• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibaruwa ifunguye yandikiwe Ingabire Victoire   |   08 Jul 2025

  • Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma   |   07 Jul 2025

  • Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha   |   04 Jul 2025

  • Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru   |   03 Jul 2025

  • Menya neza uwiyita Intumwa “Isidore Mbayahaga” wimuriye ubwonko mu gifu!   |   03 Jul 2025

  • Ubwigenge bwabaye igikoresho cy’ivangura: Uko Kamarampaka ya 1959 yazanye Repubulika ariko ntizane ubwigenge nyabwo   |   02 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Iyo ubujenosideri n’ubujura bihuriye mu muntu aba Inyangabirama

Editorial 06 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ndagijimana Jean Marie Vianney, ni urugero nyarwo rw’umujenosideri wabanje kwiyorobeka ariko ubugome n’ubujura yari ajunditse bikanga bikamutamaza none ubu aracyasembera mu Bufaransa.

Uyu ni mwene Ntasangirwa na Ntamabyariro.  Akaba yakoreye leta ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, maze Ndagimana akaba riwe wirirwaga ashaka inkunga z’ibikoresho byo guyikoresha, doreko yari ambassaderi w’u Rwanda mu Bufaransa

Yagizwe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko yaje kuruhemukira ubwo yibaga amafaranga yari agenewe ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mission y’u Rwanda muri Loni.

Nk’umuntu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye adahari, u Rwanda rwamwibeshyeho, rumugira uhagarariye ububanyi n’amahanga,  nyamara ubugome, urwango n’amacakubiri yigishijwe na leta yakoreraga mbere, bwari bwuzuye mubwonko ndetse igihe cyari kigeze ngo abugaragaze

Amaze kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ubumwe bwe n’abajenosideri bari barahungiye muri Zaire (Congo-Kinshasa y’ubu) ntibwahagaze, ahubwo baramwegereye bamwumvisha uko akwiye kwitandukanya na FPR yari imaze guhagarika Jenoside no kubohora u Rwanda.

Uko ndagijimana yibye amafaranga yari agenewe Amabasade z’u Rwanda 

Kuwa 19 Ukwakira 1994 uwari Perezida w’u Rwanda Pasteur Bizimungu yajyane n’itsinda ry’Abanyarwanda muri Amerika mu Nama ya Loni bari kumwe na Ndagijimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yari agiye no gutangiza Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, na mission muri Loni. 

Yari yahawe Amadolari ya Amerika $187,000 yo gutangiza izi Ambasade zombi ari na yo yaje kwibana ubugegera buteye isoni.  

Igihe cyo gukoresha ya mafaranga kigeze, Ndagijimana yagombaga guha aya mafaranga Abambasaderi maze Ndagijimana asohotse mu cyumba cy’inama barimo muri hoteli, avuga ko agiye kuyazana mu cyumba yari yarayemo.

Aho gusubira muri cya cyumba cy’inama ngo ayashyikirize bene yo, yasohotse muri hoteli akandagiza imitwe y’amano, anyonyomba bujangwe ngo badatahura ko agiye.

Yageze hanze ya hoteli afumyamo yiruka taritari, ivumbi ribudika ikirere cy’i New York. Abo yari asize muri cya cyumba cyarimo itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda barategereza baraheba.

Polisi ya New York yaje gutahura ko yatorotse anyuze ku Kibuga cy’Indege cya ‘John F. Kennedy International Airport’ ajya mu Bufaransa.

Nguko uko igisambo Ndagijimana Jean Marie Vianney cyatangiye gukeracyera mubuhungiro. 

Uko ubujura bwivanze n’ubuterahamwe.

Nkuko byavuzwe haruguru, Ndagimana niwe warushinzwe gushakira inkunga interahamwe mu bihugu by’I buraya, bisobanuye ko ubuterahamwe bwari muri we kuva cyera. 

Akimara kwiba amafaranga rero yatangije imiryango itandukanye igamije gukwirakwiza ingengabitekerezo ya genocide ndetse no kubiba amacakubiri mubanyarwanda baba mumahanga ari nako akoresha iyo miryango atekera umutwe abanyamahanga akabakuramo akayabo ko gutera inkunga benewabo bari mu mashyamba ya DRC.

Yakomeje gufatanya n’abo bicanyi basize bahekuye u Rwanda ngo barebeko bakongera kurushora mu macakubiri ariko byarabananiye. 

Ndagijimana yahisemo gukomeza kwifatanya n’andi matsinda y’inkorabusa zokamwe n’ingengabitekerezo y’ubugome ndentse n’urwango babibwemo ingoma yateguye ikanashyira mubikorwa genocide yakorewe abatutsi.

Nkuko umuhanga yabivuze, icyiciro cya nyuma cya genoside ni ukuyihakana no kugereka ibyaha kubayikorewe. Bikavugwa bigakwirakwizwa bikigishwa muburyo bumwe nkubwo kuyitegura. Rero ntawatinya kuvuga ko Ndagijimana Jean Marie Vianney nawe ari umujenosideri  mubandi, ndetse ninakabuhariwe kuko ari mubategura bakanashyiramubikorwa icyiciro cya nyuma cyo kuyihakana, kuyipfobya ndetse no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo. 

Aherutse gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga ibyo yise gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe abahutu, agamije kuyobya amahanga ndetse n’abanyarwanda b’urubyiruko ko habaye jenoside ebyiri.

Uyu mugabo byose abiterwa nuko yananiwe kwakira intsinzwi ya sebuja Habyarimana na guverinoma ye, none aracyasaza imigeri ko habayeho jenoside ebyiri.  Ibi kandi abivanga n’ubujura bwo kwiba amafaranga abo yita abgizweho ingaruka niyo Jenoside mpimbano abemeza ko azabavuganira ikemerwa. 

Nguko uko bigenda iyo ubujura bwivanze n’ubujenosideri, uwo byombi bihuriyemo ahinduka inyangabirama.  Ndagijimana rero n’agatsiko k’interahamwe bakwiye kwiyakira kuko ikibi cyaratsinzwe, nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda ndetse n’ingengabitekerezo yayo izatsindwa ruhenu. 

2022-10-06
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Burundi: CNDD-FDD mu bikorwa byo gutoteza Kiliziya Gatorika n’Abanyeshuri b’abakongomani

Editorial 23 Sep 2019
Impinduka  zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero  ‘ZION TEMPLE’

Impinduka zitunguranye mu buyobozi bw’Itorero ‘ZION TEMPLE’

Editorial 07 Feb 2017
Umwe mu ba “CDR” bakuru barimbuye Abatutsi ariwe Michel Bakuzakundi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Umwe mu ba “CDR” bakuru barimbuye Abatutsi ariwe Michel Bakuzakundi yapfuye adashyikirijwe ubutabera

Editorial 21 Jun 2021
Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango

Editorial 06 May 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru