Mu gihe gito, Polisi y’u Rwanda izohereza abapolisi 70 biyongera ku basanzwe mu gace ka Malakal ho muri Sudani y’Epfo, aho bazaba bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri icyo gihugu(UNMISS).
Igenzura ry’aba bapolisi rikaba rizakorwa mu minsi itanu uhereye kuri 2 Gashyantare n’impuguke y’umupolisi ukomoka mu gihugu cya Norvege witwa Annette R.Johansen, ikaba yaroherejwe n’ibiro bikuru bishinzwe imitwe irinda mu butumwa bw’amahoro(FPU).
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yagize ati:” Aba bapolisi 70 barimo gutegurwa ku busabe bwa Loni , bazoherezwa nk’inyongera izaha ingufu abandi basanzwe mu ntara ya Malakal.”
Muri Nzeli umwaka ushize niho uyu mutwe witwa RWAFPU-UNMISS woherejwe muri Malakal ,agace ka Leta ya Upper Nile iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Sudani y’Epfo, kakaba ku bilometero 650 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Juba, kakaba karahuye n’amacakubiri ashingiye kuri politiki hagati y’imitwe ibiri nyuma y’uko Sudani y’Epfo yigenze muw’2011.
Akazi k’iyi mpuguke kakaba ari ako kureba ko uyu mutwe witeguye mu birebana no gutumanaho, guhosha imyigaragambyo , ubuhanga mu kurasa n’ibindi,..mbere y’uko uzasanga undi ugizwe n’abapolisi 170 wa RWAFPU1 uyobowe na ACP Rogers Rutikanga.
Aha ACP Twahirwa yagize ati:”Kuba twarasabwe abandi bapolisi , ni ikimenyetso cy’uko abapolisi b’u Rwanda bakora neza iyo bari mu butumwa bw’amahoro.”
Abapolisi b’u Rwanda bakaba bakunze gushimirwa ubunyamwuga n’umurava bagaragaza mu kazi kabo tutibagiwe na zimwe mu ndangagaciro z’ubunyarwanda zirimo umuganda bakora mu gufasha abatishoboye ndetse n’ikoranabuhanga mu kazi ka gipolisi.
Abagize imitwe ya FPU ikora akazi ko gufasha abari mu kaga, guhosha imyigaragambyo, kurinda abanyacyubahiro ndetse n’abasivili.
Polisi y’u Rwanda niyoherezayo bariya 70 rero, ikazaba igeze ku bapolisi 930 bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu 7 bitandukanye ndetse n’abandi 4 bari mu myanya y’inzobere .
RNP