Laforge Fils Bazeye) na Nsekanabo Jean Pierre (Lt Col Abega) bari basabye kuburana bari hanze.

Urukiko rwemeje ko bagomba gufungwa by’agateganyo ku mpamvu z’uko ‘barekuwe bashobora gusubira muri FDLR.’

Laforge Fils Bazeye yabaye umutangabuhamya uvuga ko umutwe wa Kayumba Nyamwasa (Rwanda National Congress RNC) utegurira mu gihugu cya Uganda uburyo wagaba ibitero ku Rwanda.

Bazeye, amazina ye y’ukuri akaba yitwa Nkaka Ignace ari hamwe na Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt Col Theophile Camara, ubundi akitwa Abega, barimo kuburana ku ifungurwa cyangwa ifungwa ry’agateganyo.

Aba bagabo bombi batawe muri yombi n’ingabo za Congo-Kinshasa ku itariki ya 15 Ukuboza 2018 ahitwa i Bunagana, bikavugwa ko bari bavuye muri Uganda.

Leta ya Congo yaje kubohereza mu Rwanda mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019, hashingiwe ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa mbere w’iki cyumweru ubwo bageraga imbere y’umucamanza, ubushinjacyaha bwamenyesheje Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo (ruri i Kibagabaga) ko Nkaka na Nsekanabo bakurikiranyweho ibyaha byo kuba mu mutwe w’Iterabwoba no gukora iterabwoba.

Lt Col Theophile Camara uzwi kandi nka ABEGA

Lt Col Theophile Camara uzwi kandi nka ABEGA

Bakurikiranyweho kandi kuba mu mitwe itemewe no kwamamaza amakuru yangisha abaturage ubuyobozi buriho ndetse no kubahamagarira kuza muri iyo mitwe.

Nkaka(Bazeye) na Abega(Nsekanabo) bararegwa kandi kugirana umubano na Leta y’amahanga “bagamije gushoza intambara” ku Rwanda.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu mwaka wa 2006 ari bwo Leta ya Amerika yamenyesheje amahanga urutonde rw’imitwe y’Iterabwoba ku isi harimo n’uwa FDLR.

Mu bitero by’Iterabwoba Leta y’u Rwanda ishinja Nkaka na Nsekanabo kugiramo uruhare ruziguye n’urutaziguye, igiheruka kikaba ari icyagabwe ku itariki ya 11 Ukuboza 2018 i Busasamana muri Rubavu kikica abasirikare batatu b’u Rwanda.

Mu bijyanye “n’umubano na Leta y’amahanga bagamije gushoza intambara ku Rwanda, Nkaka na Nsekanabo barashinjwa guhura n’Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mateke Philemon.

Umushinjacyaha ati “Nkaka na Nsekanabo bo muri FDLR bahuye na RNC ndetse n’umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Mateke Philemon muri imwe mu mahoteli y’i Kampala”.

Ibyaha Nkaka na Nsekanabo baregwa barabihakanye byose, usibye icyo Nkaka yemera agasabira imbabazi, kijyanye no kwamamaza amatwara yangisha abaturage Leta y’u Rwanda.

Nkaka agira ati “Jyewe ninjiye mu mutwe wa politiki na gisirikare, nta tangazo nigeze mbona rivuga ko nari mu mutwe w’iterabwoba. Bene iyo mitwe irwanywa na Leta zunze ubumwe za Amerika, ntabwo rero narwanyaga icyo gihugu”.

“Amatangazo nasohoye yose nabikoze mu izina rya FDLR nari mbereye umuvugizi….icyo kiri mu byaha byangisha Leta abaturage, cyo ndacyemera kandi nkagisabira imbabazi”.

Akomeza agira ati “Nari nahawe ubutumwa bwo gufatanya na Rwanda National Congress (RNC), ntabwo nari nahawe ubwo kubonana na Leta y’amahanga”.

“RNC yari ifatanyije natwe kurwanya u Rwanda, uretse ko imishyikirano twari twagiyemo yari iyo kureba uko twataha mu Rwanda hatabayeho intambara”

Nsekanabo na we yemereye ubugenzacyaha ko hari ibitero byagabwe na FDLR abizi, birimo ibyo muri 2001.

Nkaka na Nsekanabo bavuga ko nta mpamvu baburana bafunzwe kuko ngo batari bazi amakuru ku Rwanda, ndetse na nyuma yo gufatwa no kuzanwa mu Rwanda ngo bitwaye neza batanga amakuru basabwa.

Ababunganira mu mategeko ari bo Me Munyendatwa Milton na Me Dukeshimana Beatha bakomeje bavuga ko abakiriya babo bahindutse mu myumvire, bakaba basaba ko basubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bikorerwa abandi bose bahoze muri FDLR.

Me Munyendatwa yavuze ko kuba uwo yunganira yari umuvugizi utanga amakuru yahawe, ngo nta ruhare we bwite yigeze agira mu bikorwa bya FDLR kandi “yari mu gihe cy’ubuyobe”.

Urukiko rusanga hari impamvu zikomeye zatuma Nkaka na Nsekanabo bashobora gutoroka bagasubira muri FDLR.

Rubishingira ku kuba baraje mu Rwanda bafashwe, bitandukanye n’abarambika intwaro hasi bagataha ku bushake.

Indi mpamvu urukiko rugaragaza, ngo ni uko Nkaka na Nsekanabo baramutse barekuwe bakomeza gukorana n’imitwe ikorera hanze y’igihugu.

Umucamanza yamaze gusoma ibyaha bakekwaho maze agira ati “Urukiko rutegetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, bagafungirwa muri gereza”.

Bamaze gusohoka mu rukiko, Me Munyendatwa Milton wunganira Nkaka yavuze ko namara kubiganiraho n’umukiriya we, ashobora kujuririra icyemezo cy’Urukiko.

2019-04-11
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Editorial 07 Jul 2019
Agahuru k’imbwa karagurumanye! Leta y’u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba 20 zo mu mutwe w’iterabwoba  FLN, wa Paul Rusesabagina.

Agahuru k’imbwa karagurumanye! Leta y’u Burundi igiye gushyikiriza u Rwanda inyeshyamba 20 zo mu mutwe w’iterabwoba FLN, wa Paul Rusesabagina.

Editorial 05 Aug 2021
Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?

Kaminuza ya Makerere yunze ubumwe na RNC na CMI mu mugambi wo guhungabanya u Rwanda?

Editorial 21 Mar 2020
U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

U Burundi bwanze kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC bituma isubikwa

Editorial 30 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo
Amakuru

Nyuma yo gukomorerwa, Itorero Inganzo Ngari yateguye igitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba gakondo

Editorial 09 Sep 2021
RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

RNC: Urwishe ya nka ruracyayirimo, Jean Paul Turayishimye na Shebuja Kayumba Nyamwasa bakomeje kwitana ndi igabo no kwivamo nk’inopfu umwe ashinja undi ibura rya Ben Rutabana

Editorial 30 Dec 2019
Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA
Amakuru

Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye, Adolphe Kalisa agirwa Umunyamabanga wa FERWAFA

Editorial 08 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru