• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Seninga Innocent wari umutoza wa Kiyovu ubu ntakiri we

Ubwanditsi 21 Jan 2016 IMIKINO

Kiyovu Sports yirukanye umutoza wayo Seninga Innocent wari umaze amezi atatu ku masomo mu Busuwisi, aho ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko yagiye nta ruhushya abiherewe.

Seninga yari yagiye gukurikirana amahugurwa y’umupira w’amaguru ku rwego rw’amakipe y’igihugu. Nubwo yirukanwe avuga ko iyi kipe imubereyemo ibirarane by’imishahara ku buryo na we yiteguraga kuyisezera.

Seninga Innocent yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yabonye ibaruwa imusezerera ku mirimo ye kuri uyu wa Gatatu ayizaniwe n’umuntu atazi.

Avuga ariko ko na we mu by’ukuri yari afite gahunda yo gusezera muri iyi kipe bitewe n’ibibazo avuga ko biyugarije.

Yagize ati “Sinatunguwe no kubona ibaruwa insezerera kuko nanjye nateguraga kubasezera bitewe n’ibibazo biri mu ikipe.”

-1877.jpg

Seninga nyuma yu mupira w’Amavubi

Avuga ko impamvu bamugaragarije ko yirukanwe n’uko yagiye ku masomo mu Busuwisi ngo nta ruhushya abasabye ndetse n’umusaruro muke.Ibyo bashingiyeho bamusezerera avuga ko nta shingiro bifite.

Yagize ati “Nahawe buruse na comite national olympique ku bufatanye na FERWAFA ngenda mbivuganyeho n’abayobozi banjye b’ikipe bampa uruhushya.”

Seninga akomeza agira ati: “Ikindi bangaragarije (mu ibaruwa insezerera) ni umusaruro muke kandi nagiye mu Busuwisi maze gutoza imikino itatu ya shampiyona mfite amanota 5 ku 9 kandi nta mukino n’umwe nari natsindwa, naje kugaruka igihe hategurwaga irushanwa rya Startimes aho negukanye umwanya wa Gatatu nsezereye Rayon Sports.”

Gutinda guhembwa

Mu byo Seninga avuga byamubabazaga ku buryo na we yashakaga gusezera iyi kipe, harimo ko ngo atabonera umushahara ku gihe kandi biri mu masezerano cyangwa n’uwo bagiye kumuha bamuha ibice bice akabona ntacyo umumarira.

Akomeza avuga ko amaze iminsi abayobozi bamuhamagara ngo bamwishyure ariko yajyayo ntababone.

Ku munsi wa nyuma aheruka kujyayo amafaranga bagombaga kumuha ngo bahise bayagura umukinnyi ataha amaramasa.

Seninga atangaza ko iyi kipe imurimo ibirarane by’amezi abiri akaba yari asigaje amasezerano y’amezi umunani.

Avuga ko kuba bamwirukanye bari bagifitanye amasezerano azabanza kwicara akabiganiraho n’ubuyobozi bakamubwira niba ibyo bamugomba bazabimuha cyangwa akitabaza izindi nzego.

Uyu mutoza yatoje ikipe ya Kiyovu aho yaravuye mu ikipe y’Isonga yabereye umutoza wungirije mu mwaka wa 2013-2014 naho 2015 aba umutoza mukuru.
Turacyagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports kuri iki kibazo.

M.Fils

2016-01-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police FC yageze  muri Sudani n’impamba y’ibitego bibiri

Police FC yageze muri Sudani n’impamba y’ibitego bibiri

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Team Rwanda yatwaye umudali w’umwanya wa kabiri muri shampiyona ya Afurika 2021.

Ubwanditsi 02 Mar 2021
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana mbere y’umukino ubanza wa CAF Champions League na Pyramids

Ubwanditsi 25 Sep 2025
Nyuma y’imyaka icyenda itwaye iya mbere, Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Champions League yayo ya kabiri, itsinze Manchester city igitego 1-0.

Nyuma y’imyaka icyenda itwaye iya mbere, Chelsea yo mu Bwongereza yegukanye Champions League yayo ya kabiri, itsinze Manchester city igitego 1-0.

Ubwanditsi 30 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize
UBUKUNGU

BDF yateye inkunga ya miliyari zirenga 14 FRW imishinga 3009 umwaka ushize

Ubwanditsi 05 Feb 2020
Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi
Amakuru

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.
Amakuru

Muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, “amategeko yo mu bihe bidasanzwe” yahitanye ababarirwa mu 6.000 mu myaka 2 gusa.

Ubwanditsi 09 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru