• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Ubwanditsi 24 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Mu gihugu nk’u Rwanda cyiganjemo abemera Kristu, Noheli yizihizwa mu byishimo byinshi, kuko ari umunsi ubibutsa ivuka rya Yezu Kristu (cyangwa Yesu Kristo bitewe n’idini), “umwana w’Imana wavukiye kudukiza ibyaha”.

Nyamara hari n’abo iyi tariki ya 25 Ukuboza yibutsa amateka ashaririye, kuko kuri iyo tariki mu mwaka w’1963, biciwe imiryango, abacitse ku icumu bakameneshwa mu byabo, bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni icyo bibuka nka “Noheli y’amaraso”.

1963-2024 rero, imyaka 61 irashize hibukwa inzirakarengane zishwe n’ubutegetsi bwa Parmehutu, bwari burangajwe imbere na Perezida Gerigori Kayibanda. Iyo tariki yasigaye mu mitwe ya benshi kuko hizihizwa Noheli, ariko mu by’ukuri amateka yerekana ko na mbere ndetse na nyuma y’iyo tariki ya 25/12/1963 Abatutsi bicwaga umusubizo, inka zabo ziribwa, inzu zabo zitwikwa ku manywa y’ihangu.

 

Abatangabuhamya barimo n’abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, bavuga ko abo Batutsi bahigwaga bukware bitwa” ibyitso by’inyenzi”, zari zaratangiye kugaba ibitero mu Rwanda ngo zisubize Abanyarwanda bari baramenesherejwe mu mahanga, uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

Ibitabo n’ibinyamakuru binyuranye byanditse kuri ayo mateka, birimo nka Témoigngages chrétiens, Le Monde, Les Temps modernes, Le Figaro n’ibindi byinshi, bivuga ko Perezida Kayibanda n’ibyegera bye baba baratoranyije Perefegitura ya Gikongoro ngo ikorerwemo ubwo bwicanyi bwafatwaga nko “guha gasopo Inyenzi n’ibyitso byazo”, kuko icyo gihe yari ituwe n’Abatutsi benshi.

Bigizwemo uruhare rukomeye na Yohani Batista Rwasibo wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Andreya Nkeramugaba wari Perefe wa Gikongoro, imibare yakusanyijwe n’ababyiboneye, yerekana ko nko mu Cyanika honyine hishwe Abatutsi basaga ibihumbi cumi na bine( 14.000), naho i Kaduha hicwa abatari munsi y’ibihumbi birindwi(7.000). Ni ukuvuga ko, utiriwe ubarura abiciwe ahandi, aho habiri honyine haguye abarenga ibihumbi makumyabiri na kimwe(21.000)! Abataratwikiwe mu nzu baratemaguwe, abandi bo mu makomini nka Rukondo, Musebeya, Muko n’ayandi, barohwa mu mugezi wa Mwogo bahambiriye amaboko n’amaguru ngo batabasha kwirwanaho.

Ubuhamya buvuga ko abashoboye kurokoka babifashijwemo n’ abagiraneza bake, barimo nyakwigendera Padiri Stanislas de Jamblinne wabaga muri Paruwasi ya Cyanila( Imana imuhe iruhuko ridashira), akaba yarakoze uko ashoboye mu guhisha no gutabariza inkirirahato.

Nubwo havugwa cyane Gikongoro ariko, ntawakwirengagiza ko n’ahandi habaye” Noheli y’amaraso”. Urugero ni nko muri Kibuye hategekwaga na Esdras Mpamo, muri Cyangugu ya Raphael Ngirabatware, Gitarama, Kibungo, Gisenyi n’ahandi abatutsi bagiye bicwa urubozo, bakajugunywa mu byobo rusange.

” Noheli y’amaraso” yamenyekanye no mu mahanga, ndetse abahanga batangira kuyita” jenoside ikorerwa Abatutsi”, nyuma gato y’iyari imaze gukorerwa Abayahudi.

Ubutegetsi bwa Kayibanda bubigiriwemo inama n’ abarimo Musenyeri Andreya Perraudin, bagerageje gusibanganya ibimenyetso. Ni muri urwo rwego Parmehutu yohereje intumwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi, ngo basobanure ko Abatutsi ari bo “nyirabayazana” b’ibyababayeho, kuko benewabo bateye uRwanda. Umwe mu bahirimbanye mu gukwiza ubwo butumwa, ni Anastase Makuza, wari Perezida w’Inteko- nshingamategeko, akaba yaravugiye mu Bufaransa ko ” Abatutsi b’abiyahuzi ari bo bizize”.

Mu gihe uRwanda ruri mu bihugu byihutiye kumva cyane “Inkuru Nziza” y’ivuka rya Yezu Kristu, n’ubu biracyagorana kumva uko abo bantu ari bo batahwemye kwirara mu bavandimwe babo, bakabica nabi kandi imyaka myinshi, nyamara barigishijwe ivanjiri isaba kwirinda imyitwarire ya Gahini wishe umuvandimwe we Abeli.

“Noheli y’amaraso” yerekezaga kuri rirangiza, Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994. Ibihumbi n’ibihumbi byiciwe mu biliziya, byishwe n’abakristu ndetse hamwe na hamwe bafatanyije n’abapadiri n’ababikira. Ibi bikwiye kudutera kwibaza niba koko Abanyarwanda dufata Noheli nk’umwanya wo gutera ikirenge mu cya Kristu wavukiye kuducungura, cyangwa ahubwo niba udakwiye kutubera umwanya wo kutwibutsa ko abenshi twagomeye Imana n’abantu.

Yezu Kristu se koko yavukira mu mitima y’inkoramaraso, n’ubu zanze kwicuza no kunamura icumu?

2024-12-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Chairman Yazanye ikarita itariho ubwoko, idini n’indeshyo – “Dr. Sabin Nsanzimana”

Ubwanditsi 30 Jun 2024
Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ubwanditsi 01 Jan 2025
Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Amafoto – Nyuma y’imyaka ibiri ari muri APR FC, kapiteni wayo Manzi Thierry yerekeje ku mu gabane w’i Burayi mu ikipe ya FC Dila Gori yo muri Georgia

Ubwanditsi 10 Jul 2021
Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ubwanditsi 24 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe
IMIKINO

Kidum wari wabwiwe ko azicirwa i Burundi, yahageze yakirwa bidasanzwe

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi
Mu Rwanda

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Ubwanditsi 17 Aug 2017
“Bwiza bwirabura” indirimbo nshya ya Nick Dimpoz wo muri City Maid
SHOWBIZ

“Bwiza bwirabura” indirimbo nshya ya Nick Dimpoz wo muri City Maid

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru