Minisiteri y’uburezi mu Rwanda (Mineduc) itangaza ko hari ibigo 57 by’amashuri yisumbuye yasuzumye igasanga bishobora guteza ibibazo ababyigamo bityo biba bihagaritswe by’agateganyo gutangira igihembwe cya Gatatu.
Ibi bibaye mu gihe haburaga iminsi itatu ngo abanyeshuri batangire igihembwe cya Gatatu, bityo ibigo byahagaritswe bikaba bizafungurwa nyuma y’icyumweru kimwe byarangije gukemura ibisabwa.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo ku wa 16 Kanama 2018, Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugène atangaza ko bakoze isuzuma mu bigo 90, ko hari bimwe bitazatangirira rimwe n’ibindi bifite ibibazo bitandukanye by’isuku nke iri aho abanyeshuri barara naho barira,…
Yagize ati “Ayo mashuri twasuye, 57 twayahaye icyumweru kimwe, kugira ngo acyemure ibibazo twasanze, byagaragara ko abayobozi b’amashuri batabikemuye, tukabahana dufatanyije n’izindi nzego zibishinzwe,…
Asobanura ibibazo bifite, yagize ati “Harimo nk’ibiheri n’ibindi bituma abana batiga iyo bukeye”.
Ibindi bibazo bivugwa muri ibi bigo byabaye bibujijwe gutangirira rimwe n’ibindi, ni ukutagira amashanyarazi aho abanyeshuri barara n’aho barira, ibigo bitaragura ibiribwa abanyeshuri bazarya batangiye, ibiheri aho barara, ibyahawe mudasobwa z’abanyeshuri zikaba zikibitse…
Min.Mutimura yizeza ababyeyi n’abanyeshuri ko nta mwana uzagirwaho ingaruka n’iri fungwa ry’ibigo byabo. Ahubwo ko abayobozi b’ibigo batazakosora biriya bibazo bazafatirwa ibyemezo bishingiye ku mategeko y’abakozi ku buryo bashobora kuzahanwa hashingiwe ku ntandaro y’ibibazo.
Isuzuma ryakozwe na Minisiteri y’uburezi kuva tariki 13-15 Kanama 2018, mu bigo byafunzwe hagaragaraho nka Group Officiel y’i Butare, Gs Remera Rukoma, TTC Mururu, ES Nyakabanda,…