• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Perezida Kagame yahawe igihembo n’Umuryango w’Abibumbye kubwo kurengera ibidukikije

Editorial 07 Dec 2016 UBUKERARUGENDO

Perezida Paul Kagame, yahawe igihembo gikomeye cyatanzwe n’Umuryango w’Abibumbye kubera uruhare imiyoborere ye igira mu kurengera ibidukikije, nka kimwe mu bihembo byatangiwe mu nama yiga ku rusobe rw’ibinyabuzima iri kubera mu mujyi wa Cancún muri Mexico.

Iki gihembo kizwi nka ‘Champions of the Earth award’ cyagenewe Perezida Kagame cyashyikirijwe Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2016.

‘Champions of the Earth’, ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abantu batandukanye barimo abayobozi muri za guverinoma, imiryango itari iya leta n’abikorera, bagira uruhare rukomeye mu kurengera ibidukikije. 
Kuva byatangira gutangwa mu myaka 12 ishize, bimaze guhabwa abantu 78 bari mu nzego zinyuranye.

Itangazo ryagenewe abanyamakuru rivuga ko iki gihembo cyagenewe Perezida Kagame kigamije gushimira u Rwanda kuri gahunda zitandukanye zirimo kurwanya iyangizwa ry’amashyamba, kubungabunga ibishanga, kubungabunga icyanya gituwe n’ingagi, kuba igihugu cya mbere ku Isi cyaciye burundu ikoreshwa ry’amashashi no kwakira inama yemerejwemo ivugurura ry’amasezerano ya Montreal, azatuma hagabanywa dogere 0.50C ku bushyuhe bw’Isi, mbere y’uko iki kinyejana kirangira.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubidukikije, Erik Solheim yavuze ko Perezida Kagame atanga urugero rw’imiyoborere ikenewe ngo ibihugu bigire iterambere ridasigana no kurengera ibidukikije.

Ati “Perezida Kagame atanga urugero ry’imiyoborere ikenewe ku Isi mu guhangana n’ingorane zishingiye ku bidukikije duhura nazo uyu munsi n’abazadukomokaho. Yashyize kurengera ibidukikije muri gahunda zo kwitabwaho mu iterambere ry’u Rwanda, yimakaza imyumvire ko kwita ku bidukikije ari ingenzi mu busugire bw’ubukungu n’imibereho myiza yacu.’’

“Gahunda y’u Rwanda yo kongera kubaka ibidukikije ni igihamya ko kwita ku bidukikije bishobora kubyazwa amafaranga no guhaza ibyifuzo by’abaturage bari gutera imbere. Muri make imiyoborere n’icyerekezo bya perezida Kagame byerekanye ko ibihugu biharanira inyungu iri mu gutuma bidukikije bikomeza gusagamba.’’

Ubukungu bw’u Rwanda n’abarutuye bishingiye ku bidukikije birimo ubutaka, amashyamba, amazi n’ibyanya bibungabunzwe, kuko bitanga amahirwe y’ubuhinzi, uburobyi, ingufu n’ubukerarugendo.

Gusa iyo mitungo kamere iri ku gitutu gikomeye kubera abaturage bari kwiyongera, ikoreshwa ryabyo mu buryo budakwiye, isuri itwara ubutaka, kwangiza amashyamba n’ihindagurika ry’ibihe. Gusa u Rwanda ngo rwanabaye icyitegererezo mu iterambere hitawe no ku bidukikije, kugabanya ubukene no gufasha buri wese kumva ko afite inshingano zo kurengera ibidukikije.

Perezida Kagame aheruka kuvuga ko “Ibidukikije biri ku izingiro ry’iterambere ry’u Rwanda’’ ku buryo mu gusigasira umurage bafite birimo ingagi n’amashyamba yo hambere kandi buri wese akumva ko ari inshingano ze, bizazanira ubukungu abaturage bose muri rusange.

Mu kubungabunga ibidukikije, u Rwanda rwabashije guhuza imbaraga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda mu kongera gusana no kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ituwe n’ingagi z’imisozi yari itangiye kwangirika, ubu ni isoko ikomeye y’amadovize asarurwa n’ibyo bihugu.

Perezida Kagame yahawe igihembo hamwe n’abandi mu zindi nzego, barimo Umuhinde Afroz Shah,Ikigo cy’ingufu cyo muri Maroc, Moroccan Sustainable Energy Agency, MASEN, Umuhanga mu binyabuzima wo muri Mexique, Jose Sarukhan Kermez, Leyla Acaroglu wo muri Australia na Berta Cáceres wo muri Honduras, uhawe iki gihembo yaritabye Imana muri Werurwe 2016.

Perezida Paul Kagame atera igiti

2016-12-07
Editorial

IZINDI NKURU

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Editorial 17 Sep 2023
Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Jurrien Timber ukinira Arsenal yasuye Stade Amahoro, Urwibutso rwa Jenocide rwa Kigali n’abakinnyi b’umupira w’Amaguru

Editorial 15 Dec 2023
Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu

Kugaragaza ahatarengwa mu koga mu Kivu byagabanyije impanuka zatezaga impfu

Editorial 09 Jan 2018
Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Bwa mbere mu karere, u Rwanda rwakiriye umwiherero wa ’Basketball Without Borders’ urimo urubyiruko 60

Editorial 23 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!
Mu Mahanga

Abanyarwanda biteguye kwakira Jeannette Kagame muri “Rwanda Culture Day” yasimbuye “Rwanda Day” izabera muri California tariki 24 Nzeri 2016!

Editorial 11 Sep 2016
Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa
INKURU NYAMUKURU

Uko FBI yajyaga isoma email, ikanumviriza ibiganiro kuri telefone byakorwaga na Sam Kutesa arya Ruswa

Editorial 17 Nov 2018
Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
INKURU NYAMUKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Editorial 12 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru