Yaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyangwa undi uwo ari we wese, nta n’unwe ukwiye kuducecekesha, mu gihe hari abategura kuduhungabanyiriza umutekano
Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahejeje ku bitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, EAC, na bagenzi babo bo mu Muryango w’Afrika y’Amajyepfo, SADC, inama yabereye i Dar Salaam muri Tanzaniya, kuri uyu wa 08 Gashyantare 2025.
Ingingo rukumbi yari ku murongo w’ibyigwa w’iyo nama ihurije hamwe bwa mbere EAC na SADC, kwari ukwiga uko iyo miryango yombi yashyira hamwe imbaraga mu gukemura ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa Kongo, ikomeje no kugira ingaruka ku bihugu bigize iyo miryango.
Perezida wa Kongo, Félix Tshisekedi, nyamara urebwa n’ikibazo by’umwhariko, yanze kujya i Dar Es Salaam, kimwe na mugenzi we w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye, bahuriye ku gushyigikira no gukorana bya hafi n’abajenosideri ba FDLR.
Muri iyo nama kandi, Perezida Kagame yibukije ko uRwanda rwasabye Kongo inshuro nyinshi gukemura ibibazo biruhangayikishije[ gutera inkunga FDLR ihora itegura kugirira nabi uRwanda], ariko abategetsi ba Kongo bagakomeza kuvunira ibiti mu matwi.
Agamije gusaba ko muri iyi nama noneho haterwa indi ntambwe, hagafatwa umwanzuro urambye aho guhora mu magambo atagira ibikorwa, Perezida Kagame yibukije ko hakozwe inama nyinshi kuri iki kibazo, mu by’ukuri zitatanze umusaruro. Yavuze rero ko nta mpamvu yo gukora izindi zo gusubiramo ibintu bimwe gusa.
Umukuru w’Igihugu cy’uRwanda yashimangiye ko ibibera muri Kongo ari intambara ishingiye ku moko no kwambura igice kimwe cy’Abakongomani uburenganzira bwabo, barangiza bakabigereka ku Rwanda. Yagize ati:” Iyi ntambara yakuruwe na Kingo ubwayo, nta ruhare na ruto uRwanda rubigizemo. Bashatse kuyitugerekaho ku gahato, ariko ntituzabyemera. Byumvikane bityo.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, Perezida Kagame yasabye bagenzi be guha agaciro uburenganzira bw’abarengana, no kuzirikana impungenge zitahwemye kugaragazwa, niba koko hakenewe umuti ufatika.
Nubwo Perezida Kagame yasabye ko noneho haterwa indi ntambwe mu gushaka igisubizo gifatika, nta byinshi bishya bigaragara mu myanzuro y’iyo nama.
Hongeye gusabwa ko impande zishyamiranye zasubukura ishyirwa mu bikorwa ry’ ibyemezo bya Luanda na Nairobi, ibyemezo bisaba Leta ya Kongo uruhare mu gusenya FDLR, no kugirana ibiganiro bitaziguye n’umutwe wa M23.
Igishya ni uko hasabwe ko abagaba b’ingabo mu bihugu bya EAC na SADC, bahura mu minsi itarenze itanu, bagashaka uko umujyi wa Goma wacungirwa umutekano, ndetse ikibuga cy’indege cya Goma n’imihanda ihuza uwo mujyi n’utundi turere bigafungurwa.
Haribazwa rero uko abo bagaba b’ingabo bahabwa inshingano zirebana n’umutekano wa Goma, mu gihe ijambo rifitwe gusa na M23 kuko ariyo igenzura Goma yose n’imihanda iyishamikiyeho.
Undi mwanzuro mushya ni usaba Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe gufasha EAC na SADC mu gushaka abandi bahuza mu kibazo cya Kongo, bakomoka mu duce tunyuranye kuri uyu mugabane.
Kwiyambaza Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe kandi Perezida wa Komisiyo iwuyobora, Musa Faki Mahamat, yari amaze guhezwa mu nama, nabyo biratuma abasesenguzi bashidikanya ku gaciro k’uyu mwanzuro.