• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»URwanda rurasaba abaturage bwarwo  guhagarika kujya ahantu hari icyorezo cya Ebola

URwanda rurasaba abaturage bwarwo  guhagarika kujya ahantu hari icyorezo cya Ebola

Editorial 01 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yasabye abanyarwanda guhagarika kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko muri icyo gihugu habonekeye icyorezo cya Ebola.

Abantu basaga 1700 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri RDC kuva muri Kamena umwaka ushize.

Mu minsi 15, mu Mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda hamaze gupfa abantu batatu bishwe na Ebola.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane, basabye abanyarwanda kwirinda kujya ahabonetse Ebola.

Minisitiri Gashumba yagize ati “Iyi ndwara irandura, icyo twigisha abanyarwanda ni uko umuntu adakwiriye kujya aho yumvise hari icyorezo. Ari pasiteri wabonetse i Goma, ari uyu mugabo w’imyaka 46 wavuye Goma akajya gushaka amafaranga ahari ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bose baragaruka barwaye ntibabivuge, bakajya kwivuriza mu ngo kandi uba ugomba kubimenyesha.”

Yongeyeho ko “Tumaze iminsi twigisha abanyarwanda mu minsi 15 ishize habonetse umupasiteri wayanduye agapfa, ni ukongera kubwira abanyarwanda ko mwumvise ko hari icyorezo mwaretse kujyayo.”

Guhera muri iki gitondo havuzwe amakuru y’uko imipaka ihuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu yafunzwe kubera Ebola.

Minisitiri Gashumba yabihakanye, avuga ko icyabaye ari ugusobanurira abaturage ibyago byo kujya ahantu habonetse Ebola bigatinza urujya n’uruza ku mipaka.

Gashumba yavuze kugeza ubu imipaka ifunguwe, gusa yongeraho ko abanyarwanda bakwiriye kwigengesera.

Ati “Nta mupaka ufunze n’uyu mwanya ugiye urasanga abaturage bambuka. Ubutumwa bw’ingenzi ni uko iyo hari icyorezo. Nta mupaka ufunzwe, nta mupaka wafunzwe. Icyabaye twigishije abantu kandi turakomeza, n’ejo muzatubona tubwira abantu tuti nyabuneka mwijyayo.”

Gashumba yihanangirije abambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakanyura mu nzira zitemewe.

Yavuze ko inzego z’umutekano ziri maso kandi zitari buze kwihanganira uwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.

Ati “Iyo umuntu bamutekerejeho guhungabanya umutekano w’igihugu bamuhana bihanukiriye. Ubusugire bw’igihugu ni ikintu gikomeye, unyura mu nzira zitemewe turaza kumuhana twihanukiriye.”

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ubu abantu bagera ku bihumbi bitatu bamaze gukingirwa Ebola

2019-08-01
Editorial

IZINDI NKURU

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Gen Abel Kandiho ukuriye ubutasi mu gisirikari cya Uganda abimburiye ibyegera bya Perezida Museveni mu gufatirwa ibihano bikarishye kubera urugomo bakorera inzirakarengane

Editorial 08 Dec 2021
Rangira Adrien yitandukanije na Nsabimana Callixte wiyita Sankara

Rangira Adrien yitandukanije na Nsabimana Callixte wiyita Sankara

Editorial 22 Jul 2018
“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

“Ubwanwa bwanjye ni ukwivumbagatanya k’umutwe w’inyeshyamba”- Kabila

Editorial 22 Jan 2019
Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Editorial 05 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI  i Mbarara
INKURU NYAMUKURU

Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI i Mbarara

Editorial 07 Jan 2018
Igiswahili kiziye igihe-Malonga
Mu Mahanga

Igiswahili kiziye igihe-Malonga

Editorial 14 Feb 2017
Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu
POLITIKI

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Editorial 12 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru