• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Urukiko rwatesheje agaciro ikirego Umuryango wa Rwigara uregamo RRA

Editorial 06 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ikirego cy’uruganda rw’Umuryango wa Rwigara, Premier Tobacco Company rwari rwarezemo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) rusaba gukurirwaho inzitizi zose icyo kigo cyarushyizeho.

Uruganda Premier Tobacco Company rwatanze ikirego kihutirwa rusaba gukurirwaho inzitizi rwashyizweho na RRA zirimo kuba icyo kigo cyarafatiriye inyandiko, ibitabo by’ibaruramari na mudasobwa zari ziri mu biro by’umuyobozi mukuru w’uruganda, kuba RRA yarafunze ububiko bwari burimo ibicuruzwa bikaba biri kwangirika ndetse no kuba yaritambitse amafaranga ari kuri konti z’urwo ruganda ziri muri Equity Bank no muri Ecobank.

Ubuyobozi bw’urwo ruganda rwunganirwaga na Me Rwagatare Janvier, ruvuga ko rutanagikora bitewe n’uko RRA yashyizeho ingufuri no kuba yarahashyize abarinzi bashya.

Buvuga ko guhera tariki 13 Nyakanga 2017 rutagikora bikaba byaragize ingaruka ku bakozi bagera kuri 200 barukoreraga, kuba hari ibicuruzwa biri kwangirika, kuba ruri gutakaza abakiliya ndetse no kuba Leta iri guhomba imisoro.

Abunganira Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Me Gatera Clement na Me Bajeni Byiringiro bahakanye ibyo urwo ruganda ruvuga, bemeza ko ibyafatiriwe byakurikije amategeko, bahakana ibyo kuba uruganda rufunze.

Kuri uyu wa Mbere ku gicamunsi urukiko rwanzuye ko icyo kirego nta shingiro gifite, rushingiye ko ibyo RRA yakoze byose byari byubahirije amategeko.

Imbere y’abunganira RRA ndetse na Anne Rwigara, Umuyobozi w’uruganda Premier Tobacco, Umucamanza yavuze ko ibikoresho RRA yafatiriwe bidakwiriye gusubizwa mu gihe urwo ruganda rukurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umusoro kandi rutaragikurwaho.

Yavuze ko kuba RRA yarafatiriye konti z’urwo ruganda bikurikije amategeko. Yifashishije ingingo z’amategeko agenga umusoro, yavuze ko igihe hashize iminsi 15 umusoreshwa atishyura umusoro, ibiro by’umusoro bifite ububasha bwo gufatira ibikoresho by’umusoreshwa birimo umutungo wimukanwa n’utimukanwa kugira ngo umusoro uboneke.

Yavuze ko urukiko rudashobora gutegeka RRA gufungura izo konti kandi byarakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ku nzitizi z’uko uruganda rwafunzwe, urukiko rwavuze ko nta kimenyetso cyagaragajwe cyerekana ko uruganda rwafunzwe koko, nyamara ngo RRA yo yagaragaje icyemezo kigaragaza ko yafatiriye ibikoresho, itafunze uruganda.

Kuba hari abakozi bamaze amezi arindwi badakora batazi niba bakiri n’abakozi b’uruganda, Umucamanza yavuze ko ibyo bitabazwa RRA ahubwo byabazwa umukoresha wabo ari na we wakoze ibitemewe n’amategeko bigatuma bimwe mu bikoresho by’uruganda bifatirwa.

Hashingiwe kuri izo mpamvu, urukiko rwategetse ko icyo kirego nta shingiro gifite, rutegeka ko ifatira RRA yakoze rigumaho.

Isomwa ry’urubanza ryo kuri uyu wa Mbere ryari ryitabiriwe na bamwe mu bakoreraga uruganda Premier Tobacco Company basohotse mu cyumba cy’urukiko bagaragaza ko batishimiye umwanzuro wafashwe.

Mu iburanishwa riherutse, Me Rwagatare yavuze ko kuba uruganda rutagikora binahombya Leta umusoro, ngo kuko ku kwezi uruganda rwatangaga umusoro wa miliyoni 300, bityo kuba bamaze amezi arindwi badakora Leta imaze guhomba miliyari ebyiri na miliyoni 100 z’amafaranaga y’u Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko umuryango wa Rwigara urimo ibirarane by’imisoro y’amafaranga agera kuri miliyari esheshatu byo guhera mu mwaka wa 2012.

Mu Ugushyingo 2017, iki kigo cyatangarije IGIHE ko uwo muryango nutishyura ibyo birarane hazafatwa ibindi byemezo birimo no guteza cyamunara icyavamo ubwishyu cyose.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu cyumweru gishize, Komiseri Mukuru wa RRA, Tusabe Richard, yabajijwe impamvu bataratangira guteza cyamunara imitungo yo kwa Rwigara, avuga ko hari abandi bantu benshi cyane cyane amabanki bawishyuza imyenda ubafitiye, akaba ari imwe mu mpamvu yatindije icyamunara.

Yagize ati “Icyabitindije ni amategeko, hari ibigomba kubahirizwa. Ba nyiri Premier Tobacco Company bafitiye imyenda abantu benshi cyane cyane amabanki. Ayo mabanki hari amafaranga abishyuza kuko na ho bakoze ubuhemu bwo kutishyura ku gihe, na bo bakaba bashaka gutangiza inzira yo guteza cyamunara.”

2018-02-06
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Editorial 21 Jan 2021
Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Kigali yatorewe kuba umujyi wa mbere utekanye muri Afrika, n’uwa 39 ku isi yose

Editorial 26 Nov 2021
USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

Editorial 22 Jun 2019
Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Aho twasohokeye ni ho twinjiriye muri Nyagatare, Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa I Kayonza “Chairman wa FPR INKOTANYI”

Editorial 07 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye
ITOHOZA

U Buholandi : Umujenosideri Yvonne Basebya yitabye Imana mu buryo butunguranye

Editorial 27 Feb 2016
Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Editorial 03 Jun 2018
Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi
Mu Rwanda

Hagiye gukorwa iperereza ku bwumvikane buke hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Editorial 16 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru