Abagabo batanu bo mu ishyaka RNC mu Bubiligi, bahuye n’uruva gusenya, ubwo umwe mu bayobozi ba RNC yabatekeraga umutwe, avuga ko agiye gutera u Rwanda, akabakuramo aye : dore uko byagenze , Mu myaka ibili ishize, umugabo Musonera Jonathan yagiye mu Bubiligi yikomeje cyane ngo agiye muri gahunda zikomeye za RNC. Erega ubwo abayobozi ba RNC mu Bubiligie bamwakirana ubwuzu bwinshi.
Ubwo na ticket y’urugendo ni RNC yo mu Bubiligi yayiguze. Yagiye asanga bamukoreye reservation muri imwe mu mahoteli meza ya Bruxelles yitwa THON Hotel byose byishyuwe nabari bagize comité ya RNC Bruxelles icyo gihe.
Ubwo rero Musonera yarakiriwe cyane araruhuka ni uko ku mugoroba atumiza inama ngo ikomeye yajemo abantu batanu mu bakuru bari abayobozi ba RNC Bruxelles alibo :
Alexis Rudasingwa, Jean Paul Murara, Ngarambe Edouard (izina nyakuli ni RUHANGARA Olivier), Nshimiyimana Emmanuel (izina nyakuli ni (GASHUGI Eric) na…CIKURU Mwanamayi JosephMuli iyo nama Musonera yahise abatera igipindi gikomeye cyane ababwira ko ngo mu minsi mikeya agiye kujya muri Africa kuyobora urugamba rwo gukuraho FPR.
Ubwo bahise bakora cotisation byihuta batanga amafranga bakuye ku mufuka wabo ku buryo bukurikira :
Rudasingwa Alexis, yatanze (500 euros) uyu Alexis niwe muyobozi wa RNC yo mu Bubuligi, igice cya Kayumba Nyamwasa, abeshya ko yari umusilikare muri APR, ariko sibyo kuko uyu Alexis Rudasingwa avuka mu cyahoze ari Komini Ntyazo mu Ntara y’Amajyepfo, mbere ya Jenoside Alexis, yari umushoferi wa Minisitiri Ruhumuriza Gaspard, wari Minisitiri w’Ibidukikije n’ubukerarugendo, akaba yarakomokaga mu ishyaka PDC, rya Nyakwigendera Nayinzira J Nepomuscene , ari nayo Minisiteri rukumbi, ishyaka PDC ryagiraga muri Guverinoma.
Rudasingwa Alexis Shoferi wa Taxi wigize umunyapolitiki
Mugihe cya Jenoside, Ruhumuriza yagiye muri Guverinoma y’abatabazi, aza guhunga aba mu Busuwisi. Alexis Rudasingwa, nkumwe mu baturukaga mu bwoko butahigwaga, yari yarabonye akazi k’ubushoferi muri Leta, mbere gato y’uko indege iraswa Alexis, yaje kuburirwa irengero ndetse n’imodoka ya Leta irabura, inzego za Sesera ( Maneko ) niko bazitaga zaje gutegera kumipaka yose y’u Rwanda, bashakisha iyo modoka, amakuru yaje kumenyekana ko Alexis, ari i Burundi aho yagiye yibye imodoka y’ivatiri ya Minisiteri y’Ibidukikije yatwaraga by’ amahirwe ye Jenoside iba iratangiye agishakishwa.
Iyi modoka yaje kuyigurishiriza i Burundi ahita ajya i Burayi, aho ubu akora akazi k’ubushoferi bwa Taxi, ntabwo yigeze aba umusilikare narimwe, ntazi n’uko igisilikare gikora mugihe we yiyita Afandi. Sini umunyapolitiki kuko ntazi no gusoma no kwandika, ibyo abeshya byose ngo yabaye muri FPR, ntazi iyo biva niyo bijya, ajye abeshya abatamuzi, ikizwi ni uko ari umujura w’amamodoka.
Murara Jean Paul
yatanze (500 euros) uyu Murara J.Paul yavutse 1957,avukira i Murama, aho bita i Gitwe, yakoze akazi ko murugo yatwaye Taxi Mato, hanyuma atwara Taxi Minibus, hanyuma ajya mu gisilikare,akaba yarakoreraga muramu wa Kayumba Nyamwasa witwa Gatete utuye Belgique.
Ruhangara Olivier alias Ngarambe Edouard (500 euros) uyu ntituramumenya.
Gashugi Eric alias Nshimiyimana Emmanuel (500 euros) uyu ni umwe Kayumba yoherezaga kurasa Kagaju Antoinette umugore wa Bayingana Victor wari nyiri Prince House, nawe wishwe na Kayumba bapfa iriya nzu. Eric yagiye atorotse ubutabera.
CIKURU Mwanamayi Joseph
CIKURU niwe watanze menshi (1500 euros) uyu avuka ku kirwa cya Nkombo ,yize i Butare ahawe bourse na leta none arayirwanya, ariyo yamukuye ku Nkombo akagera kuri ruriya rwego.
CIKURU MWANAMAYI JOSEPH arashinjwa nabagenzi be ubwescro no kuba atari inyangamugayo, uyu mugabo CIKURU Joseph, abeshya ko akora akazi kubwa avocat (lawyer) mu birebana n’ubuhunzi (Asylum procedures) mu Bubiligi.
Mu kwezi kwa gatanu 2014, urukiko rwa Brussel rwaciriye urubanza CIKURU MWANAMAYI yaregwaga mo ku mugaragaro rwemeza ko atari Avocat, atemerewe no gukora mu Bubiligi nka Avocat Umucamanza amuhamya ku mugaragaro ko afite imyitwarire y’amafuti cyane.
Kubera ibibazo by’ubuhehesi bwa CIKURU Mwanamayi Joseph, mu ntangiriro z’uno mwaka wa 2016, hari abagore benshi b’abayoboke ba RNC mu Bubiligi bandikiye Comission nkuru y’amatora ya RNC barega CIKURU Joseph ko ngo yabasagariye ashaka kubafata ku ngufu (harcèlement sexuel) ababeshya ko ari Avocat ngo azabafasha muri dossiers zabo, kandi ko nibamwangira azabicira ama dossiers.
Chikuru Mwanamayi ubu yagizwe umuyobozi mukuru wa RNC- Belgium na Rudasingwa Theogene.
Biracyaza…..
Cyiza Davidson