Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Nkaka Ignace alias La Forge Bazeye Fils na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega bari abayobozi bakuru mu mutwe w’abarwanyi wa FDLR, bafungwa by’agateganyo indi minsi 30 kugira ngo ubushinjacyaha bukomeze iperereza.
Aba bagabo byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.
Bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.
Ku isaha ya saa Cyenda zo kuri uyu wa Kabiri nibwo urukiko rwasomye umwanzuro ku rubanza rwabaye ejo kuwa Mbere, aho Bazeye na Abega, basabiwe n’ubushinjacyaha gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo kuko iyo urukiko rwari rwategetse mbere yari yarangiye.
Bazeye na Abega ntibagaragaye mu rukiko ndetse n’uruhande rw’ubushinjacyaha ntibwaje kumva icyemezo cy’urukiko.
Ubushinjacyaha bwasabiye Bazeye na Abega gufungwa indi minsi 30 y’agateganyo ngo bukomeze gukora iperereza, ni mu gihe uruhande rw’abaregwa rwo rwifuza ko urubanza rwatangira mu mizi kuko igihe ubushinjacyaha bumaranye dosiye gihagije.
Kuwa 10 Mata ubwo urukiko rwategekaga bwa mbere ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo, rwavuze ko rusanga hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha rugendeye ku byo Nkaka wari umuvugizi wa FDLR, yemereye mu bugenzacyaha, ubushinjacyaha n’urukiko, birimo kuba yarajyanye na mugenzi we muri Uganda kuvugana na RNC, uko bafatanya mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Rwavuze kandi ko kuba hari ibiganiro Nkaka yagiye atanga ku bitero bya FDLR mu bitangazamakuru nka BBC n’ibindi, yigamba ibikorwa byo kwica abasivili ari ikindi kimenyetso gikomeye.
Nsekanabo we yemereye mu bugenzacyaha ko hari ibitero byagabwe ku Rwanda abizi nk’ibyo mu 2001 n’indi myaka, bityo iyi akaba ari impamvu ikomeye yatuma akekwa. Anemera ko yagiye muri Uganda kuganira na RNC ku buryo bajya batera u Rwanda.
Urukiko rwanzuye ko rusanga aba bagabo bakwiye gukurikiranwa bafunzwe by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha baregwa n’impungenge z’uko bagiye hanze basubira mu ishyamba, cyane ko bageze mu Rwanda bafashwe, batizanye.
Hanagaragajwe impungenge ko barekuwe bakomeza gukorana n’indi mitwe y’iterabwoba iri hanze, bo bari imbere mu gihugu, bituma urukiko rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.