Visi Perezida w’u Buhinde uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yashimye aho u Rwanda rugeze mu gihe gito ruvuye muri Jenoside, avuga ko ibi ari ukubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.
Hamid Ansari wabonanye na Perezida Kagame muri Village Urugwiro, yamubwiye ko yababajwe n’ibyo yabonye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ariko yongeraho ko ibimaze gukorwa ari ibyo gushima.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yavuze ibiganiro byabo byibanze mu gushaka uko umubano wakomeza kunozwa.
Claude Nikobisanzwe yagize ati “Visi Perezida w’u Buhinde akigera mu Rwanda yahuye n’Abahinde baba mu Rwanda yishimira ko bameze neza, ndetse ibyo yabibwiye Perezida Kagame, nyuma kandi yo gusura Urwibutso rwa Gisozi yabwiye Perezida Kagame ukuntu byamurenze, ariko amushimira ko u Rwanda rwabashije kuva mu bibazo rwarimo icyo gihe, rukaba rugeze aha.”
Yunzemo ati “Yongeye kumushimira ko ariwe wayoboye izo mpinduka zose zimaze kugerwaho, yishimira aho amaze gutembera mu Mujyi wa Kigali uburyo hakeye kandi hakaba harimo gutera imbere, ibi byose yamubwiye ko biterwa n’ubuyobozi bwiza buri mu gihugu.”
Uretse Visi Perezida Hamid Ansari washimiye Perezida Kagame aho u Rwanda rugeze rutera imbere, Umukuru w’Igihugu na we yamushimiye umubano uhari, avuga ko ukwiye gukomeza gutezwa imbere.
Perezida Kagame yabwiye Hamid Ansari ko ubwo aheruka mu Buhinde muri Mutarama uyu mwaka, yabonanye n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu bemeranya uko umubano wakomeza gutezwa imbere.
Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu mwaka wa 1999, kugeza ubu iki gihugu gifite ugihagarariye mu Rwanda ariko ufite icyicaro muri Uganda. U Rwanda narwo rufite uruhagarariye mu Buhindi.
Nyuma y’aho Perezida Kagame agiriye muri iki gihugu muri Mutarama uyu mwaka, iki gihugu cyemeye kugira ambasade yacyo mu Rwanda.
Perezida Kagame ubwo yari muri iki gihugu akabonana na Minisitiri w’Intebe Narendra Modi, uyu muyobozi yemereye u Rwanda inkunga y’imiti ikoreshwa mu buvuzi ifite agaciro ka miliyoni 2 z’amadorali, impano ya miliyoni 1 y’Amadorali yo kugura ibikoresho byo kwa muganga, n’inguzanyo yo kubaka umuhanda Huye-Kibeho ingana n’amadorali miliyoni 81.
Ku bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda kivuga ko cyanditse imishinga yavuye mu Buhinde ingana na 66 ifite agaciro k’amadorali miliyoni 317.5, ni ukuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mwaka wa 2016.
Muri uru ruzindo rwa Visi Perezida Hamid Ansari azasoza kuri uyu wa Kabiri, biteganyijwe ko ibihugu byombi binasinyana amasezerano atatu, arimo ubufatanye mu gutwara abantu mu by’ikirere hagati y’u Rwanda n’u Buhinde, amasezerano ashyiraho Ikigo gishinzwe iterambere ry’abikorera hagati y’ibihugu byombi, no kwemeranya ibijyanye no kuvanaho za Visa ku badipolomate na Pasiporo.
Ifoto y’u Rwibutso