DUHARANIRE GUTEZA IMBERE IBY’IWACU
Kuva ku itariki ya 12 kugeza ku ya 14 Werurwe 2016, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye Umwiherero wa 13 w’Abayobozi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Duharanire guteza imbere iby’iwacu”. Uyu Mwiherero wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, yashimiye abawitabiriye, aha ikaze Abayobozi bashya b’Uturere n’Umujyi wa Kigali, anabagaragariza ko abafitiye icyizere cyo kuzuza inshingano bahawe nk’Abayobozi bashya bagifite imbaraga nyinshi.
Yakomeje yibutsa akamaro k’umwiherero, asaba abawitabiriye guhora barangwa n’imikorere inoze kandi itanga umusaruro (efficiency), guhora baharanira kuyinoza (improvement), guhindura imikorere bakava mu buryo busanzwe bwabaye akamenyero (routine) ahubwo bagahora barangwa no kwihutisha ibyo bagomba gukora (sense of urgency) birinda imikorere idahwitse (mediocrity), kandi bagakomeza gukorera hamwe kugira ngo biduhe imbaraga zo guhangana n’ibibazo duhura nabyo tunarusheho guteza imbere iby’iwacu.
Nyuma yo kugezwaho uko imyanzuro 16 yafatiwe mu Mwiherero wa 12 w’Abayobozi yashyizwe mu bikorwa no kwemeza ko hashyirwaho ingamba zo kurangiza gushyira mu bikorwa imyanzuro itararangiye, abari mu Mwiherero wa 13 w’Abayobozi bagejejweho ibiganiro bikurikira:
a) Ingamba mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Icyerekezo 2020, Gahunda ya 2 y’Imbaturabukungu, na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (Improving delivery towards the achievement of Vision 2020 targets, EDPRS 2 and the 7YGP).
b) Guha agaciro no kurushaho gukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda: Revamping the Manufacturing Sector).
c) Kubahiriza uburenganzira bw’umwana no guteza imbere imibereho myiza ye (The Rwandan Child: Guaranteering Rights and Promoting Social Welfare).
d) Imyifatire ikwiye kuranga abayobozi n’uko babazwa ibyo bashinzwe (Public Accountability and Ethics).
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Gukaza ingamba zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu Mwiherero w’Abayobozi, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano no mu zindi nama nkuru zifatirwamo ibyemezo kugira ngo imyanzuro yose iba yafashwe ijye ishyirwa mu bikorwa neza kandi ku gihe.
2. Gushyira imbaraga mu kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no kurwanya ruswa iyo ariyo yose, kandi mu byiciro byose.
3. Kunoza uburyo bwo kwegeranya ibimenyetso ku cyaha cya ruswa n’ibindi byaha, kandi igihe cyose habonetse amakuru ajyanye na ruswa, inzego zibishinzwe zikihutira gufata ibyemezo bikwiye byo mu rwego rw’akazi no kubikurikirana mu nkiko, kandi abatanga amakuru bakarushaho kurengerwa no kubishishikarizwa.
4. Kugabanya ku buryo bugaragara ingendo z’akazi zikorerwa mu bihugu byo hanze hagasigara izifitiye akamaro Igihugu, kandi aho bishoboka hakajya hakoreshwa gusa abahagarariye u Rwanda mu mahanga.
5. Kwihutisha ibikorwa bigenda gahoro byo mu Cyerekezo 2020, Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2) na Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 (7YGP), kugira ngo byubahirize ingengabihe yagenwe kandi birusheho gutanga umusaruro.
6. Kunoza itangwa rya servisi zihabwa abaturage mu nzego zose za Leta n’iz’abikorera hifashishijwe ikoranabuhanga (online services) nka Rwanda online, kandi abaturage bakarushaho gusobanurirwa uko rikoreshwa.
7. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ifumbire n’imbuto ku gihe hanashyirwa imbaraga mu gushyiraho gahunda zo gutuburira imbuto z’indobanure no gukorera ifumbire mu Gihugu, no kubunganira mu buryo buhoraho mu gucunga amazi n’ibikoresho byo kuhira mu byanya byatunganyijwe (big irrigation schemes) kugira ngo hongerwe umusaruro ku buryo bugaragara.
8. Gushyira mu bikorwa ku buryo buhamye amasezerano hagati y’abahinzi-borozi n’abanyenganda agamije kongera umusaruro no kuwugemurira inganda kugira ngo zongere ubushobozi bwazo (operation capacity).
9. Guhindura imyumvire (mindset) y’Abanyarwanda kugira ngo turusheho gukunda no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.
10. Guteza imbere ku buryo bwihariye inganda zongerera agaciro ibiboneka mu Rwanda: ibiti, amata, impu, amabuye n’inganda zikora imyenda n’inkweto.
11. Gutangiza gahunda yo korohereza Abanyarwanda kuzigama no kwiteganyiriza mu buryo burambye (long term saving scheme) no kongera ubushobozi bwa BRD kugira ngo irusheho gushyigikira inganda
12. Gukaza umurego mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kubungabunga uburenganzira bw’abana n’izo guca ikibazo cy’imirire mibi yabo, gukumira impamvu zituma abana bajya mu mihanda cyangwa bata amashuri, no guca burundu icuruzwa ry’abantu.
13. Gukurikirana abantu bose barebera bakanahishira abahohotera abana, cyane cyane abayobozi, no guhana ababyeyi batita ku bana babo.
14. Kwihutisha iyubakwa rya Laboratwari y’Igihugu ipima ibya DNA n’ibindi bifitanye isano nayo (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo itangire gukora.
Ni itangazo dukesha urubuga rwa Internet rwa Republic of Rwanda