Mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Mumena, mu mudugudu w’Akanyana haravugwa umugabo w’imyaka 44 y’amavuko witwa Dr Emmanuel Bayiringire watawe muri yombi ku munsi wo gutangiza Icyunamo ubwo yazanaga agatabo karimo ijambo ry’uwahoze ayobora u Rwanda, Juvenal Habyarimana ngo arisomere abitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho atuye. Agamije kubasobanurire “Revolution ya MRND”.
Iyi nkuru dukesha Umuseke, iravuga ko mbere y’uko Dr Emmanuel Bayiringire, ajya iwe kuzana ako gatabo yari yabanje guhaguruka ahawe ijambo abwira abari aho ko umunsi wa taliki ya 07 Mata, buri mwaka umushimisha kurusha indi kuko aribwo we yavutse.
Abari aho ngo ntibahaye agaciro iby’uko yavutse kuri iriya taliki. Abonye batabihaye agaciro, ngo yanyarukiye iwe azana agatabo gato kanditsemo imbwirwaruhame uwahoze ayobora u Rwanda Juvenal Habyarimana yavuze ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 Repubulika ya Kabiri ishinzwe.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo, Marie Chantal Uwamwiza yemeza ko uriya mugabo yazanye kariya gatabo agamije gusomera abaje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibitekerezo bya Revolution ya Habyarimana.
Ngo mu mizo ya mbere babanje kugira ngo yasinze ariko bamushyize ku ruhande basanga ibyo akora abizi.
Uwamwiza asaba abaturage ba Nyamirambo kwirinda icyahungabanya Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ngo mu myaka 25 ishize abantu bagombye kuba babanye neza nta we ukora ibigamije guhutaza mugenzi we.
Avuga ko ibyo Dr Bayiringire yakoze babifashe nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo ntibyumvikana ukuntu umuntu wize yajya gusomera abantu baje kwibuka ibikubiye muri “Revolution ya MRND”.
Ati: “Twe twabifashe nko gupfobya. Abandi baribuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, we akigisha Revolution…Nubwo yaba yari yasinze ariko burya umuntu asinda ikimuri ku mutima. Gusa RIB niyo izamenya neza icyabimuteye.”
Uvugwaho biriya yafashwe n’abashinzwe umutekano bamushyikiriza Ubugenzacyaha kuri station ya RIB iri mu murenge wa Rwezamenyo.
Src : Umuseke