Andrew Mwenda ni umunyamakuru rurangiranwa ukomoka muri Uganda, akaba umwanditsi w’ibitabo n’umusesenguzi kabuhariwe muri politiki mpuzamahanga, by’umwihariko iyo mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame ryabaye tariki 11 Kanama 2024, Andrew Mwenda ufatwa nk’inzobere mu bijyanye n’imibarine hagati y’u Rwanda na Uganda, doreko amaze imyaka hafi 25 ayikorera ubucukumbuzi, yaganiriye na Sanny Ntayombya mu kiganiro ” The Long Form” gitambuka kuri murandasi, maze amugaragariza uko azi Perezida Kagame, imiterere y’ibibazo byagiye biba hagati y’u Rwanda, n’uruhare General Muhoozi Kainerugaba yagize mu kubikemura.
“Byakugora kwanga Perezida Kagame”.
Andrew Mwenda avuga ko mbere y’uko agirana bwa mbere ikiganiro kirambuye na Paul Kagame mu mwaka wa 2001, yari asanzwe amwumva mu mateka ya Uganda, nk’umusirikari utavugirwamo kandi ufata ibyemezo bikarishye. Ngo yari amuzi gusa nk’umuntu wagize uruhare mu ntambara zo kubohora Uganda n’u Rwanda, umugabo utagamburuzwa n’ibihe.
Aho baje kwicarana bakaganira birambuye, Andrew Mwenda yahishuriye “The Long Form” ko yatunguwe n’urugwiro Kagame yakirana abamugana, ariko cyane cyane ubumenyi bwimbitse kuri buri ngingo wamujyanaho yose: Politiki mpuzamahanga, ubukungu bw’isi yose, igisirikari, dipolomasi, kugeza no ku mikino asesengura kurusha n’abatoza.
Andrew Mwenda asanga ubwo bumenyi n’ubushishozi aribyo bisobanura impamvu ibihangange ku isi yose, mu nzego zose, bigirira icyizere Perezida Kagame. Andrew Mwenda ati: ” Si abantu benshi ku isi usangana izo ndangagaciro, ari nayo mpamvu nta muntu ushyira mu gaciro utakunda Kagame. N’iyo wagerageza kubyitsindagiramo byakugora…Ikikwereka.ubuhangange bwa Perezida Kagame, dusubire inyuma mu mateka ya vuba, mumbwire irahira ry’Umukuru w’Igihugu ryitabiriwe n’abaperezida 27!”.
“Nagize amahirwe yo gusura umuryango wa Kagame, nshimishwa no kwicisha bugufi bimuranga”.
Abasura imbuga nkoranyambaga babonye amafoto ya General Muhoozi Kainerugaba ari mu rugo kwa Perezida Kagame. Mu bari baherekeje Gen Muhoozi harimo na Andrew Mwenda, doreko hanabereye ubusabane bwo kwizihiza isabukuru y’uwo muhungu w’imfura ya Perezida Museveni wa Uganda. Mu kiganiro cye na Sanny Ntayombya, Bwana Mwenda yavuze uburyo mu rugo iwe, Kagame atifata nk’Umukuru w’Igihugu, ahubwo yitwara nk’umubyeyi, sekuru w’abana, nyir’urugo wishimira ko abashyitsi bisanzura, we ubwe akabazimanira icyo kurya n’icyo kunywa, mbese uharanira ko abamugana bataha bishimye.
Andrew Mwenda ati:” Ariya mafoto ninjye wayafashe, nyashyira no ku mbuga nkoranyambaga.
Umuryango wa Perezida Kagame ntiwinubiye ko naba navogereye ubuzima bwabo bwite, ahubwo nka Ange[umukobwa wa Perezida Kagame] yarabyishimiye cyane. Kagame rero urugero rw’umubyeyi mwiza, wabera urubyiruko icyitegererezo”.
“General Muhoozi ahora ashaka imibanire izira amakemwa hagati ya Uganda n’uRwanda, kuko azi inyungu buri ruhande rubifitemo”.
Avuga ku bihe bibi byaranze umubano hagati y’u Rwanda na Uganda, Andrew Mwenda yatangaje ko azi neza abantu babi ku ruhande rwa Uganda bahemberaga amakimbirane, ariko yirinda kuvuga amazina yabo, kugirango bidasubiza inyuma umubano umaze gusubirana.
Yavuze gusa ko General Muhoozi Kainerugaba ari ku isonga mu baharaniye ko ubu ibintu byasubiye mu buryo. Yagize ati:” Hari ibyemezo byinshi byafatwaga muri Uganda General Muhoozi atabishyigikiye na gato, kuko yabonaga neza ingaruka mbi ku mibanire hagati y’ibihugu by’abavandimwe. Arabizi ko buri gihugu muri ibi byombi ari ingenzi mu mibereho ya buri ruhande. Yaharaniye rero ko urwikekwe ruvaho, ari nayo mpamvu buri gihe yifuza kuza mu Rwanda, afata nko mu rugo”.
“Perezida Kagame ni inshuti idahemuka, haba mu bibi no mu byiza”
Andrew Mwenda kandi yahishuye ibinyoma bya bamwe mu bashinzwe iperereza muri Uganda, bigeze guhimba igihuha ko u Rwanda rwaba rwifuza kugirira nabi General Muhoozi. Ibi ngo yabyimye amatwi, kuko afata Perezida Kagame nk’ inshuti nyanshuti mu bihe byose. Ati: ” General Muhoozi ntiyari kwemera ayo materanya ngo atakaze inshuti idahemuka. Arabizi neza ko Perezida Kagame ari umugabo utagutererana mu mvura y’amahindu cyangwa mu izuba ry’igikatu. Azirikana ko ushaka inshuti itazakuvaho rwahinanye, Perezida Kagame ariwe mahitamo meza”.
Andrew Mwenda kandi yanagarutse ku mateka ibihugu byombi bisangiye, akwiye no gukomeza kuba umusingi w’ubuvandimwe. Yatanze urugero rw’abaturage ba Uganda bo mu bwoko bw’Abanyarwanda, banafite uruhare rukomeye mu buzima bwa Uganda.
Yerekanye ko Abagande bo mu bwoko bw’Abanyarwanda bari no mu myanya ikomeye cyane mu butegetsi bwa Uganda, ariko agaya cyane bamwe mu bategetsi b’ibirumirahabiri, bafata abo bantu nk’abanyamahanga, bakanabiheraho babima pasiporo ya Uganda. Bwana Mwenda asanga iyo myumvire nayo ikwiye guhinduka, kugirango kubuza bamwe uburenganzira bwabo bitazakurura andi macakubiri.
Ikiganiro cya Andrew Mwenda cyagarutse no ku kibazo cy’intambara yo muri Kongo, agaya ba mpatsibihugu benyegeza umuriro bagamije inyungu zabo bwite.
Yanenze kandi imiyoborere mibi yakomeje kuranga abategetsi ba Kongo, bashyira imbere inyungu zabo, batitaye ku kaga abaturage bamazemo imyaka n’imyaniko.
Andrew Mwenda asanga ikibazo cya Kongo cyagombye kurangizwa n’ umuhate w’ibihugu bigize akarere, aho kwiringira abatazi cyangwa abirengagiza ipfundo ry’ibibazo.