Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, iy’Ubuzima ,iy’Ubutabera ndetse na Polisi y’u Rwanda bakoze ingendo mu bice byose by’igihugu zikaba zari zigamije kureba imikorere y’ibigo bya Isange One Stop Center muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Iyi kipe y’ubugenzuzi ikaba yatangiye ingendo zayo kuru uyu wa gatatu taliki 6 Mutarama 2016, aho izamara ibyumweru bibiri isura ibigo 16 bya Isange biherereye mu bitaro by’uturere dutandukanye.
Ibikorwa birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana byatangiye mu ntangiriro z’umwaka ushize mu karere ka Nyagatare, aho ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iki kibazo batangaga serivisi zitandukanye harimo kuvura abahohotewe ku buntu, kubaha ubujyanama no kubunganira mu mategeko tutibagiwe no gukora ubukangurambaga burirwanya.
Nk’uko umuhuzabikorwa wa za Isange One Stop Center, Supt Shafiga Murebwayire abitangaza, iyi kipe y’ubugenzuzi izareba uruhare ibi bigo bigira ku mibereho y’ababituriye hanyuma igaragaze n’ingorane bihura nabyo mu mikorere yabyo ya buri munsi.
Yagize ati:”Ibi bizadufasha kugaragaza ibimaze kugerwaho n’ibi bigo, tugaragaza imbogamizi n’ibindi byose bibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’intego na gahunda z’Isange One Stop Center, by’umwihariko tugafatira ingamba nshya igihe; muri rusange ikigenderewe ni uguha imbaraga nshya imikorere y’ibi bigo no gukosora ibyabangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’intego zacu.”
Yavuze ko kandi hazagaragazwa ibikorwa by’ibi bigo n’inzego z’abagenerwabikorwa babyo, serivisi bitanga ndetse n’isomo rizavamo nabyo bizifashishwa mu gufata ibyemezo no gutegura ahazaza h’ibi bigo.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, ibigo bya Isange biri mu turere twa Nyagatare, Ngoma, Rwamagana, Kayonza na Gatsibo; mu Majyepfo biri mu turere twa Huye, Nyamagabe, Kamonyi, Gisagara na Ruhango ; Iburengerazuba biri mu turere twa Rubavu, Ngororero, Nyabihu na Karongi mu gihe mu Majyaruguru biri muri Musanze na Rulindo.
Ikigo cya mbere cya Isange cyashinzwe muri Nyakanga 2009 ku bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru ikaba yaratangiye ifasha abahohotewe mu buryo butandukanye ibaha ubujyanama, ubuvuzi ndetse n’ubwunganizi mu mategeko. Isange kandi ifasha abafashwe ku ngufu kubarinda kwanduzwa indwara n’ababahohoteye ndetse n’agakoko gatera Sida iyo bikorewe ku gihe.
RNP