Muri iki gihe cyo kwiyamamaza kw’abakandida baharanira kuyobora u Rwanda, abasomyi ba Rushyashya bagenda bagaragaza ibitekerezo byabo uko babona abo bakandida. Iyi nkuru yakozwe mu rwego rwo gutangaza bimwe mu bitekerezo bya bamwe mubadukurikira hirya no hino kw’isi. Mwisomere ibikurikira:
Uru rwandiko ndwanditse ngirango nshime kandi mvuge ibigwi intore izirusha INTAMBWE, uwo nta wundi, ni Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Mu ri iyi myaka Kagame amaze ayobora u Rwanda ibikorwa byiza kandi by’indashyikirwa amaze kugeza k’u Rwanda n’abanyarwanda, isura nziza amaze guhesha u Rwanda mu ruhando rw’amahanga, ntawabirondora ngo abirangize. Hasingizwe Imana yamuduhaye. Iyo nitegereje ibikorwa bye nkatega amatwi inyigisho akunda guha abanyarwanda baba abo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, baba n’abanyarwanda muri rusange mbona u Rwanda kugira umuyobozi nka Kagame ari Umugisha utagererwanywa.
Dore nawe, Ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda yabigize ishingiro rya politiki ye ndetse n’ishyaka RPF-Inkotani abereye chairman, ibyo turabimushimira twivuye inyuma kuko ntawe uyobewe ko amarorerwa ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yasize abana b’u Rwanda mu bibazo by’inzitane rutashoboraga kwikuramo, ariko we yashoboye kubibonera umuti, ariwo wiswe Gacaca, yaje ifasha abanyarwanda kwicara hamwe maze bagasuzumira hamwe ibibazo bahuye nabyo ari nako babishakira ibisubizo by’igihe kirambye, ikaba umusingi w’ubumwe n’ubwiyunge, kuko ibyayivuyemo byatumye u Rwanda n’abarutuye bashobora kuba icyo baricyo ubu ngubu. Ibyo byatangaje amahanga, biranayahuruza ngo bajye kwirebera uko ubumwe n’ubwiyunge byashoboye kwiyubaka mu gihe gito kandi ari ntawundi muntu wo hanze ubyivanzemo. Ku bw’iyo mpamvu, ubu abanyarwanda babanye neza nta kibazo bafitanye, ubu buri munyarwanda wese afite ijambo n’uburenganzira mu gihugu cye.
Kubijyanye n’umutekano w’imbere mu gihugu, ubu amahanga yose asigaye aza kwigira ku Rwanda, byose bishingiye ku miyoborere myiza irangwa mu gihugu cyacu. Abanyarwanda Nyakubahwa Kagame yabatoje umuco mwiza wo kwibungabungira umutekano, buri wese akumva ko ari ijisho rya mugenzi we. Ibyo byatumye abanyarwanda basigaye bitabazwa n’amahanga kuza kubacungira umutekano, byose nta wundi bikeshwa utari , Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Intore izirusha intambwe, kuko buri gihe imvugo yabaye ingiro.
Mu rwego rw’imiyoborere myiza Kagame yatoje abanyarwanda, ituma buri munyarwanda ndetse n’abanyamahanga bagenda mu gihugu cy’u Rwanda bahabwa servisi nziza kandi mu gihe gikwiye, ibi byahesheje Kagame ibikombe haba ku rwego rw’afrika ndetse no ku rwego rw’isi.
Ugereranije uko u Rwanda rwari ruhagaze mbere ya 1994 ukanareba aho ruhagaze ubu mu rwego rw’Iterambere, haba mu bukungu, Imibereho myiza, ikoranabuhanga ndetse n’ubuzima usanga u Rwanda Perezida Kagame amaze kuruteza imbere mu nzego zose ku buryo bwishimirwa n’abanyarwanda ubwabo, bigatangaza abanyamahanga basura u Rwanda. Ibyo byose bikaba bitanga icyizere cy’uko, mu gihe cyose Perezida Kagame azaba ayoboye uru Rwanda rutazigera rusubira inyuma mu iterambere. Mu nzego zose, ubu u Rwanda rwabaye indashyikirwa muri Afrika haba mu miyoborere, ubukungu, iterambere, ikoranabuhanga, ubuzima n’izinde nzego zose ari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, rubikesha. Ubu umunyarwanda ajya aho ashaka hose haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, u Rwanda rwagaruriwe icyizere mu ruhando rw’amahanga, abasuye u Rwanda bose ndetse n’abarubwirwa bose bifuza ko ibihugu byabo byagira abayobozi nka Nyakubahwa Paul Kagame.
Nsoze nsaba Nyagasani kudukomereza Intore izirusha Intambwe maze akomeze ayobore u Rwanda kuko ari umugisha u Rwanda ndetse n’amahanga byahawe na Rurema.
Umusomyi : Ir Majyambere Silas