• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kirehe: Uwaretse ibiyobyabwenge arakangurira abandi kubyirinda

Kirehe: Uwaretse ibiyobyabwenge arakangurira abandi kubyirinda

Ubwanditsi 05 Feb 2016 Mu Mahanga

​Ashingiye ku ngaruka yatewe no kunywa, gucuruza, no gutunda urumogi , Dushimirimana Emmanuel, uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko, arakangurira ababikora kubireka.

Ibi, uyu musore utuye mu kagari ka Nyankurazi, mu murenge wa Kigarama, ho mu karere ka Kirehe, yabivuze ku itariki 3 Gashyantare mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hatandukanye muri aka karere mu mezi atatu ashize

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe n’ibiro 1001 n’igice by’urumogi, litito 715 za Kanyanga, n’amashashi 1296.

Icyo gikorwa cyo kubyangiza kitabiriwe n’abanyeshuri ndetse n’abatuye mu kagari cyabereyemo ka Rubimba , mu murenge wa Gahara, bakaba bose barageraga ku buhunbi bibiri.

Mu buhamya bwe, Dushimirimana yavuze ko amaze amezi agera kuri atandatu aretse kunywa no gucuruza urumogi nyuma y’igihe kigera ku mwaka yari maze abikora.
Yagize ati:” Urumogi rwarankenesheje aho kunkiza nk’uko nabyibwiraga. Ndagira inama umuntu ubinywa, ubicuruza, n’ubitunda kubireka kuko nta cyiza kibibamo.

Ndabihamya kuko byambayeho.”

Dushimirimana yagize kandi ati:”Uretse kubifungirwa, nahuye n’izindi ngaruka mbi zatewe no kubinywa ndetse no kubicuruza. Maze kubona ko ndi kugana ahabi, nahise mfata umwanzuro wo kubireka, kandi nyuma y’aho mbirekeye, maze kugera kuri byinshi kuko noneho nkora ibyemewe n’amategeko.”

Mbere y’ubu buhamya bwe, abitabiriye icyo gikorwa cyo kwangiza biriya biyobyabwenge bari babanje kwigishwa ubwoko bwabyo, n’ingaruka mbi zabyo.
Ababakanguriye kubyirinda no kubirwanya harimo uyobora Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara, n’ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Bernard Tugume.

SP Rutaremara yashimye abatuye mu bice biriya biyobyabwenge byafatiwemo ku makuru batanze yatumye bifatwa.

Yabwiye abari aho ati:”Ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Yasabye uwari aho wese kubyirinda no guha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, ndetse n’ababicuruza.

Tugume yagize ati:”Ntushobora gutera imbere unywa cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge.Nk’uko mubyibonera, iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanywe agafungwa no gucibwa ihazabu.”

Yasabye abatuye muri aka karere kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

RNP

2016-02-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Abaka inguzanyo ntibishyure bahombya ibigo by’imari iciriritse

Ubwanditsi 10 Jun 2016
Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Intara y’Iburasirazuba: Abaturage basabwe gufatanya kurwanya ubujura bw’amatungo

Ubwanditsi 26 Aug 2016
Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Ikipe ya APR FC igiye gukina umukino wa gicuti na AS Maniema mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo aho bazakina na na Mogadishu City FC yo muri Somalia

Ubwanditsi 31 Aug 2021
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya

Ubwanditsi 24 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.
Amakuru

Umuvugo: Kwibohora ni uguhozaho, ababisha ntibarashirwa.

Ubwanditsi 02 Jul 2021
Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda
Amakuru

Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda

Ubwanditsi 18 Mar 2021
Norway : Padiri Tomas Nahimana yakubiswe ikintu mu mutwe n’indaya  Imana ikinga akaboko
ITOHOZA

Norway : Padiri Tomas Nahimana yakubiswe ikintu mu mutwe n’indaya Imana ikinga akaboko

Ubwanditsi 04 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru