• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Editorial 08 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Mumena, mu mudugudu w’Akanyana haravugwa umugabo w’imyaka 44 y’amavuko witwa Dr Emmanuel Bayiringire  watawe muri yombi ku munsi wo gutangiza Icyunamo  ubwo yazanaga agatabo karimo ijambo ry’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana ngo arisomere abitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho atuye.  Agamije kubasobanurire “Revolution ya MRND”.

Iyi nkuru dukesha Umuseke, iravuga ko mbere y’uko Dr Emmanuel Bayiringire, ajya iwe  kuzana ako gatabo  yari yabanje guhaguruka ahawe ijambo abwira abari aho ko umunsi wa taliki ya 07 Mata, buri mwaka umushimisha kurusha indi kuko aribwo we yavutse.

Abari aho  ngo ntibahaye agaciro iby’uko yavutse kuri iriya taliki. Abonye batabihaye agaciro, ngo yanyarukiye  iwe azana agatabo gato kanditsemo imbwirwaruhame uwahoze ayobora u Rwanda Juvenal Habyarimana yavuze ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 Repubulika ya Kabiri ishinzwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza yemeza ko uriya mugabo yazanye kariya gatabo agamije gusomera abaje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibitekerezo bya Revolution ya Habyarimana.

Ngo mu mizo ya mbere babanje kugira ngo yasinze ariko bamushyize ku ruhande basanga ibyo akora abizi.

Uwamwiza asaba abaturage ba Nyamirambo kwirinda icyahungabanya Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo mu myaka 25 ishize abantu bagombye kuba babanye neza nta we ukora ibigamije guhutaza mugenzi we.

Avuga ko ibyo Dr Bayiringire yakoze babifashe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo ntibyumvikana ukuntu umuntu wize yajya gusomera abantu baje kwibuka ibikubiye muri “Revolution ya MRND”.

Ati: “Twe twabifashe nko gupfobya. Abandi baribuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, we akigisha Revolution…Nubwo yaba yari yasinze ariko burya umuntu asinda ikimuri ku mutima. Gusa RIB niyo izamenya neza icyabimuteye.”

Uvugwaho biriya yafashwe n’abashinzwe umutekano bamushyikiriza Ubugenzacyaha kuri station ya RIB iri mu murenge wa Rwezamenyo.

Src : Umuseke

2019-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Amerika yahaye ibyangombwa  Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Amerika yahaye ibyangombwa Amb.Eugene Gasana, ukekwaho kuba mu mutwe w’iterabwoba wa RNC

Editorial 31 Mar 2019
Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Editorial 25 Aug 2025
Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Editorial 28 Feb 2025
Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi  Mowzey Radio yatawe muri yombi

Kampala : Ushinjwa gukubita no Cwica Umuhanzi Mowzey Radio yatawe muri yombi

Editorial 05 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali :  Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre
Mu Rwanda

Kigali : Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Editorial 11 May 2017
Karasira Aimable Yirukanywe Muri Kaminuza y’U Rwanda Azira Imyitwarire ye Igayitse Itabereye Umurezi
INKURU NYAMUKURU

Karasira Aimable Yirukanywe Muri Kaminuza y’U Rwanda Azira Imyitwarire ye Igayitse Itabereye Umurezi

Editorial 14 Aug 2020
Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya
Amakuru

Hejuru y’imyaka 30 yakatiwe amaze guhamwa n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Augustin Ngirabatware yongereweho indi myaka 2 kubera gutera ubwoba abatangabuhamya

Editorial 28 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru