Ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abagize Guverinoma nshya kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017, mu bo yagiriye icyizere akabaha akazi harimo na Uwihanganye Jean De Dieu wamamaye nk’umunyamakuru cyane cyane mu myidagaduro, aho azwi cyane nka Henri Jado Uwihanganye.
Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu. Ni umwanya agiyeho nyuma y’igihe nubundi akora akazi kajyanye n’ibikorwa remezo.
Uwihanganye Jean De Dieu cyangwa se Henri Jado Uwihanganye nk’uko benshi bamuzi, yamenyekanye cyane kuri Radio Salus mu biganiro nka Tukabyine, Salus Relax, Salus Top 10 n’ibindi, uyu mugabo kandi yakundwaga nk’ umushyushyabirori (MC) ukomeye cyane mu birori bitandukanye, yigeze no kuyobora ibirori bya Rwanda Day byabereye mu Bwongereza ubwo yahigaga.
Henri Jado yamenyekanye cyane nk’umunyamakuru kuri Salus na Radio 10
Nyuma yo kuva kuri Salus, Henri Jado yerekeje kuri Radio 10 mu kiganiro Ten Superstar ari naho yavuye yerekeza mu Bwongereza kwiga. Yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ryo gucunga imishinga minini y’ubwubatsi, aho yari yaratangiye amasomo ye muri Nzeri 2012 nyuma yo gusoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare.
Henri Jado yarangije amasomo mu by’ubwubatsi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza i Butare muri Mutarama 2012
Nyuma yo kwitwara neza muri aya masomo ye, muri 2013 Henri Jado wari umwe mu banyarwanda batatu barangije muri Kaminuza ya Manchester mu Bwongereza, yaje no guhembwa muri 15 b’abahanga baharangije. Kuri ubu yari asanzwe akorera ikompanyi y’ubwubatsi yitwa NPD COTRACO.
Uwihanganye Jean De Dieu cyangwa se Henri Jado Uwihanganye nk’uko benshi bamuzi, asanzwe ari umugabo wubatse, akaba yaranashakanye n’umugore uzwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda, uwo akaba ari Mukaseti Pacifique ariko benshi bazi nka Yvonne uzwi cyane nk’umukinnyi mu ikinamico Urunana aho akina yitwa Yvonne; umukozi wo kwa Mugisha akaba n’inshuti ya Nadine. Uretse ibyo kandi akina mu itorero Mashirika, akaba anazwi mu mushinga wa Girls Hub na NI NYAMPINGA.. Uyu mugore we bafitanye umwana umwe w’umuhungu.
Henri Jado na Pacifique ubwo bakoraga ubukwe muri Kanama 2014