Uwiragiye Emmerance, umubyeyi mu myaka ibiri ishize wavuze ko aziyahura u Rwanda nirutayoborwa na Perezida Paul Kagame nyuma y’umwaka wa 2017, ubu ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko Kagame atorewe kongera kuyobora u Rwanda.
Uwiragiye ni umubyeyi utuye mu Mudugudu wa Cyivugiza, Akagari ka Mburabuturo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze.
Inkuru y’uwo mubyeyi yumvikanye ku wa 17 Werurwe 2015, icyo gihe Abanyarwanda benshi by’umwihariko abanyuzwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame impungenge zari zose ko batazongera kumubona abayobora; ibintu bahuzaga no kuba manda ebyiri yari yemerewe zari kurangira mu mwaka wa 2017.
Uwiragiye na bagenzi be mu Murenge wa Muko batumye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka wari wabasuye, kubasabira Perezida Kagame kubemerera gukomeza kubayobora binyuze mu guha umugisha ivugura ry’Itegeko Nshinga; ibintu baje kwemeza mu mpera za 2015.
Impamvu nyamukuru Uwiragiye yavugaga ko ashaka gukomeza kuyoborwa na Perezida Kagame ni imiyoborere ye myiza no kuba azi kubana neza n’amahanga; abintu yahuzaga no kuba umwana we w’imfura yaravuwe ku buntu indwara y’ibibari n’inzobere z’abaganga zari zaraje mu Rwanda ku ngunga ya Perezida Kagame.
Icyo gihe Uwiragiye yagize ati “…Impamvu mpagaze hano ni ibyishimo byinshi ariko bayobozi nkaba ndi kubatuma kuri Perezida wacu Kagame, ku ruhande rwanjye ibyo mushimira ni uko abana neza; afite inshuti nyinshi hirya no hino zidufitiye akamaro… abagore bo mu Muko nanjye ubwanjye turabizi, twiteguye kumutora ijana ku ijana, none rwose Itegeko Nshinga baridusubiriremo, turamutse tudatoye Perezida wacu Paul Kagame ahubwo no kwiyahura na kwiyahura!”
Mu kiganiro Uwiragiye yahaye Ikinyamakuru www.izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru kuri iki Cyumweru tariki ya 06 Kanama 2017, yavuze ko yanejejwe no kubona Itegeko Nshinga rivugururwa maze Perezida Kagame akemererwa kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, gusa ngo ibyishimo byabaye agahebuzo nyuma yo kumenya ko ku buryo bw’agateganyo Kagame ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati “Ntiwareba mfite ibyishimo birenze urugero; nkimara kumva ko muzehe wacu [Perezida Kagame] yatsinze naricaye hamwe n’umuryango wanjye maze mu bushobozi bwacu bukeya turihemba twishimira iyo ntsinzi, ubu ndi kumva maze kwiyongeraho ibiro bitatu kuko tugiye gukomezanya na Kagame indi myaka irindwi.”
Yungamo ati “Nk’uko cya gihe nari nabibwiye minisitiri Kaboneka, nari kwiyahura iyo tudakomeza kuyoborwa na muzehe Kagame, rwose kuri uriya wa Gatanu mba narigiye nkiroha mu Mugezi wa Mukungwa cyane ko nturanye nawo.”
Uwiragiye avuga ko yiteguye gufasha Perezida Kagame kwesa imihigo itandukanye afitiye Abanyarwanda muri iyi myaka irindwi iri imbere, ati ‘Nta cyiza nko kuyoborwa n’umuntu twe abaturage twibonamo, rwose niteguye gukomeza gukorana nawe iterambere ry’igihugu cyacu rikihuta.”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ko ku buryo bw’agateganyo Paul Kagame ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 98.63%.
Uwiragiye mu mwaka wa 2015 ubwo yavugaga ko aziyahura u Rwanda nirudakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame (Ifoto/Regis Umurengezi)