• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi

Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi

Ubwanditsi 03 Mar 2016 Mu Mahanga

Byukusenge Gaspard,wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yatawe muri yombi na Polisi acyekwaho ibyaha byo kwigwizaho umutungo wa Leta no kwaka ruswa.

Byukusenge Gaspard yatawe muri yombi, ubu afungiye mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yatangaje ko urwego rw’Umuvunyi ari rwo rukurikiranye Byukusenge.

Mu magambo make yagize ati “Polisi ni yo ifunga, ariko Urwego rw’Umuvunyi nirwo rumukurikiranye.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Nkurunziza Jean Pierre, yatangaje ko Byukusenge yatawe muri yombi tariki ya 2 Werurwe 2016. Ubu ari mu maboko y’ubugenzacyaha, iminsi itanu nishira azashyikirizwa ubushinjacyaha.

Yagize ati “Yatawe muri yombi ku wa kabiri, yaje i Kigali aje kwitaba Urwego rw’Umuvunyi ahita atabwa muri yombi. Akurikiranweho icyaha cyo kwaka ruswa umushoramari wagombaga kubaka ‘Guest house’ ya Rutsiro hamwe no kwigwizaho umutungo.”

Icyaha cyo kwigwizaho umutungo kiramutse kimuhamye yahanishwa ingingo ya 636 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ngingo iteganya ko “umukozi wa Leta cyangwa undi muntu wese wigwizaho umutungo adashobora kugaragaza aho yawukomoye binyuze mu kuri kandi byemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku nshuro ebyiri kugeza ku nshuro 10 z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukomoye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Icyaha cyo kwaka ruswa kimuhamye yahanishwa ingingo ya 634 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igira iti ‘Umuntu wese usaba, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, wakira, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo abone kugira icyo akora kiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatswe.

-83.png

Byukusenge Gaspard

Uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro atawe muri yombi nyuma y’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Murenzi Thomas watawe muri yombi mu Ugushyingo 2015, akaba yareguye ku mirimo ye tariki ya 6 Mutarama 2016 ari muri gereza.

Umwanditsi wacu

2016-03-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Abasirikari benshi b’Afrika y’Epfo baba barishyize mu maboko ya M23!

Ubwanditsi 03 Apr 2024
General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

General Christian Ndaywell yishe benshi, ariko Major Thomas Ndizeye yahoye gusa ko ari Umututsi urwe ruzamubiza ibyuya

Ubwanditsi 26 Nov 2024
P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

P5 ya Kayumba Nyamwasa yongeye kugaragara ku rugamba rwa Minembwe: Ihuriro AFC/M23 rivuga ko yifatanyije na FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi

RUSHYASHYA 26 Jun 2026
Nyuma ya Perezida Mugabe,  Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Nyuma ya Perezida Mugabe, Perezida Sirleaf wa Liberia yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera
Mu Mahanga

Umujyi wa Kampala watewe n’ icyorezo cya Cholera

Ubwanditsi 29 Jan 2019
Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire
Amakuru

Baragosorera mu rucaca, Rusesabagina ngo arashaka gufunguza Ingabire Victoire

Ubwanditsi 08 Sep 2025
Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe
HIRYA NO HINO

Umujyi wa Wuhan watangiriyemo COVID-19 abaturage basubiye mu buzima busanzwe

Ubwanditsi 09 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru