Umuhanzi ukomeye akaba n’umushoramari, Aliaume Damala Badara Akon Thiam, yabwiye urubyiruko ruteraniye i Kigali ko u Rwanda ruri mu bihugu bituma aterwa ishema no kwitwa Umunyafurika, ashingiye ku mikorere n’impinduka zidasiba kwigaragaza.
Akon ni umwe mu bantu bakomeye batumiwe ngo baganirize urubyiruko rusaga 2800 ruteraniye mu Rwanda mu nama ya YouthConnect Africa, yiga ku buryo amahirwe urubyiruko rw’uyu mugabane rufite yabyazwa ikintu gikomeye.
Akon yavuze ko u Rwanda ibintu byinshi byahindutse cyane nk’uko yabibonye akigera ku kibuga cy’indege, agereranyije n’uko byari bimeze mungendo enye aheruka kuhakorera.
Yagize ati “Ibihugu nk’u Rwanda bintera ishema ryo kwitwa umunyafurika. Ntabwo ndi kubivugira ko ndi mu Rwanda, n’ahandi ndabibabwira.” Yakomeje avuga ko urubyiruko rugomba kuba umisingi w’impinduka ibihugu bya Afurika bikeneye.
Yavuze uburyo mu Rwanda yasanze ibintu byose biri ku murongo, avuga uburyo abagore bahawe ubushobozi kandi bafite uruhare runini mu buzima bw’igihugu, “ndetse bari no mu myanya ikomeye.”
Mu biganiro yagejeje kuri uru rubyiruko kandi, Akon yagaragaje ko arirwo mizero y’ejo hazaza h’umugabane wa Afurika, asaba ko n’urubyiruko ruri mu mahanga rugomba kugira uruhare mu kubaka Afurika, kuko ari rwo ruzayigeza kuyindi ntera, rukabikora rwiha intego.
Yitanzeho urugero ati “Ubwo nari ndi gutera imbere nk’umuhanzi, nihaye intego ko ntashaka kuzajya nibukwa gusa mu bijyanye no kuririmba no kubyina. Nagombaga kugira icyo nshobora gukora cyose cyagira agaciro gisiga inyuma.”
Yavuze ko muri iki gihe icyo ashyize imbere ari uko nibura ibice bitandukanye by’icyaro byagenda bibona amashanyarazi binyuze muri gahunda yatangije Akon Lighting Africa, aho agamije gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, mu bihugu bitandukanye, ubu bikaba ari 15 biri gukorerwamo uyu mushinga.
Akon yavuze ko nk’urubyiruko rwagize intambwe rutera rukagera no mu bindi bihugu, arirwo rutegerejweho kugaruka rugateza imbere ibihugu rukomokamo.
Yagize ati “Uruhare tubigiramo rugomba kugaragara kuko 65% bya Afurika ni urubyiruko, nitwe hazaza h’ejo.”
Yavuze ko uyu mugabane ufite abahanga benshi n’imbaraga zihagije zatuma utera imbere, ku buryo ububyiruko ruramutse rwifashishijwe mu iterambere ry’uyu mugabane byarushaho kwihuta.
Yagarutse ku buryo bwo kongerera abagore ubushobozi ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’uyu mugabane, ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera ku buryo bari mu nzego zose z’igihugu.
Kuva YouthConnekt yatangira, urubyiruko 40,000 rw’abanyarwanda rumaze kuyungukiramo, ndetse ibindi bihugu birimo Liberia, Congo Brazaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sierra Leone na Uganda bikaba byaramaze gutangiza iyi gahunda.
Urubyiruko rusaga 2800 ruteraniye muri iyi nama mu Rwanda
Akon yaherukaga kuza mu Rwanda ku itariki 28 Nyakanga 2015, yari aje gutangira ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda ku mushinga w’amashanyarazi ugamije gukwirakwiza amashanyarazi mu bice by’icyaro bikeneye kuvanwa mu bwigunge.
Source : IGIHE