Dr Ignatius Chombo, wari Minisitiri w’imari muri Zimbawe ndetse akaba yari n’inshuti ya hafi cyane y’Umugore wa Perezida Robert Mugabe, biravugwa ko umurinzi we yishwe n’igisirikare ndetse cyatwaye nabi uyu Minisitiri ejo ahagana saa saba z’igicamunsi. Ibi byose ngo bikaba biri mu mugambi igisirikare cyatangarije kuri televiziyo y’igihugu wo gufata no guhana abayobozi bose bihishe inyuma ya Perezida Mugabe bagasahura umutungo w’iki gihugu.
Abandi barwanashyaka ZANU PF biganjemo urubyiruko na Kudzai Chipanga‚ uyobora urubyiruko muri iri shyaka bari mu maboko y’igisirikare cya Zimbabwe nyuma yo gushaka kwigaragambya bamagana umugambi w’igisirikare cya Zimbabwe wo guhirika ku butegetsi Robert Mugabe.
Kuwa Gatatu imihanda imwe n’imwe yo mu mujyi wa Harare ari nawo murwa mukuru w’iki gihugu yari yagoswe n’abasirikare harimo nk’umuhanda ujya ku nteko Ishinga Amategeko. Umuvugizi w’Igisirikare akaba yarabwiye itangazamakuru ko impamvu bafunze umuhanda ari ukugirango bashakishe abanyabyaha.
Kugeza ubu Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo akaba ari nawe uyobora Akarere ka Afurika y’Amajyepfo (Southern African Development Community- SADAC) yavuze ko arohereza itsinda ry’abayobozi muri Angola na Zimbabwe rikajya kwiga ku buryo bwo guhuza impande zombi hagamije gukemura ibi bibazo biri muri Zimbabwe.
Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi ya Afurika y’Epfo bwemezaga ko Jacob Zuma yavuganye na Robert Mugabe ku murongo wa Telefone ndetse ngo uyu mukambwe amerewe neza iwe mu rugo kandi acungiwe umutekano nta kindi kibazo afite .
Emmerson Mnangagwa, wahoze ari Visi Perezida w’iki gihugu ndetse akaza kwirukanwa na Perezida Mugabe ari nayo ntandaro y’izi mvururu ziri muri Zimbabwe muri iyi minsi. Mu gitondo cyo kuwa Kane yatambukije ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko ategereje icyo abagize Inteko Ishinga Amategeko baza kwanzura ubundi nawe kuri uyu wa 17 Ugushyingo akageza ijambo ku baturage nka Perezida w’Inzibacyuho w’iki gihugu.
Kugeza ubu ibintu byahinduye isura kuko nyuma yo gufungirwa mu rugo rwe n’igisirikare, Perezida Robert Mugabe, yongeye kugaragara mu ruhame mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri mu gikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru, Harare.