• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira

Urwego rw’Umuvunyi ruhangayikishijwe n’abatekamutwe bakomeje kurwiyitirira

Editorial 07 Jul 2017 Mu Rwanda

Abatekamutwe biyitirira Urwego rw’Umuvunyi bagacuuza rubanda utwabo bahangayikishije uru rwego ruri gusaba abaturage kuba maso. Kuwa gatanu ushize bafashe umugabo witwa Nduwimana wiyitaga umwunganizi mu nkiko ngo ufite abakozi bo k’Umuvunyi bakorana, agasaba abantu amafranga (yari amaze guhabwa ibihumbi 900) ngo dosiye zabo ziriyo zihute.

Jean Pierre Nkurunziza Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yatangaje uyu munsi ko Andre Nduwimana yasabaga abantu amafranga ngo abakorere imyanzuro isaba gusubirishamo imanza kubera akarengane ku manza baba barahuye nazo ndetse akababeshya ko afite abakozi bo k’Umuvunyi bakorana kugirango ibibazo byabo byihute.

Amafranga yabasabaga ngo ni ayo guha umukozi wo k’Umuvunyi kugira ngo yihutishe dosiye zabo.

Urwego rw’Umuvunyi rwakira amadosiye menshi y’imanza no kuzisubirishamo bigendanye n’inshingano n’ububasha bw’uru rwego. Buri wese aba yifuza ko dosiye ye yihutishwa.

Nkurunziza avuga ko uyu mugabo Nduwimana nta cyangobwa na kimwe kimuranga cyerekana ko akora kuri uru rwego rw’Umuvunyi.

Avuga ko ibikorwa nk’ibi byo kwiyitirira uru rwego ugashuka abantu bituma abaturage batakariza ikizere Urwego rw’Umuvunyi bigatuma no mu gihugu havugwamo ruswa kandi atari yo ari ubutekamutwe.

Nkurunziza asaba abantu kuba maso kuko abatekamutwe nk’aba ari benshi, agasaba abantu kwirinda koherereza amafranga abantu batazi.

Ati « Abantu kandi bakwiye kumenya ko Urwego rw’Umuvunyi rudakoresha abantu baruhuza n’umuturage kuko buri wese afite uburenganzira bwo kwizanira ikibazo cye»

Nduwimana ngo yari amaze gufata agera ku bihumbi magana cyenda (900 000Frw) ndetse afite ahantu abaturage bamusangaga bamuzaniye ibibazo byabo mu karere ka Rwamagana. Bikekwa ko yakoreraga mu turere dutanu tw’iburasirazuba.

Aime Kajangana ushinzwe ishami ryo kugenzura imimikorere y’abakozi avuga ko iyo umuntu afite urubanza yatsinzwemo akabona umuntu umwizeza ko azamufasha rugasubirishwamo kandi byihuse bituma yihutira gutanga amafaranga kuri uwo mutekamutwe. Ati: “Urwego rw’Umuvunyi ruba rufite amadosiye menshi bityo ugasanga uwijejwe ko iye yihutishwa bikamutera gutanga ibishoboka byose ngo byihutishwe”.

Izi ni zimwe mu mbogamizi z’akazi Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette warahiye uyu munsi agiye guhura nazo.

-7161.jpg
Yankurije Odette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane

Abakora ubu butekamutwe nka Nduwimana Andre ubushinjwa ubu, igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda kivuga icyaha cyabo mu ngingo ya 616 ivuga iti: “Kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y‟ubutegetsi y‟abasivili cyangwa iy‟abasirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w‟ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n‟abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, abemeza ko ashinzwe umurimo wa Leta, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka (1) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000)”.

Nduwimana we anakurikiranywe ku cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano aho yakoze raporo akanayisinya yiyita Umukozi w’Umuvunyi.

Ubwanditsi

2017-07-07
Editorial

IZINDI NKURU

Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Icyihebe Salman Rehman Khan cyumvaga Ingabire Victoire yidegembya kikibeshya ko mu Rwanda tworora ibyihebe

Editorial 29 Nov 2024
Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Administrator 29 Oct 2025
Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Minisitiri Musoni yatashye amazi n’amashanyarazi byatanzwe na Polisi y’u Rwanda

Editorial 23 May 2017
Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Editorial 14 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO
Mu Rwanda

Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Editorial 08 Oct 2018
Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi
INKURU NYAMUKURU

Ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi rishishikajwe n’amatora kurusha ubumwe bw’Abarundi

Editorial 23 Dec 2017
Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora
Amakuru

Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Editorial 21 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru