• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro

Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro

Editorial 15 Mar 2016 Mu Mahanga

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko atumva impamvu abana b’abanyarwanda bakomeje kugaragara ku mihanda hirya no hino mu gihugu basabiriza abahisi n’abagenzi mu gihe Guverinoma yari yarihaye ingamba zo kugikemura.

Ubwo yagarukaga ku bana b’abanyarwanda, Perezida Kagame yavuze ko atangazwa no gutambuka ku mihanda hirya no hino mu gihugu agasanga hakiri abana birirwa ku mihanda basabiriza abahisi n’abagenzi, kandi mu gihe Leta yashyizeho ingamba zo gukemura iki kibazo gikomeje kwambika isura mbi u Rwanda harimo n’ikigo cy’imyuga cya Iwawa cyari cyarshyiriweho kwakira bene aba bana bakagarurwa mu murongo.

Yagize ati:”…Twafashe icyemezo ko abana bose bakwiye kujya mu mashuri.
Guverinoma ikora ibishoboka byose, itanga amafaranga kugira ngo abana bige. Ni naho twavuye dufata ingamba zivana bariya bana ku mihanda birirwa basabiriza, abana bahetse abandi, iyo byagenze kuriya ni nko kuvuga ngo hari Leta itareberera abana bayo, bivuze ko hari ikibazo dufite tudakemura.”

Yakomeje agira ati:”Ariko nasubira inyuma nkasanga hari uburyo twashyizeho bwakemura ikibazo. Nabanje kujya mbibona ku mihanda haba mu mijyi, haba ahandi usohoka mu mujyi ugasanga abana bari aho, abandi bariga, abandi bari aho ngiye kubona mbona abanyamakuru babyanditse, nasubira inyuma nabaza ese ibi bintu by’aba bana ko twafashe umurongo wo kubikemura, ese niba hari ikibazo ngo akizane dushake umurongo w’icyo dukora, ashwi.”

Perezida Kagame kandi yibajije impamvu gahunda yo kujyana abana b’inzererezi mu kigo ngororamuco cy’Iwawa kugira ngo bave ku mihanda bige imyuga yahagaze nta mpamvu kandi yaratangaga umusaruro ndetse inafasha mu gukemura iki kibazo cy’abana baba ku mihanda.

-2469.jpg

Perezida Kagame

Perezida Kagame ati:”…Hari gahunda yo gukura abana ku mihanda bakajya kwiga imyuga bagakora, byazimiye bite? Byazimiriye he? Ni iki cyabaye? Niba na Iwawa yari ifite ikibazo kuki hatabaye impinduka (improvement) no kuri yo cyangwa n’ahandi cyangwa niba ari n’izina ribi, cyangwa niba kujya ku kirwa atari byiza tugashaka n’ahandi, ariko ihame ryo kubaka aba bana, ryo kubarera yo igakomeza mu bikorwa…ko ntawe uvuga ngo twabuze amikoro birananirana, kuki atari cyo kivugwa habaye iki?”

Perezida Kagame kandi yavuze ko atumva impamvu n’abana bafite ababyeyi usanga bakirangwa n’umwanda ku buryo rimwe na rimwe ukeka ko atari abanyarwanda. Yavuze ko bitumvikana kuba aba bana banyurwaho n’abayobozi bakigendera ntibasubize amaso inyuma ngo batekereze icyo gukora.

Umukuru w’igihugu kandi yongeye kwibaza impamvu abana bagicuruzwa mu gihe iki kibazo cyavuzwe cyane bishoboka kugira ngo gishakirwe umuti, ariko agatungurwa no gukomeza kumva kikirirwa kivugwa hirya no hino no mu maraporo.

-2470.jpg

RDF

Yibajije icyabuze kugira ngo iki kibazo cy’ihohoterwa n’icuruzwa ry’abana gihashywe burundu kuburyo kidakomeza kugaragara mu gihugu nta gikorwa.
Perezida yasabye abayobozi bitabiriye umwiherero gufata ingamba zikaze zituma abakora ibi byaha batinya kubikora bitewe n’ingaruka zikomeye byabagiraho.

Perezida Kagame atangaje ibi mu gihe Minisitere y”uburinganire n’Umuryango nta kwezi gushize yari yihaye gahunda ko mu byumweru bibiri nta mwana uzaba akirangwa mu muhanda, ariko magingo n’aya ntacyabaye kuko n’ubu uracyasanga abana ku mihanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

2016-03-15
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer  Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Editorial 28 Jul 2024
Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Nyabugogo: Abakoraga ubujura butandukanye bashyizeho ihuriro ryo gukumira ibyaha

Editorial 15 Feb 2017
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Editorial 08 Jan 2025
Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Perezida Kagame yazirikanye Ubutwari bw’uwari Perezida wa Namibia witabye Imana

Editorial 05 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba
Mu Mahanga

Hakomeje kwibazwa aho ADF iri gukura ingufu zo gusebya Monusco na FARDC ku rugamba

Editorial 17 Nov 2018
U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20
IMIKINO

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

Editorial 16 Jul 2018
FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona
Amakuru

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

Editorial 24 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru