Vincent Murekezi uregwa gukora Jenoside mu Rwanda [1994] yagejejwe mu Rwanda yoherejwe na Malawi ngo aburanire ibyaha bya Jenoside aregwa. Ni nyuma y’uko aburanye kugeza mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga rwa Malawi asaba kutoherezwa mu Rwanda agatsindwa.
Faustin Nkusi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko; Murekezi yoherejwe mu Rwanda muri porogaramu yo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu byombi. Ko hari n’ibihano yari yarakatiwe na Malawi akaba aje no kuburanira mu Rwanda ku byaha bya Jenoside aregwa.
Vincent Murekezi afite ubwenegihugu bwa Malawi ku mazina ya Vincent Banda, Malawi ifitanye n’u Rwanda amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha yasinywe tariki 21 Gashyantare 2017. Amasezerano atari asanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Umucuruzi ukomeye Murekezi yaburanye mu nkiko nyinshi muri Malawi ngo atoherezwa iwabo ariko hose aratsindwa.
Murekezi muri Malawi yari anakurikiranyweho icyaha cya ruswa nyuma y’imyaka icyenda yaraburanishijwe adahari.
Mu Rwanda ho, ubutabera bwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2009. Gusa yari atarafatwa kuko yari yarihinduye umunyaMalawi ndetse bivugwa ko yatanze ruswa mu nzego z’umutekano ngo ntafatwe.
Ikinyamakuru NyasaTimes cyo muri Malawi kivuga ko Murekezi yari umunyamafaranga ukomeye cyane muri Malawi, ufite inshuti nyinshi muri Guverinoma, Polisi, n’izindi nzego za Leta, gusa yaje gutabwa muri yombi hagati mu 2016.
Murekezi azwi cyane i Butare
Uyu mugabo wahoze atuye i Tumba, muri Kilometero nke uvuye kuri Kaminuza y’u Rwanda, yari umuntu wishoboye ufatwa kandi nk’uwagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma Jenoside iba ikanahitana benshi mu cyari Perefegitura ya Butare cyane mu mugi.
Aho yari atuye harazwi cyane kubo muri aka gace Tumba, ni ku nzu hazwi cyane nko kuri ‘Ruliba’. Ni inzu yari ikomeye kandi ari umwihariko mu gihe cyayo. Yari iy’umucuruzi w’itabi Murekezi Vincent.
Murekezi ashinjwa kwica Abatutsi bahungiye iwe mu rugo n’abandi muri aka gace.
Muri Gacaca, Murekezi yarezwe gukoranyiriza inama iwe hamwe n’abandi bantu bari bakomeye, barimo na Burugumestre Joseph Kanyabashi bakiga uko hakicwa Abatutsi benshi hakanakorwa urutonde rwabo.
Abatutsi bagera ku 44 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside mu murenge wa Tumba.
Mu 2008 Urukiko Gacaca rwamuhamije, adahari, gukora Jenoside rumuhanisha gufungwa imyaka 19. Bamwe mu bakurikiye urubanza rwe bagiye batangaza ko Murekezi ari umunyamafaranga ku buryo yagerageje no guha ruswa bamwe mu baburanishaga urubanza rwe muri Gacaca kandi atanahari.
Jenoside ihagaritswe, Vincent Murekezi yahungiye mu cyahoze ari Zaïre, ahita akomereza muri Malawi aho yageze agakora ubucuruzi ndetse agahindura imyirondoro akanabona ubwenegihugu avuga ko ari umunya Tanzania wavukiye ahitwa Mbeya.
Ibintu byaje kumuhindukiraho
Mu 2009, u Rwanda rwoherereje Malawi impapuro mpuzamahanga zo kumufata ariko ntibyabaho kubera uburyo yari amaze kuba umuntu ufite inshuti nyinshi zikomeye muri Malawi nk’uko NyasaTimes ibivuga.
Uwari Minisitiri w’umutekano muri Malawi Grace Chiumia yavuze ko Murekezi ari umucuruzi ukomeye mu gihugu atari umuntu aregwa Jenoside.
Nyuma y’igihe kinini yidegembya, ibintu byaje guhinduka muri Malawi, Bakili Muluzi (1994-2004) aha Bingu wa Mutharika (2004 – 2012) uyu asimburwa na Mme Joyce Banda (2012 – 2014) uyu na we asimburwa na Peter Mutharika uriho ubu.
Ibihugu byombi byagiye bibana binagirana ubufatanye mu by’ubutabera. Murekezi yatawe muri yombi mu 2016, aburana asaba kutoherezwa mu Rwanda, aratsindwa hose kugeza ubu yoherejwe.
Src : Umuseke
Btwenge
IBI. BIBERE URUGERO
BURI MUNTU WESE UMENA
AMARASO YINZIRA KARENGANE
KANDI NTAGO BIRANGIRIYE. AHO
MWIBUKE. IMANA IBWIRA. KAYINI
ITI. AMARASO YA MURUMUNA
WAWE WAMENNYE YANGEZEHO
BANTU MUMENA AMARASO
AMARASO. ARASAMA
NIYO WABA URINDE CYANGWA
NIYO WABA URICYO URI. CYOSE
UZAYABAZWA.
Sunday
Ariko se muzicya abanyatwanda mubamare? Uwo agiye kugafuni ka kafome