Umukinnyi Habyarimana Innocent, usanzwe akina ku ruhande rw’ibumoso, mu basatira izamu mu ikipe ya Police FC, niwe watorewe kuba Kapiteni cyangwa uyobora abandi bakinnyi, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Tuyisenge Jacques uherutse kwerekeza muri Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya.
Kapiteni mushya wa Police FC azaba yungirijwe na Twagizimana Fabrice umenyerewe nka Ndikukazi ahanini kubera imbaraga n’umurava agaragaza iyo akina ruhago.
Kubijyanye n’ikipe ya Police FC, umutoza wayo, Cassa Mbungo Andre yavuze ko, kuri ubu, abakinnyi bose bari mu myitozo, ndetse bakaba barimo gukora imyitozo mbere yuko bacakirana kuri uyu wa gatandatu, n’ikipe ya Athalabal yo mu gihugu cya Sudan y’Epfo, mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ku mugabane w’Afurika (CAF Confederation Cup), uyu mukino ukaba uzakinirwa kuri Stade de Kigali y’I Nyamirambo.
Yakomeje avuga ko, abakinnyi 6 ba Police FC, bitabiriye irushanwa nyafurika riherutse kubera mu Rwanda (CHAN), ko nabo bari kumwe mu myitozo n’abandi bakinnyi bagenzi babo.
Aba bakinnyi ni’ Mwemere Girinshuti uyu akaba ari myugariro, Kalisa Rashid ukina mu bo hagati, Ngomirakiza Hegman, Imran Nshimiyimana, Habyarimana Innocent na Usengimana Danny.
Cassa Mbungo yagize at: “Turasaba abanyarwanda bose kuzaza ari benshi ku wa gatandatu, bagafana ikipe yacu kuko muri iri rushanwa ikipe ya Police FC idahagarariye Polisi ahubwo ko ihagarariye igihugu n’abanyarwanda bose.”
Yakomeje agira ati: “Icyo dushyize imbere ni umukino uzaduhuza na Athalabal kandi twizeye kuzabona intsinzi, nk’uko mubizi umufana ni umukinnyi wa 12, kuza gushyigikira ikipe ihagarariye u Rwanda nibyo twiteze ku banyarwanda bose.”
Iyi ni inshuro ya kabiri Police FC yitabiriye amarushanwa yo ku mugabane wa Afurika.
RNP