Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yasabye abanyarwanda guhagarika kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko muri icyo gihugu habonekeye icyorezo cya Ebola.
Abantu basaga 1700 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri RDC kuva muri Kamena umwaka ushize.
Mu minsi 15, mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda hamaze gupfa abantu batatu bishwe na Ebola.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, basabye abanyarwanda kwirinda kujya ahabonetse Ebola.
Minisitiri Gashumba yagize ati “Iyi ndwara irandura, icyo twigisha abanyarwanda ni uko umuntu adakwiriye kujya aho yumvise hari icyorezo. Ari pasiteri wabonetse i Goma, ari uyu mugabo w’imyaka 46 wavuye Goma akajya gushaka amafaranga ahari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bose baragaruka barwaye ntibabivuge, bakajya kwivuriza mu ngo kandi uba ugomba kubimenyesha.”
Yongeyeho ko “Tumaze iminsi twigisha abanyarwanda mu minsi 15 ishize habonetse umupasiteri wayanduye agapfa, ni ukongera kubwira abanyarwanda ko mwumvise ko hari icyorezo mwaretse kujyayo.”
Guhera muri iki gitondo havuzwe amakuru y’uko imipaka ihuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera Ebola.
Minisitiri Gashumba yabihakanye, avuga ko icyabaye ari ugusobanurira abaturage ibyago byo kujya ahantu habonetse Ebola bigatinza urujya n’uruza ku mipaka.
Gashumba yavuze kugeza ubu imipaka ifunguwe, gusa yongeraho ko abanyarwanda bakwiriye kwigengesera.
Ati “Nta mupaka ufunze n’uyu mwanya ugiye urasanga abaturage bambuka. Ubutumwa bw’ingenzi ni uko iyo hari icyorezo. Nta mupaka ufunzwe, nta mupaka wafunzwe. Icyabaye twigishije abantu kandi turakomeza, n’ejo muzatubona tubwira abantu tuti nyabuneka mwijyayo.”
Gashumba yihanangirije abambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanyura mu nzira zitemewe.
Yavuze ko inzego z’umutekano ziri maso kandi zitari buze kwihanganira uwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.
Ati “Iyo umuntu bamutekerejeho guhungabanya umutekano w’igihugu bamuhana bihanukiriye. Ubusugire bw’igihugu ni ikintu gikomeye, unyura mu nzira zitemewe turaza kumuhana twihanukiriye.”
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ubu abantu bagera ku bihumbi bitatu bamaze gukingirwa Ebola