Nyuma yaho amakamyo icumi yari yikoreye ibiryo bijyanywe i Burundi kugirango bifashe abadafite ibiribwa, yangiwe kwinjira muri iki gihugu biturutse mu Rwanda, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa, WFP rirataka igihombo kubera bigiye kuba ngombwa ko ibyo biribwa binyuzwa ahandi hatari ku mipaka iri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
WFP yatangaje ko ayo makamyo yari atwaye ibishyimbo I Burundi guhabwa abafashwa na WFP. Amakamyo yahagaritswe ageze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi hanyuma agaruka i Kigali.
Ibi biri kuba mu gihe umusaruro muke muri iki gihugu watumye ibiciro by’ibiribwa byiyongera bituma amagana y’Abarundi ahura n’ikibazo cyo kubura ibiryo.
Ukuriye WFP mu Burundi, Nicole Jacquet, yabwiye Radio Ijwi rya Amerika, ko mu gihe u Burundi butaretse izo modoka ngo zinjire mu gihugu ziturutse mu Rwanda, bizasaba ko zica mu majyepfo y’igihugu zikinjira ziturutse muri Tanzania. Ibyo biribwa nubwo bizaca muri Tanzania ariko byaguzwe mu Rwanda mu bahinzi WFP ijya igurira imyaka yifashisha mu gutanga ku bagenerwabikorwa bayo.
Kubera guhindura inzira ibiribwa byari gukoresha, WFP ivuga ko bizatwara ibihumbi 35 by’amadolari ya Amerika kugirango bicishwe muri Tanzania. Jacquet yavuze ko ari amafaranga menshi kandi intego yabo ari ugutanga amafaranga make bakageza ibikenewe ku bagenerwabikorwa.
Jacquet yakomeje avuga ko WFP itegereje guhabwa ibisobanuro n’u Burundi kugira ngo imenye niba inzira ijya muri iki gihugu iturutse mu Rwanda ifunzwe burundu.
Ubwanditsi